ROMEO NA MPATSIBIHUGU RURAGERETSE !
Mu nkuru Uwitwa Romeo Rugero yasohoye ku ikaze iwacu kuya 08 ukuboza 2014, yihanije bikomeye ba Mpatsibihugu ndetse n’abanyapolitiki b’abanyarwanda baba bahakirizwa muri abo ba mpatsibihugu. Dore amwe mu magambo akoresha yikoma ba mpatsibihugu.
« Mu mugambi wo gukora icyo ba mpatsibihugu bashaka, Abanyapolitiki nta soni n’ ikimwaro bibatera mu gucuruza ubumenyi bwabo mu kugambana ».“Nkuko Byagenze muri za 1990, nta gushidikanya ko hazakoreshwa abanyapolitiki muri opposition, gushaka gucengera FDLR, kugira ngo bayimunge, bayiteshe umurongo bitwaje ko bavugana n’ amahanga. »«Ku bakunzi n’abacira akanzu FDLR, iterabwoba rya RPF na ba mpatsibihugu tumaze kurimenyera ». « Mureke abo bandi birirwa bajya gusaba uburenganzira ngo bwo kwibohora no kubohora u Rwanda, ariko mubamenye ».
Mu by’ukuri ba mpatsibihugu ni abantu babi pe, kuri icyo ndemeranywa gato na Romeo, gusa ubona icyari cyazinduye Romeo atari ukwikoma cyane ba mpatsibihugu ahubwo ari ugusebya abo yita ko bakorana n’abo ba mpatsibihugu. N’ubwo mpatsibihugu ari mubi rwose, byaba ari ukureba hafi turamutse twiyibagije uruhare abo ba mpatsibihugu bagira muri politiki y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Kuri njye nanabita abafatanyabikorwa muri gahunda zose za politiki mu bihugu byacu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Reka twiyibutse uruhare rw’abo ba mpatsibihugu muri politiki y’iwacu :
-Duhereye kuri revolution ya 1959, abarwanashyaka b’abahutu bifashishije abo ba mpatsibihugu mu gutsinda gihake na gikolonize ndetse no kwigobotora ikandamizwa ryabo rikozwe n’abatutsi bari bashyigikiwe n’abo ba mpatsibihugu. Uruhare rw’abo ba mpatsibihugu rwabaye ndasimburwa mu kwigobotora iryo tsikamirwa ry’abatutsi ku bahutu.
-Ntawe uyobewe uruhare rwa Mobutu n’ubufaransa muri Coup d’état ya 1973. Inkunga y’ubufaransa yagize Habyarimana umuyobozi ukomeye agera aho atangira no gutegekesha igitugu ;
-Ntawe uyobewe ko Ubufaransa ari bwo bwatumye Habyarimana yemera amashyaka menshi, ari naho habaye intango y’ihirima ry’ubutegetsi bwe. Iyo si mpatsibihugu se ?
-Ntawe uyobewe inkunga itagira urugero, Uganda yateye inkotanyi. Inyuma ya Uganda hari ubwongereza na Amerika maze FPR, twitaga imihirimbiri, ikaba inesheje inzirabwoba twari tuzi ko zidahangarwa. Iyo se si mpatsibihugu ?
-Ninde uyobewe ko ibyo bihugu byagize Kagame akamana, akigira igihangange kubera ko yari azi ko ahagarikiwe n’ingwe. Agatoteza abahutu kugeza kuwa nyuma, ku buryo nta rugi umuhutu yakomangagaho ngo babe bamukingurira kubera isura mbi yageretsweho ngo ni umujenosideri. Iyo si mpatsibihugu ?
-Ninde uyobewe ijambo rya Kikwete asaba Kagame gushyikirana na FDLR. Iyo se si mpatsibihugu n’ubwo ngo yaturutse muri Afrika ? Mukeka se ko Kikwete yibwiye kuvuga ariya magambo maze ubu SADC na LONI yose ikaba yarayashyigikiye ? Mwibagiwe se uruhare rwa Tanzaniya cyane cyane urwa Mwenyi mu ihanurwa ry’indege y’ikinani ? Mpatsibihugu irenze iyo ni iyihe ?
-Mwibagiwe se uburyo abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bose basamiye hejuru iryo jambo rya Kikwete ndetse n’amatangazo ya FDLR agaragaza ko ashyigikiye icyo cyifuzo. None se Romeo wigize umuvugizi wa FDLR yiyibagije icyo kintu ?
-Mwibagiwe se impamvu FDLR yiyemeje gukora politiki nk’ishyaka rirwanya ubutegetsi aho kugira ngo ikomeze kubonwa nk’umutwe wa giirikare urwanya ubutegetsi bwa Kigali ? Si icyifuzo cya mpatsibihugu uwo Romeo arwanya ?
-Romeo se yiyibagije impamvu z’ishyirwa hasi ry’intwaro rikozwe na FDLR ? Harya icyo gitekerezo ni umwimerere wa FDLR ? Ngiyo mpatsibihugu mwumva.
-Rwanda’s untold story yavugishije abantu, bamwe bishimye abandi bababaye. Muribuka ijambo rya Kagame yimika Makuza ko yari ameze nk’uwapfushije umuntu kubera gusa iyo filimi. Ninde utarashimiye BBC mu barwanya ubutegetsi ndetse na FDLR irimo kubera iyo filimi yasohoye? Iriya filimi n’iki yavuze tudasanzwe tuzi? Kuki twayishimiye bigeze hariya kandi nta na kimwe yatubwiye tutari dusanzwe tuzi? Nta kindi cyadushimishije uretse kuba byaravuzwe n’ubwongereza butahwemye gushyigikira Kagame none bumugaragaje nk’umwicanyi. Ngiyo mpatsibihugu.
Romeo rero, abafatanyabikorwa bose, iyo bakurusha ubushobozi bw’amafaranga, burya baragutegeka ku buryo buziguye cg butaziguye. Ese nk’ubu uwakuraho Kagame maze akakugira Perezida w’u Rwanda, wayobora ute, ufashijwe nande atari mpatsibihugu ? Wazahemba iki abakozi, imihanda yazubakwa n’iki ko kugeza ubu nta muhanda n’umwe nzi wubatswe kuri budget y’u Rwanda uretse imfashanyo cg inguzanyo ? Si uko se abo witaga ko bagufasha kuyobora baguhaka bigaramiye ukazasanga wafatiwe mu rusenga(filet) nk’ifi !!!
Ibi simbyanditse ngira ngo tuzaheranwe n’abo ba mpatsibihugu. Ariko baramutse hari icyo badufasha mu gukuraho Kagame nk’uko nawe yakuyeho Habyarimana, njye nta kibi mbibonamo. Ndagira ngo nibutse ko Romeo n’ubwo yigiza nkana atayobewe uruhare rwa mpatsibihugu. Urugero ni aha avuga atya : « Abagabo n’ abagore b’ intwari bashyizeho FDLR, bazi neza ko nta mfashanyo, nta mwenda nta ntwaro U Bufaransa, Ububuligi bazabaha. Bazi neza ko bamwe mu banyamerika n’ abongereza barimo bafasha ubutegetsi bwa gashakabuhake Ntutsi mu Rwanda ». Romeo, ngusabiye umugisha w’Imana kuko uri umunyarwanda nkanjye
KUBWIMANA Jacques
Gisenyi-Rwanda