INKOMOKO Y’IGIHUGU CY’U RWANDA N’ABANYARWANDA (igice cya gatanu)
Mu ntamabara ya AFDL yo guhirika Mobutu wa Zayire, Paul Kagame yishe Général Kisase Ngandu agirango atsembatsembe abakongomani bafite ibitekerezo bya Patrice Lumumba none yakubise amaboko mu ziko ntaho byagiye. Mbere yo gutangira iyi nkuru nyirizina, nifuzaga kubwira abasomyi ko umugabo uvuka i Nyabihanga yo muri Muramvya mu gihugu cy’u Burundi ariwe Nyenicubahiro Melchior Ndadaye, ijambo yavuze rikomeje kwigaragaza. Ndadaye ati: “Mwabonye umuntu ahagarika isegenya!” Ibyo yabivuze abwira abarwanashyaka bari mwicengeza-matwara ryo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo barwashyaka be barimo babyina indirimo bagira bati: “i Nyabihanga havuka ibihangange”. Icyo gihe kandi yabaga ari kugenda ku mukeka w’umutuku (tapis rouge) wari ugizwe n’ibitenge abapfasoni bagendaga basasa imbereye abandi bapfasoni bafite amawuwa (fleurs) mu ntoki nabo baririmba ngo “tugupambe mawuwa”. Ibyo narabyiboneye n’amaso yanjye kuko icyo gihe nahagurutse hano i Rubona-Rwa-Nzoga mu Mubari wa Kabeja bene wacu bambwiye ngo haguruka uze tujye kureba ibiri kubera i Burundi ngo havutse umwami ungana Biyoro na Nyirabiyoro, akaba ashaka ko abarundi bose bagira amahoro, niyo ntego ye. Hari mu mwaka w’i 1993. Abanzi baje kwica Ndadaye, ariko ntibishe Ba Ndadaye.
Inkuru y’amateka nyibagezaho ngamije kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho kandi inahe isomo abariho muri iki gihe kugirango bakosore amakosa yakozwe n’abatubanjirije agatuma abantu cyangwa igihugu kigwa mu kaga. Amateka atuma dushobora gutandukanya icyatsi n’ururo cyangwa tukirinda kugira ibyo “ducira inyeri kandi ari urukonda”. Amateka nibwo buryo bwiza bwo kumenya umwanzi w’Abanyarwanda, kugirango twese hamwe duhuze ingufu zo kumurandurana n’imizi ye yose dukoresheje Demokarasi atinya nkuko umuriro utinya amazi.
Abanyarwanda se twaba tubonye kamara ? (l’homme de la situation)
Bibaye ngombwa ko mbwira abasomyi, ko hari umunyarwanda uri kwandika avuga ko namutwariye amateka, ngo niwe wandika ukuri, ngo abandi ni ukubeshya: Amateka y’igihugu ni ay’abanyarwanda bose si ay’umuntu ku giti cye. Twese tuyafiteho uburenganzira, nta “kibari” (uruhushya) tugomba kumusaba kugirango twandike amateka y’abanyarwanda n’ibyababayeho. Ikindi kandi uwo muntu siwe kamara! Umuntu wandika niwe uhitamo ibimufasha kwandika (les sources d’histoire). Nk’uwo muntu uvugako twandika amateka ye agatinyuka no kuvuga ko agomba kubisabirwa uburenganzira twasanze yarahisemo kwiyegurira amateka yanditswe na Mgr Alexis Kagame gusa kandi ayahindura ubushakashatsi bwe! Mgr Alexis Kagame yari umwiru ku ngoma y’Abahinda-Tutsi yazanywe na Ruganzu II Ndori wari igikomangoma, akaba yaraje avuye i Karagwe. Ruganzu II Ndori yaje ari kumwe na Ryangombe, bazanywe no kuduhuma amaso.
