Congo : Umuhango wa kwakira intwaro za FDLR muri Kivu y’amajyaruguru n’abayobozi ba Monusco.
Kuri iki cyumweru taliki ya 28/12/2014 habaye umuhango mu Burasirazuba bwa Congo uyobowe n’ingabo za ONU zizwi ku izina rya monusco wo kwakira izindi ntwaro zatanzwe n’ingabo za FDLR mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR igakomeza urugamba binyuze mu nzira ya politiki. Uwo muhango wo kwakira intwaro wabereye muri Kivu y’amajyaruguru kandi ukaba waranzwe n’ibirori ndetse harimo n’akanyamuneza karangaga ingabo za ONU n’abayobozi ba FDLR.
Guhera ku isaha ya saa yine za mu gitondo ku isaha yo muri Kivu y’amajyaruguru, nibwo abayobozi ba Monusco, abayobozi ba FDLR n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’igihugu cya Congo bahuriye muri uwo muhango wo kwakira intwaro. Ntabwo umubare w’intwaro zose zatanzwe washoboye kumenyekana ariko ikizwi cyo ni uko abasilikare ba FDLR bagera ku 100 bashyize intwaro hasi muri uwo muhango bakirwa n’ingabo za Monusco. Uwo muhango wabereye i Buleusa ; mu ikubitiro hagaragaye intwaro zirenga 40 n’amasasu arenga 100 byatanzwe.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abayobozi ba FDLR ntibashoboye kwigaragariza itangazamakuru mpuzamahanga, ibyo bikaba bigaragariza abanyamakuru mpuzamahanga ko abayobozi ba FDLR bakurikiranira hafi uwo muhango wo gutanga intwaro bafite amakenga menshi, ibyo bikaba bigaragazwa n’amagambo abayobozi ba FDLR bakoresha kuko birinda kuvuga ko gutanga intwaro bivuga gutsindwa urugamba rwa gisilikare, bo bakaba bavuga ko ahubwo ari igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kubushake.
Muri uwo muhango wo kwakira intwaro, abayobozi ba FDLR bakomeje gushimangira ko ibyo babikoreye kugira ngo umuryango mpuzamahanga ushyire igitutu kuri leta ya Kigali kugirango yemere ibiganiro bagomba kugirana bigomba kugarura amahoro mu karere no kugira ngo uwo muryango mpuzamahanga uhagarike igitutu ukomeje gushyira kuri FDLR cyo kuyigabaho igitero cya gisilikare.
Iyi nkuru tuyikesha RFI.