Uganda: Yoweli Museveni atangiye kwamaganwa n'abayoboke bo mu ishyaka rye RNM,bamusaba kwegura!
[Ndlr: Museveni atangiye kwamaganwa n’abo mu ishyaka rye, bamushinja uburiganya bwo kubeshya abadepite bo mu ishyaka rye NRM bamugize umukandida ku mwanya wo kwiyamamariza kuguma ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda kandi binyuranyije n’amahame agenga ishyaka rye ! Niba Museveni atangiye kwamaganwa n’abayoboke be birasaba ko yiyambaza agafuni akica abo batavuga rumwe nawe akabashyira mu mifuka akabajugunya mu kiyaga cya Victoria naho ubundi guhangana n’Amama Mbabazi baziranye neza bizamugora cyane, kurusha uko yari ahanganye n’abo muyandi mashyaka batavuga rumwe!]
Bati” Muri Gashyantare 2014, mu mwiherero wa NRM mu kigo cy’imiyoborere cya Kyankwanzi, Museveni yaretse abagize inteko ishinga amategeko bamugira umukandida rukumbi w’ishyaka mu matora yo mu 2016. Uwo mwanzuro ntiwemewe n’amategeko y’ishyaka kuko unyuranye n’ingingo ya 39(1), 35 na 39(2) y’amategeko agenga NRM. Museveni ibyo byose yari abizi ariko arabyirengagiza. Ntiyigeze yerurira abagize inteko ishinga amategeko ko ishyaka rye ritamwemerera kongera kwiyamamaza.”
Abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Amama Mbabazi babinyujije mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abashomeri banditse basaba abagize ishyaka NRM (National Resistance Movement) riri ku butegetsi kwirukana umuyobozi waryo, Perezida Yoweri Museveni.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko abashyigikiye Amama Mbabazi bashyikirije ibaruwa Al Hajji Moses Kigongo, uyoboye akanama ngenzuramyitwarire ka NRM, barega Museveni gukoresha nabi inshingano zo kuyobora ishyaka yahawe akayobya abarwanashyaka. Abanditse iyo baruwa bahagarariwe na Shakur Walusimbi hamwe na Kato Isa basaba ko Museveni yakorwaho iperereza ku gushinga udutsiko no kuzamura amatiku mu ishyaka .
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH330%2Famama-mbabazi-655x360-d1067.jpg)
Ishyaka rya NRM rimaze iminsi mu mvururu za politiki, abashyigikiye Museveni bashinja Amama Mbabazi, wahoze ari minisitiri w’intebe kwihisha inyuma y’udutsiko tw’urubyiruko ngo yandavuze Museveni. Nubwo Mbabazi ahakana ko yaba aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2016 ntiyari yitandukanya n’ibikorwa by’abamushyigikiye. Mbabazi wari uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akanahabwa ikiruhuko ku ngufu ku mwanya w’ubunyamabanga bwa NRM, akomeje kugira ingufu ziturutse mu bamushyigikiye bemeza ko yayobora Uganda neza kurusha Museveni.
Urubyiruko rwa NRM rwibumbiye mu ihuriro ry’ abashomeri, bagiye bafungwa bagafungurwa bari mu bikorwa byafatwaga nk’ibisebya Perezida Museveni. Basaba ko Museveni yavanwa ku buyobozi bwa NRM akaryozwa ibibi byose byakorewe iryo shyaka kandi ntiyongere kugira igikorwa na kimwe kijyanye n’iryo shyaka agiramo uruhare. Bashaka kandi ko Museveni yisobanura imbere ya komite ngenzuramyitwarire.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL338xH478%2Fnrm-2389d.jpg)
Iyi nkuru yashyizwe mu kinyarwanda n’igihe