Kubirebana n’amateka yanditswe na Mgr Alexis Kagame, njye ntabwo nyamira bunguri yose. Urugero, iyo Mgr Alexis Kagame yanditse ngo “ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi u Rwanda rwateye u Bushi rufatanyije n’u Burundi bwa Ntare Rushatsi ndetse n’u Bugesera bwa Muhoza; icyo gihe nsoma ibyo Kagame yanditse, narangiza nkajya i Bushi kubabaza nti ese icyo gitero murakizi? no kuri Ruganzu na Ryangombe nabigenje gutyo; niyemeje kujya i Karagwe na Kyamutwara. Yewe nagiye n’i Bunyoro naho mpakura andi mateka menshi. By’umwihariko reka ngeze ku basomyi ibyo nasanze i Bushi batuvuga. Mbirekeye mu rurimi nabihawemo (igifaransa), nzabishyira mu Kinyarwanda igihe kigeze turi mu mateka nyirizina.
Maze kubona ibyo abashi bavuga abanyarwanda, narabasubije nti: Aho uyu mwanditsi w’abashi avuga ”Abanyarwanda”,nababwiye ko iryo jambo riri mu bwinshi ko abanyarwanda bose atariko bameze.” Nongeye kubasobanurira ko ijambo “Tutsi” bagomba kurisobanukirwa, bakajya bakoresha mu mwanya waryo “Imfura z’abatutsi/la noblesse Tutsi”. Izo mfura z’abatutsi akaba arizo zicura imigambi mibisha rubanda rw’abahutu, abatutsi n’abatwa ikahashirira. Nasanze koko igitero cya Mibambwe wa Mbere ya gabye i Bushi cyarabayeho koko; icyo gitero kikaba cyarateye ibintu hejuru, ariko nasanze abashi bavuga ko “Mgr Alexis Kagame yanditse ibyo abanyarwanda bamubwiye gusa (version rwandaise), ibyo Abashi bamubwiye arabireka kandi nkana.
Mpiniye aha kugirango nikomereze gahunda yanjye mbwira uwo ukeka ko ari kamara mu mateka y’u Rwanda, ko hano kuri Muhazi bavuga ngo “Ubunkurikiye buvuna ingashyi”. Uyu Kamara yareka kuyobya abasomyi, akareka bakisomera bonyine bakamenya ukuri nyako. Ahubwo niba hari icyo Kamara ashoboye kwongeraho cyagwa gukosora yakabikora mu kinyabupfura, aho guhoza ijambo rimwe mu kanwa uko bwije uko bukeye ngo “ Habyarimana Yuvenal Rutemayeze (nkuko Matamo yamwise), ngo Rukokos”.... Kirazira kuntwerera ibyo ntavuze! Nongere mbisubiremo nta shyaka ngira niyo idéologie yanjye. Ariko mbabazwa no kubona abanyarwanda bakomeza kwicwa aka kageni. Nabwira Kamara ko niba ashaka kumenya yazansanga mu Nkomane za Nyakayaga azambona. U Rwanda ntirugarukira ku musozi wa Huye gusa! N’umusozi wa Suti na Rukambura na Karongi biri mu Rwanda, imisozi ya Ndiza na Mataba iri mu Rwanda, imisozi ya Mwiko na Kabuye na Rusanze na Rutoyi hafi yo mu Kabere iri mu Rwanda; imisozi ya Jari na Rebero iri mu Rwanda;misozi ya Muhungwe na Rubavu na Muzimu na Nyabitimbo iri mu Rwanda.
Aho hose ni mu Rwanda n’ikimenyimenyi hafi y’imisozi ya Mwiko na Muhungwe narahanyuze mpasanga ingunguru “Grégoire Kayibanda Nyangufi Bwenge Nyakuri” yajyaga ahagararaho kugirango avuge ijambo. Iyo ngunguru kugeza vuba aha yari ikiri nzima, kandi aho ni kure cyane y’ubwanamukari na Nduga yo mu Marangara. Kamara yabonye afite inyandiko (notes de cours) za Mgr Alexis Kagame agira ngo yabaye we. Umuntu yagirango atekereza nka Samandara wa Mandaranga (niwe Semuhanuka w’Abarundi). Abarundi bavuga ko Samandari wa Mandaranga bamusanze ariko ararya amabuye bati: uriko urarya amabuye? nawe arabasubiza ati: “nabonye amaze igihe kiki mu mazi nibaza ko yavunze!” Reka tubagezeho amateka y’akarere k’ibiyaga bigari tutibanze gusa ku nyandiko z’amasomo twaherewe mu ishuri!
