Centrafrique : Ministre w’urubyiruko na siporo muri icyo gihugu yashimuswe !
Umutekano muri Afurika ukomeje kuba ikibazo gikomeye kuburyo umugabane w’Afurika mu ruhando rw’amahanga ufatwa nkaho utwikiriwe n’ijoro ry’umwijima wuzuye ubugome n’ibikorwa biteye isoni. Ubusanzwe abaturage b’abanyafurika nibo bahohoterwa kandi bagashimutwa n’abayobozi babo bakagombye kubaha umutekano ; ariko ubu noneho n’abo bayobozi batangiye kugira impungenge ko umutekano wabo ari muke bitewe n’abo bayobora ! Muri Congo, Perezida Joseph Kabila amaze iminsi mu bwihisho bitewe n’uburakari bw’abaturage be bavumbuye amayeri yari afite yo kwigundiriza ku butegetsi bakajya mu mihanda bamwamagana ; none ministre wa siporo w’igihugu cya Centrafrique yashimutiwe mu gihugu cye !
Iryo shimutwa rya ministre muri Centrafrique rije rikurikira irindi shimuta ry’abantu rimaze iminsi ryigaragaza muri icyo gihugu. Umufaransakazi witwa Claudia Priest ukorera imiryango idaharanira inyungu muri Centrafrique yashimuswe kuwa mbere w’icyumweru gishize; akaba yarashimuswe n’insoresore zitwaje intwaro zo mu mutwe witwa Anti-balaka zikaba zaramurekuye kuwa gatanu w’iki cyumweru turangiza nyuma y’ibiganiro bikomeye ubutegetsi bwagiranye n’izo nsoresore.
Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Mutarama 2015 ministre w’urubyiruko na siporo mu gihugu cya Centrafrique yashimuswe n’abantu bataramenyekana nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Reuters ; umuvugizi wa ministeri y’urubyiruko na siporo muri icyo gihugu niwe watangaje ishimutwa rya ministre w’iyo ministeri.
Ministre wa Siporo Armel Ningatoloum Sayo yarimo atembera mu modoka ye mu mihanda y’umurwa mukuru w’icyo gihugu wa Bangui, mu gihe gito abantu 4 bataramenyekana bahagarika imodoka ye. Bakimara kiyihagarika bahise barasa amasasu menshi mu kirere mbere yo gushimuta uwo mu ministre.
/http%3A%2F%2Fs3.lprs1.fr%2Fimages%2F2015%2F01%2F25%2F4477247_ide-centrafrique-bangui-1_545x460_autocrop.jpg)
Muri icyo gihugu kandi umukozi w’umuryango w’abibumbye ONU w’umunyamahanga ukorera muri Centafrique yashimuswe kuwa kabiri w’iki cyumweru turangiza n’umutwe w’ anti-balaka aza kurekurwa nyuma y’amasaha make! Kuba igihugu cya Centrafrique kitarigeze kibona demokarasi kikayoborwa n'abanyagitugu barangwa no kwica abaturage nk'uko henshi muri Afurika bimeze, ingaruka zabyo zibaye izo gushyira igihugu mukajagarari n'umutekano muke urangwa n'ibikorwa biteye isoni kuburyo n'abayobozi b'icyo gihugu batangiye kugerwaho n'ingaruka z'iyo miyoborere mibi, igitangaje ni uko buriya muri Centrafrique bashobora kuvuga ko bavuye kubuyobozi igihugu cyahirima, ko ntawundi ushoboye kuyobora uretse bo!
Ngizo ingaruka zikomeye zitangiye kugaragara kubayobozi b’Afurika bashyigikira ibikorwa byo guhohotera abaturage no kwigundiriza kubutegetsi; iyo abo bayobozi basabwe gushyira demokarasi mu bihugu byabo baratukana ngo babasuzuguye babahaye amasomo ya demokarasi nk’uko Mushikiwabo yifatiye mugahanga Perezida w’Ubufaransa François Hollande ngo yabahaye amasomo rya demokarasi nk’abanyeshuri kandi ngo nabo ari abayobozi nkawe ! None se ubu abayobozi b’Afurika bafatwa bate mu ruhando mpuzamahanga koko urebye ibikorwa byabo ?
Ubwanditsi