Burundi : Umupolisi amaze kwica umurundi uri mu myigaragambyo arapfa !
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 21/05/2015 umupolisi w’igihugu cy’u Burundi yarashe umuturage wo muri icyo gihugu wari mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza ! Uwo muturage yahise yitaba Imana. uwo muturage akaba yarasiwe mu gace k’umujyi wa Bujumbura kitwa Musaga, ako gace kakaba karimo ibikorwa bikomeye bimeze nk’imirwano bihanganishije urubyiruko n’igipolisi kuva ejo kuwa gatatu nimugoroba.
Uwo warashwe akaba ari umusore, isasu rikaba ryamufashe mu mugongo nk’uko ababirebaga babihamya, ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP biremeza ko abapolisi baraye barasa amasasu menshi ijoro ryose bahanganye n’urubyiruko kugeza mu gitondo cy’uyu munsi. Urubyiruko rwateraga abapolisi amabuye nabo bakabasubiza babarasa amasasu nyayo kuburyo abanyamakuru mpuzamahanga bari i Bujumbura bemeza ko ibyo bari kubona birenze ubwenge bwa muntu !
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru « le monde », uyu munsi nibwo abigaragambya bashoboye gukoza ikirenge kurubuga ruri mu mujyi hagati rwitiriwe ubwigenge, byose byatangiye abantu bagera kuri urwo buga buhoro buhoro kandi ababanje kuhagera bwa mbere ni abari n’abategarugori ! Abapolisi bageze kuri urwo rubuga nyuma batangira kwirukana abantu n’imbaraga nyinshi bakoresheje ibyuka biryana mu maso bateraga abahateraniye bafunga n’amaduka ku mbaraga !
Igihugu cy’u Burundi kigomba gukora uko gishoboye kigahagarika aka kaduruvayo kuko umwanzi arekereje, ashobora kubaca murihumye bose bakabihomberamo !
Source : france24