Urupfu rwa Generali Major André Kisase Ngandu
André Kisase Ngandu, Ni umukongomani wo mu bwoko bw’ Abatetera bo muli Kasaï, ubwoko bwe akaba ari nabwo bwoko bwa Patrice Lumumba. André Kisase Ngandu azwiho kuba yarakoranye cyane bya hafi na Pierre Mulele. Pierre Mulele akaba ariwe wakomeje urugamba rw’ubwigenge bwa Congo ngo ayivane mu maboko ya Mobutu wali wabaye igikoresho cy’Abazungu. Pierre Mulele yararwanye kugeza naho afashe ⅔ bya Kongo, gusa aza gukomwa mu nkokora n’abazungu batabaye Mobutu ntiyashobora gufata igihugu cyose.
Pierre Mulele yasigiye ubutumwa abantu bose bafite inyota y’ubwigenge. Ubwo butumwa Pierre Mulele yabutanze muri iyi nteruro aho yagize ati: “Uruho rwagezemo urusenda rugumana buli gihe impumuro yarwo (“La calebasse qui a contenu du poivre garde toujours son odeur”). Iyi mvugo ya Pierre Mulele ishimangirwa n’ubuhamya bwatanzwe n’umugore we Madame ABO MULELE wagize ati: “mu buzima bwanjye, igihe cyose nabanye na Pierre Mulele, twaryamye buli gihe hasi mu ishyamba, twaryamanye nawe ku gitanda bwa mbere tugiye i Brazaville kureba abanyabwenge bacu bali barahungiyeyo ngo tubakangulire kuza ngo dufatanye urugamba. Aliko perezida Malien Ngwabi wa Congo Brazza yali yarangije kutugambanira, afata Pierre Mulele amushyira mu maboko ya Mobutu waje kumwica”. Aho Pierre Mulele yari afungiye i Kinshasa, yari afunganywe na Andre Kisase Ngandu; bucya bali bumwice, Pierre Mulele yarabimenye. Mulele yabwiye Kisase Ngandu ati:” Namenye ko ejo mu gitondo banyica, aliko ko wowe uzarokoka kuko ukili muto (mineur), nyizeza kandi undahilire ko uzamporera (venger)”. Ngandu ati: “ndabikurahiriye”.
Nguko uko André Kisase Ngandu yarokotse mu rupfu rwa Mulele wishwe urwagashinyaguro biturutse kukagambane ka Perezida Malien Ngwabi wa Congo Brazaville. Nyuma Ngandu yakomeje amashuri ye ariga araminuza mu bihugu byinshi nka za Tshecoslovaquie n’ahandi…; yize byinshi halimo n’ibya gisilikare. Hagati aho mu gutegura ihirikwa rya Mobutu, Abanyamerika babinyujie kuri Museveni bazanye André Kisase Ngandu; FBI yamukuye i Bulayi, ashinga igisikare cya AFDL, niwe wali mukuru w’icyo gisilikare nk’uko Rwigema yali umuyobozi wa FPR. André Kisase Ngandu niwe watangije urugamba rwa AFDL ahereye i Goma n’ahandi.
Aliko rugikubita, Generali Ngandu yabonye intambara ifite indi isura, asanga iyo ntambara atari iyo kwibohora, ababazwa n’uburyo abantu b’inzirakarengane bari kwicwa: Abahutu, Abakongomani bose b’abacivili baricwaga ku bwinshi; abona abasilikare b’ibihugu byari byiyemeje kumufasha urugamba bari gusahura zahabu n’andi mabuye y’agaciro babijyana mu Rwanda. André Kisase Ngandu yatanze amategeko y’urugamba agira ati “twe tuje kubohoza igihugu kugira ngo twirukane igikoresho cy’abazungu Mobutu wishe Lumumba, akica na Mulele; tuje gushaka ubwigenge bwa Kongo, none nimusigeho kwica abaturage kaliya kageni”. Akimara gutanga ayo mabwiriza André Kisase Ngandu ntibamurebeye izuba, bahise bamwirenza bamwohereza kwa Nyamutezi, aho uwitwa Commandant Hypolite Kanambe aliwe Joseph Kabila yamurashe amasasu menshi cyane yuzuye chargeur yose; akaba yaramwiciye i Rucuru muri Kivu y’amajyaruguru icyo gihe Joseph Kabila akaba yari kumwe na Major Jack Nziza wari wahawe ubutumwa na Paul Kagame Perezida w’u Rwanda bwo kwica André Kisase Ngandu, hali ku i taliki ya 06 Mutarama 1997, umurambo wa André Kisase Ngandu wahise utwikwa hakoresheje lisansi. André Kisase Ngandu akimara gupfa James Kabarebe yahise amusimbura ku mwanya w’ubuyobozi bwa gisilikare. Kabarebe yahise yiyita Kabare, iryo zina akaba yararihisemo kugirango ashimishe Paul Kagame kuko Kabarebe yari afashe izina rya Kabare musaza wa Kanjogera ba Rwakagara bo mu gisekuru cya Paul Kagame, barikoroje ku Rucunshu!
