Mbabajwe ni uko ntazabona uburyo nzashimira umushinjacyaha unsabiye gufungwa burundu kandi ndengana nawe abizi ! (Dukuzumuremyi)
Ubushinjacyaha bwasabiye Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu, ku byaha bakurikiranweho by’impurirane mbonezamugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu ;[ndlr : abantu benshi bakimara kumva igihano ubushinjacyaha busabira ba Kizito bahise basanga harimo ikinamico ry’uko nyuma yo gukatira Kizito gufungwa burundu azahabwa imbabazi kimwe na Ntamuhanga kandi agahabwa n’umwanya ukomeye muri leta ya Kagame kugira ngo asasire igitekerezo cye cyo guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga izahesha Kagame kugwa kubutegetsi bityo akaba yerekanye ko ari umunyampuhwe !]
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rwahahamya Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe ibyaha byo gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba. Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Urukiko Rukuru rwahamya Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, rukabahanisha igihano gikuru mu biteganyirijwe ibyaha bine bashinjwa, bityo bagafungwa burundu bakanamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.
Urukiko rwanasabwe ko rwahanisha Dukuzumuremyi Jean Paul igihano cy’igifungo cy’imyaka 50, bitewe n’uko ibyaha ashinjwa ari ‘isubiracyaha’, nyuma yo kugaragaza imyanzuro y’izindi manza yaciriwe ku byaha by’ubugome, byanatumye ahita asezererwa mu gisirikare. Ubushinjacyaha bwasabiye Niyibizi Agnes igihano cy’igifungo cy’imyaska 25, ku ruhurirane rw’ibyaha ashinjwa.
Nyuma yo gusabirwa iki gihano, Kizito Mihigo n’ikiniga cyinshi, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu na Madamu we Jeannette Kagame, ku magambo mabi yabavuzeho ubwo yaganiraga na Sankara, azisaba ubuyobozi muri rusange, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari imbere n’abari hanze y’igihugu, n’ubutabera muri rusange.
Yakomeje asaba ko yahabwa imbabazi, bityo akabona amahirwe yo kugaragaza ko yahindutse, aho yavuze ko azabigaragariza mu kurushaho gushyira ingufu nyinshi mu bikorwa bye byiza yari yaratangiye mbere yo kugwa mu bishuko, akemeza ko aramutse afunzwe burundu yaba yimwe ayo mahirwe. Yakomeje avuga ko imbabazi zitabonetse yagabanyirizwa ibihano, cyangwa se hakabaho no kubisubika (isubikagihano) cyane ko ibyo yakoze abyemera, akabyicuza kandi akanabisabira imbabazi.
Ntamuhanga Cassien ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yahawe, yongeye kwibutsa urukiko ko rukwiye guha agaciro ibyo yavugiye imbere ya rwo, ndetse akaba yanagirwa umwere ku byaha byose, akarekurwa akitahira.
Dukuzumuremyi Jean Paul we yavuze ko atigeze akorana na FDLR, cyane ko yigeze kuyirwanya nk’umusirikare kuva mu 1994, agakomeza kuyirwanya mu ntambara y’abacengezi ndetse akanayikurikirana muri Congo, akaba atari guhindukira ngo akorane n’uwo mutwe witwaza intwaro. Yagaragaje ko aramutse afunzwe iyo myaka 50, yazafungurwa afite isaga 80, akazababazwa n’uko umushinjacyaha wayimusabiye yazaba yarashaje bityo ntamubone ngo amushimire kuko yamusabiye igihano yirengagije nkana ukuri na we azi.
“Ntabwo najya gufatanya na FDLR yaranyiciye umuryango”
Niyibizi Agnes wireguye bwa nyuma muri uru rubanza, avuga ko yazize kuba yaratanze serivisi, ngo kuko yatumwe nk’uko n’undi wese yatumwa. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niyibizi yabyaranye n’uwitwa Iyakaremye Jean Damascene, ari na we wamujyanye mu migambi y’ibyo byaha byose.[ndlr : Uyu Iyakaremye yashimutiwe muri Uganda mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2014 na maneko za Kagame ari kumwe n’abandi barwanashyaka ba PS Imberakuri (ku ifoto hasi), bafungirwa i Kami aho bishwe urubozo bashyirwa mu mifuka boherezwa mu kiyaga cya Rweru banyujijwe iy’Akagera]
Niyibizi yemera ko yabonanye na Iyakaremye inshuro 3, ubwa mbere yagiye kumureba i Masisi muri Werurwe 2013, izindi nshuro 2 yamusangaga muri Uganda mu Ukuboza 2013 no muri Gashyantare 2014; gusa ngo nta na rimwe yigeze amubwira ku byo guhungabanya umutekano. Niyibizi avuga ko Iyakaremye yamusabye kumuhera amafaranga Dukuzumuremyi inshuro ibyiri, ubwa mbere amuzanira ibihumbi 200.000, ubwa kabiri amuha amafaranga 100.000, gusa ngo ntiyari azi icyo akoreshwa, dore ko ubwo yabagiriraga amakenga yabajije Dukuzumurenyi ntabashe kumusobanurira.
Niyibizi asanga ku nyungu z’umwana yabyaranye na Iyakaremye umukeneye nka nyina, no ku nyungu ze nk’umunyeshuri wari ugeze muwa kane muri Kaminuza, akwiye guhanagurwaho ibyaha ashinjwa akarekurwa. Byitezwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 27 Gashyantare 2015 saa tanu z’amanywa.
Inkuru y’igihe