Burundi : Kuki Gen.Adolph Nshimirimana avuga ko azica Nkurunziza natiyamamaza? Ibanga ni urupfu rw’ababikira b’abataliyani!
[Ndlr :Bimaze kugaragara ko Gen.Adolph Nshimirimana ariwe watagetse ko ababikira 3 b’abataliya bicwa, abo babikira bakaba barazize ko hari amakuru akomeye batanze mu gihugu cyabo cy’ubutaliyani yerekeranye n’ibikorwa ingabo z’u Burundi zakoraga mu gihugu cya Congo kugeza ubwo radiyo RFI yandika ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo bikaza kwemezwa na ONU, bigatuma zivayo shishi itabona! Nkurunziza aramutse adakomeje kuba Perezida w’u Burundi, Gen.Adolph Nshimirimana yatabwa mu kagozi, gusa ikibazo ni ukumenya niba Nkurunziza akomeje kuba perezida w’u Burundi yakomeza kugira imbaraga zo kumukingira ikibaba ! Gen.Nshimirimana ashobora kuba yarishe ababikira b’abatariyani abiherewe uburenganzira na Nkurunziza, iyo akaba ari imwe mu mpamvu zituma Nkurunziza ashaka kugwa kubutegetsi kuko iyo dosiye iremereye! Umuyobozi wa radiyo RPA agomba igihembo gikomeye kuko ari mu bantu batumye amabanga y’urupfu rw’aba babikira ajya ahagaragara !Ni mwisomere uko iyi dosiye iteye:]
Nduwimana Juvent, Umukozi mu Biro by’ubutasi by’u Burundi, yatangaje ko yakoreshejwe mu bwicanyi bwahitanye Ababikira batatu b’Abataliyani biciwe mu Burundi. Nduwimana yahoze mu barwanyaga leta y’u Burundi nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara, asubizwa mu buzima busanzwe, yaje gushyirwa mu gisirikare ariko aza kwirukanwa kubera amakosa. Uyu mugabo akaba ngo asigaye akorera urwego rw’ubutasi mu Burundi. Yiyemerera ko yakoreshejwe mu bwicanyi bwakorewe ababikira, akaba yari yanavuzwe n’umupolisi witwa "Mwalabu" wari warabitangaje kuri Radio RPA, mu kiganiro cyatambutse kikanagira ingaruka zo gufungwa ku muyobozi wayo Bob Rugurika.
Mwalabu nawe wiyemereye ko ari mu bishe abo babikira, yari yavuze ko hari undi nawe wemera ko yakoreshejwe mu kwica aba babikira babaga kuri Paruwasi Guido Maria Conforti mu Kamenge. Nduwimana uvuka mu Kamenge, yavuze ko we n’umupolisi "Mwalabu" batangiye kubatumaho abantu mu ntangiriro z’ukwezi ubwo bwicanyi bwabereyemo. Baje kwitaba Maj Joseph Niyonzima bita "Kazungu", bajyana ari babiri we na"Mwalabu" kuko ari we wamubwiye ko bamutumyeho, hari icyo bamukenereye.
Bombi basanze Maj Niyonzima aho yubakishaga inzu, ababwira ko mu masaha aza kuza abashaka akagira icyo ababwira, ariko batari bazi. Uyu musirikare mukuru ngo yababwiye ko ibyo yenda kubatumamo bifitanye isano n’ababikira b’abazungu bashobora kuba bazi ukuri ku bikorerwa muri Congo. Inama yabahuje yabaye tariki ya 6 Nyakanga 2014, mu kabari "Iwabo w’abantu" ka Général Adolphe Nshimirimana wahoze uyoboye urwego rw’ubutasi mu Burundi, nawe akaba yari muri iyo nama.
Yarimo kandi ngo na Guillaume Harushimana ushinzwe imari mu kigo Centre des Jeunes Kamenge, umupolisi Ayubu, hamwe n’umuzungu witwa Claudio Marano wayoboraga Centre Jeunes Kamenge, ariko we ngo ntiyamaze umwanya munini muri iyo nama. Nyuma ngo baje guhabwa ubutumwa bwo kwica abo babikira. Nduwimana akomeza avuga ko yagiye akoreshwa kenshi mu bikorwa by’ubwicanyi, yahamagarwaga na Gen Adolphe Nshimirimana, hamwe na Gen Ndirakobuca Gervais bahimba "Ndakugarika".
Kuri ubu Nduwimana ari muri AMISOM, mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somaliya. Ababikira bishwe ni Olga Raschietti w’imyaka 83, Bernadette Boggia w’imyaka 79 na Lucia Pulici w’imyaka 75.
Inkuru y’igihe