Ni gutyo kandi Paul Kagame na Museveni bashyize imbere Laurent Désiré Kabila kuko bali bamubitse mumufuka nka Plan B yali yarateguliwe i Kigali muli Village Urugwiro. Mbere y’uko Désiré Kabila ashyirwa imbere, Kabarebe yazengurukanye nawe amumurikira abandi bakongomani n’ibyitso by’abatutsi bari barahawe ikiraka cyo gufata ubutegetsi muri Congo kugira ngo bamwemere. wabonaga LDK ibyerekeranye n’intambara bitamurimo cyane, kenshi iyo yajyaga gusibiza bari mu nama yarebaga hejuru nk’umuntu ufite ibindi bitekerezo mu mutwe bidahuye nibyo barimo; Umututsi witwa Déogratias Bugera niwe wali ubishyushyemo.
Muli Zayire intambara yo guhilika Mobutu, ali nayo Abanyarwanda twazize, yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’ibihugu bya mpatsibihugu Amerika ili kw’isonga. Ibihugu byose uko ali icyenda bikora kuli zayire hiyongereyeho n’ibindi nka Ethiopie na Erythrée byagabye igitero kuri Zaïre. Ambassaderi Daniel Howard Simpson wari uhagarariye Amerika i Kinshassa, nkuko nawe yaje kubyiyemera kuli Radio RFI niwe wali ukuliye ibyo bikorwa by’intambara yagabwe kuri Zaïre ndetse yaniyemereye ko yali afite umutamenwa wuzuye amadollar y’abanyamerika (Caisse noire) yanyanyagizaga cyane cyane mu ngabo z’abazayirwa kugira ngo babahume amaso bareke kurwana; ayo mafaranga yahabwaga cyane abasilikare bo mu mutwe wa DSP warindaga Perezida Mobutu.
Aya mateka buri wese agomba kuyamenya kugira ngo asobanukirwe aho abayobozi dufite ubu bavuye. Kuva u Rwanda na Zaïre ( RD Congo) byaterwa ubwicanyi ntibwigeze buhagarara, bukozwe na Paul Kagame. Ba Tomasi (muri bibiliya) bemera ari uko babonye, biboneye uburyo Charles Bisengimana ariwe wagabiwe Police yose y’igihugu cya Kongo; Kabila akemera kwiteranya na John Numbi. Uwafashe ubuyobozi bwa polisi ari nayo ishinzwe kuyobora abakora anketi ku bwicanyini bwakozwe na Paul Kagame muri izo ntambara zose ni mwene Barthérémy Bisengimana wahoze ari umutoni kwa Mobutu wahunze u Rwanda mu mwaka w’i 1959, akaba avuka i Kibumba ho mu Kinyaga (Cyangugu). Uwo Bisengimana yitwaje umwanya yari afite mu buyobozi bwa Zayire, azenguruka isi yose mu mwaka w’i 1973, nyuma ya Coup d’Etat abwira abazungu ko abatutsi bagomba gusubizwa ubutegetsi mu rwanda kuko abahutu basubiranyemo!
Barishe bica Lumumba, barishe bica Mulele, barishe bica Ngandu ariko bataye igihe ibitekerezo biracyari byo kubona demokarasi n’ubwigenge busesuye, niyo nduru y’imyigaragambyo muri kumva mu gihugu cya Congo! Amateka arisubira koko, abayoboke ba Lumumba bakomeye k’ubuwigenge bwabo!
Biracyaza.
Mubigejejweho n’Umusomyi wa VERITASINFO
w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba