Ubufaransa: Ibyihebe byakoze iterabwoba mu mujyi wa Paris byatahuwe !

Publié le par veritas

Ubufaransa: Ibyihebe byakoze iterabwoba  mu mujyi wa Paris byatahuwe !
Nyuma y’aho ubwanditsi bw’ikinyamakuru gishushanya inkuru zisetsa kitwa “Charlie Hebdo” kigabiweho igitero kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/01/2015 mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, polisi y’icyo gihugu iri mukazi gakomeye ko gushakisha ibyihebe byagabye icyo gitero.
 
Polisi y’Ubufaransa ikaba imaze kumenya umwirondoro w’abagabye icyo gitero, hakaba hatangiye akazi ko kubashakisha. Polisi y’Ubufaransa irashakisha abavandimwe babiri bagabye icyo gitero, umwe afite imyaka igera kuri 30, undi muntu wa gatatu akaba ariwe muto kuri abo bombi.
 
Icyo gitero ibyo byihebe byagabye kukinyamakuru “Charlie hebdo” cyahitanye abantu 12 harimo abapolisi babiri, kikaba cyanakomerekeje abantu 11 nk’uko bitangazwa n’ibiro bya polisi y’Ubufaransa. Ibiro bya polisi y’Ubufaransa biremeza ko abo bavandimwe babiri b’ibyihebe bakomoka mu mujyi wa Paris kandi umwe muri abo bavandimwe akaba yarigeze gucibwa urubanza rujyanye n’ibyaha by’iterabwoba.
 
Polisi y’Ubufaransa iremeza ko ikihebe cya gatatu kivuka mu karere ka Reims ko mu Bufaransa; ikinyamakuru kitwa “union” cyo muri ako karere kikaba cyemeza ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha uwo muntu ukekwa.
 
Intwaro ibyo byihebe byakoresheje ni AK 47 n’amasasu y’intambara ya 7,62  kimwe n’imyenda ifite ibara ry'umukara ryambarwa n’igipolisi cya GIGN cy'Ubufaransa cyangwa se imyambaro yambarwa n'ibyihebe by'aba jihadiste.
 
Source: RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
J'apprécie votre blog , je me permet donc de poser un lien vers le mien .. n'hésitez pas à le visiter. <br /> Cordialement
Répondre
K
Aho bahuriye nuko Bose banga urunuka itangazamakuru kugeza aho bica abanyamakuru naho ubundi bamwe n inkotanyi abandi ni alquaida.
Répondre
B
Dutandukanye terorism nabo wita inkotanyi.niba wanze ikintu ntitugomba kucyitiranya...ibibera I paris ntabwo ari Kigali...
Répondre
S
Izo ninkotanyi zogahamba tuzazereka zirabeshya
Répondre