Burundi : uko abantu bapfa niko umujinya uri kwiyongera kuburyo igihugu gishobora kuba umuyonga !
Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu abantu batazwi bateye ibisasu bya grenades mu isoko i Bujumbura, abantu bageze kuri 3 bahise bitaba Imana abandi barenga 50 barakomereka. Nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, yakurikiwe n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyapfubye,imyigaragambyo yarakomeje kandi na Nkurunziza nawe akomeje ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Impunzi z’abarundi nazo zikomeje guhungira mu bihugu bituraye nabwo, abarundi benshi bo mu bwoko bw’abatutsi akaba aribo bahungira mu Rwanda naho abarundi bo mu bwoko bw’abahutu bakaba bahungira mu bihugu bya Tanzaniya na Congo. Abo bahungira muri Tanzaniya na Congo icyorezo cya kolera kikaba kiri kubicamo abantu benshi kuburyo abantu batangiye gutekereza ko ari uburozi nk’uko byagendeye impunzi z’abanyarwanda zahungiye i Goma mu mwaka w’1994 zishwe n’uburozi ariko ibinyamakuru mpuzamahanga bikavuga ko ari kolera !
Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abafaransa cyitwa «Paris match » uri i Bujumbura, aremeza ko imyigaragambyo y’i Burundi igaragaramo ibikorwa bikomeye by’ihangana biri hagati y’abigaragambya, abapolisi n’ingabo z’i Burundi. Ni muri iyo myigaragambyo abantu batazwi bajugunye ibisasu mu bantu bari mu isoko ; ibyo bikaba bigaragaza ko abarundi badashishoje neza baba bagiye kwinjira mu ntambara isa niyabaye mu Rwanda maze ba Bucyana, Gatabazi, Gapyisi… b’i Burundi nabo bakicwa maze abarundi bagasubiranamo bigatinda !
Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu nibwo Ninahanzwe Pacifique uri mu bayobozi bayoboye imyigaragambyo yavuze ko abigaragambya bafashe ikiruhuko cyo kuwa gatandatu no kucyumweru kugira ngo bashobore gushyingura ababo bishwe no kugira ngo abaturage bari i Bujumbura bashobore guhaha ! Ikibazo cya manda ya gatatu ya Nkurunziza gishobora kubyara amahano ku gihugu cy’u Burundi ashobora kuzashyirwa ku gatwe ka Nkurunziza n’ishyaka CNDD FDD nk’uko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwashyizwe kuri MRND n’abayobozi bayo kandi mu byukuri ubwo bwicanyi bwarakorwaga n’ababuteguye bavuye hanze, kandi n’i Burundi biravugwa ko abenyegeza umuriro mu myigaragambyo n’abapolisi baza kuyihosha bivanzemo abantu bavuye hanze y’igihugu !
Nkurunziza na CNDD FDD ndetse n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bagomba gushishoza ejo batagwa mu mutego nk’uwo abanyarwanda baguyemo ! Ni ngombwa ko abo banyepolitiki b’abarundi bakuraho urwitwazo rwose rutuma abashaka guhindura igihugu cyabo umuyonga ruvaho, bityo bagashobora gushyira hamwe kuko byanze bikunze umwanzi wabo atazava ku izima, kandi kudashyira hamwe kwabo kukazatuba babihomberamo bose.
Ubwanditsi