Burundi : uko abantu bapfa niko umujinya uri kwiyongera kuburyo igihugu gishobora kuba umuyonga !

Publié le par veritas

Aha ni mu mujyi wa Bujumbura

Aha ni mu mujyi wa Bujumbura

Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu abantu batazwi bateye ibisasu bya grenades mu isoko i Bujumbura, abantu bageze kuri 3 bahise bitaba Imana abandi barenga 50 barakomereka. Nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, yakurikiwe n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyapfubye,imyigaragambyo yarakomeje kandi na Nkurunziza nawe akomeje ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.
 
Impunzi z’abarundi nazo zikomeje guhungira mu bihugu bituraye nabwo, abarundi benshi bo mu bwoko bw’abatutsi akaba aribo bahungira mu Rwanda naho abarundi bo mu bwoko bw’abahutu bakaba bahungira mu bihugu bya Tanzaniya na Congo. Abo bahungira muri Tanzaniya na Congo icyorezo cya kolera kikaba kiri kubicamo abantu benshi kuburyo abantu batangiye gutekereza ko ari uburozi nk’uko byagendeye impunzi z’abanyarwanda zahungiye i Goma mu mwaka w’1994 zishwe n’uburozi ariko ibinyamakuru mpuzamahanga bikavuga ko ari kolera !
 
Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abafaransa cyitwa «Paris match » uri i Bujumbura, aremeza ko imyigaragambyo y’i Burundi igaragaramo ibikorwa bikomeye by’ihangana biri hagati y’abigaragambya, abapolisi n’ingabo z’i Burundi. Ni muri iyo myigaragambyo abantu batazwi bajugunye ibisasu mu bantu bari mu isoko ; ibyo bikaba bigaragaza ko abarundi badashishoje  neza baba bagiye kwinjira mu ntambara isa niyabaye mu Rwanda maze ba Bucyana, Gatabazi, Gapyisi… b’i Burundi nabo bakicwa maze abarundi bagasubiranamo bigatinda !
 
Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu nibwo Ninahanzwe Pacifique uri mu bayobozi bayoboye imyigaragambyo yavuze ko abigaragambya bafashe ikiruhuko cyo kuwa gatandatu no kucyumweru kugira ngo bashobore gushyingura ababo bishwe no kugira ngo abaturage bari i Bujumbura bashobore guhaha ! Ikibazo cya manda ya gatatu ya Nkurunziza gishobora kubyara amahano ku gihugu cy’u Burundi ashobora kuzashyirwa ku gatwe ka Nkurunziza n’ishyaka CNDD FDD nk’uko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwashyizwe kuri MRND n’abayobozi bayo kandi mu byukuri ubwo bwicanyi bwarakorwaga n’ababuteguye bavuye hanze, kandi n’i Burundi biravugwa ko abenyegeza umuriro mu myigaragambyo n’abapolisi baza kuyihosha bivanzemo abantu bavuye hanze y’igihugu !
 
