Burundi: Abarundi batangiye gufata Inkotanyi zacengeye bakazita Interahamwe !
[Ndlr : Amakuru aturuka mu baturage bari mu Rwanda aremeza ko Paul Kagame yashyize abasilikare benshi b’inkotanyi ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, mu gihe cya nijoro abo basilikare bambara imyenda ya gisivile bagacengera mu Burundi kujya kugirira nabi abarundi biyita imbonerakure ! Mu gihe kitarambiranye Kagame araba yohereje inkotanyi mu Burundi kujya kurwanya FDLR kandi ari ingabo ze yohereje, iyi tagitike akaba ariyo Inkotanyi zakoresheje muri jenoside yo 1994 zihindura interahamwe zikajya zifotoza ziri gutema abantu, none Nkurunziza azihaye uburyo bwo kwica abarundi ! Hasi aha ni musome uko Piter Mahirwe ari kuvuga uburyo abarundi bari gufata inkotanyi bakazita interahamwe !]
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mata 2015, ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo mu gihugu cy’u Burundi bityo mu gace k’ahitwa ku Mutakura gaherereye mu mujyi wa Bujumbura hafatiwe umugabo wavugaga ikinyarwanda akaba ashinjwa kuba Interahamwe. Uyu mugabo yacakiwe mu masaha ya saa yine z’igitondo (10:00) afatwa n’abaturage bari barimo guhamagara bagenzi babo ngo batangire imyigaragambyo bityo bakaba basanze avuga ikinyarwanda ari nako guhita bemeza ko ari Interahamwe.
Imboni ya Bwiza.com mu gihugu cy’u Burundi, yadutangarije ko uyu mugabo basanze avuga ikinyarwanda ariko asabwe ibyangombwa bye atanga iby’u Bufaransa ! Ati: “ku mutakura bahejeje gufata umuntu ngo ni interahamwe ivuga ikinyarwanda, harimo havuzwa amafilimbi y’abajeunes bahamagara abandi kugirango bayikubite…”. Ubwo yabazwaga niba uwo mugabo afite ibyangombwa bimuranga, yasubije agira ati: “bamufatanye identite ya France”.
Uwo mugabo yatawe muri yombi hari amakuru yazengurukaga mu bitangazamakuru ko bicyekwa ko abahoze ari Interahamwe mu Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Congo bamwe bakajya mur FDLR, binjiye mu gihugu cy’u Burundi bagiye gufatanya n’Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD guhanga n’abarimo kwigaragambya bamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza. Andrée Ndayambaje umuyobozi wa Polisi mu Burundi yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko nta FDLR cyangwa Interahamwe ziri mu gihugu cyabo.
Akaba avuga ko n’ubusanzwe abapolisi b’u Burundi bakora hafi n’umupaka w’u Rwanda basanzwe bavuga ikinyarwanda, ko abaturage barimo kwitiranya abapolisi babo n’izo Nterahamwe. Ibyo yatangaje bikaba bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga dore ko bemeza ko izo Nterahamwe zahawe ibikoresho birimo imbunda,ibyuma,gerenade,…byo guhangana n’abigaragambya. Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba kuri uyu munsi wa 3, abaturage bavuga ko bakeneye ibintu 3 (ko Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza, guha rugali radiyo RPA ndetse no gufungura Claver Mbonyimpa) bakabona guhagarika kwigaragambya.
[Ndlr : Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kabiri nibwo Pierre Claver Mbonimpa yamaze kurekurwa nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wamaganye let aya Nkurunziza n’ibikorwa iri gukora byo kwica abarundi ]!
Kuri uyu wa kabiri abigaragambyaga bahereye mu gace ka Gitega (8:45)
Peter Mahirwe (facebook)