Nkurunziza na CNDD FDD ndetse n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bagomba gushishoza ejo batagwa mu mutego nk’uwo abanyarwanda baguyemo ! Ni ngombwa ko abo banyepolitiki b’abarundi bakuraho urwitwazo rwose rutuma abashaka guhindura igihugu cyabo umuyonga ruvaho, bityo bagashobora gushyira hamwe kuko byanze bikunze umwanzi wabo atazava ku izima, kandi kudashyira hamwe kwabo kukazatuba babihomberamo bose.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
ibyo Magayane yahanuye biri hafi nimubitege amaso. gusa icyonzicyo impunzi z'Abarundi b'Abahutu barimo gupfira Tanzania babesyako ari korera, namayobyankuru. ni uburozi bwababahungu bakoresha berimina Abahutu.mube maso Barundi b'Abahutu.
Répondre
R
Kuki ikinyamateka cyanyu cyuzuyemo ubuhezanguni? Ariko mwibwira ko kwita umu Hutu cg umu Tutsi aribyo bizahindura isi?
C
ibyo Magayane yahanuye biri hafi nimubitege amaso. gusa icyonzicyo impunzi z'Abarundi b'Abahutu barimo gupfira Tanzania babesyako ari korera, namayobyankuru. ni uburozi bwababahungu bakoresha berimina Abahutu.mube maso Barundi b'Abahutu.
Répondre
I
Yaramaze magayane !! Ntabwo isi iyoborwa n'abapfumu cyangwa abarozi bitihise abaragurisha umutwe . Ntawukubujije wowe ubwawe n'abandi nkawe kubitegaho amakiriro . Ariko uwakuroze ntiyakarabye . Hanyuma Ngo Hutu Hutu Hutu !! Uraka puuuuuu , wapfuye uhagaze . Kubimbwa sukumoka babivuze ukuri .
G
Nkuko mu myaka ya za 1960 ibihugu vya Afrika vyahagurutse bikikurako igikenye n'agacinyizo k'Abanyaburaya , nubu kandi ibihugu vya Afrika cane cane Afrika yo hagati, ni duhaguruke twikureko agacinyizo n'ubwicanyi buri gukorwa n'akarwi k''abahima kagizwe hanini na Buyoya, Kagame na Museveni kandi ibyo bikorwe mu maguru masha.
Répondre
B
Bavandimwe bacu b abarundi .Ntabwo. murumva ko. " les bantous " bagurishijwe amasantimu 30 nkayo bagurishije Yezu .Imana ibafashe !
Répondre
K
Nkurunziza yavuzeko uzayiteza izatangirira mu nzu iwe, abe ariho irangirira. Ibi ndabyemera kuko bitaribusige Kagamé amahoro, byanze bikunze azajyana nabyo, ariko Nkurunziza ararebe neza nawe atazamukurikira n'abaturage b'abarundi. Imana itabare u Rwanda n'u Burundi.
Répondre
K
Ariko abahutu uwabaroze ntiyakarabye! Ubu se abatutsi nibo batumye NKURUNZIZA ngo yiyongeze mandat? Niba se mubona ko bigiye kuba nk'ibyo mu Rwanda murabuzwa n'iki kumubwira akabireka hakajyaho undi? Cyangwa ni ya matwi arimo urupfu!! Ntimukajye mubura ubwenge bwa analyse ngo noneho muhite mubihinira bugufi mubyerekeza mu moko!! Uko ni ukubura capacite d'analyse!!!
M
Nibyo nkuko mubivuga uyu niwo mukino wakinwe murwanda. Abanyeporitike badafite uruhari murubu bwicanyi bakwiye gushirahamwe bakamagana ababuteza kumugaragaro. Ikindi urwego rwiperereza, policy, na minisiteri ishize umutekano bahurize hamwe, kugirango bahane information. Kandi basake ahantu hose bakeka yuko izontwaro zirikuva. Basake mubatura nokumipaka byanzebikunze bazatsinda..
Répondre
B
NIBYO KOKO UBURUNDI BURAGANA AHO URWANDA RWALI RULI KUVA ZA 1993. UBWO GRENADES ZATANGIYE, NTABWO BIKILI IMYIGARAGAMBYO NINTAMBARA BITA GUERILLA- ABANYARWNDA TUZI AHO YATUGEJEJE.INTAMBARA EBYILI ICYALIMWE ZITSINDWA NA BAKEYA. NIBA IYO NTAMBARA BATAYIJYANYE AHO ITURUKA, BIRUMVIKANA KO UBURUNDI ALIBWO BUZABIHOMBERAMO. KINANI IYO AZAKWEMERA TUKARWANA NA UGANDA KUMUGARAGARO, NTABWO TUBA TWARAGEZE HALIYA. NKURUNZIZA RERO, NAKOMEZA KWIKINIRA UMUPIRA,AZISANGA YABUZE EPFO NA RUGURU. IGIHE CYOSE KAGAME AZATEZA INTAMBARA AHO ASHAKA NTANUMWE UMUKOMYE MUNKOKORA, AZAKORA IBYO ASHAKA. YATSE IMILIRO, YIGARAMIYE.
Répondre
B
Mu Burundi ikibazo, ntabwo kikiri ica mandat ya 3 ya Nkurunziza. Ikibazo kiribonekeza ko ari ica " empire hima tutsi. Uwundi yibaza ibindi novuga ko ariko araróta canke ko avyirengagiza abibona. Abariko batera grenade turazi iyo baturutse ariko kandi ntibashaka kwivuga. Ko bativuga rero ntawuzobavuga kugeza igihe benewabo basigaye hanze binjira kubafasha gutera igihugu.
Répondre