IMPUZAMASHYAKA CPC IREMEZA KO UBUBANYI N’AMAHANGA BWAYO BUYOBOWE NA BWANA ALOYIZI MANZI
Dukurikije itangazo rya CPC ryashyizwe ahagaragara tariki ya 09.10.2014 rigamije kubeshyuza ibihuha byakwizaga ko ubuyobozi bwa CPC bwaba bwahindutse,
Tumaze kubona ko abakwije ibyo bibuha batarava kw’izima nk’uko bigaragazwa n’inyandiko igayitse yakwirakwijwe muri iyi minsi ku mbuga za Interneti, igambiriye guharabika Bwana Aloyizi Manzi, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu mpuzamashyaka CPC,
Dusanze ari ngombwa gutangariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ibi bikurikira :
1.Impuzamashyaka CPC ikomeje kugirira ikizere Bwana Aloyizi Manzi nka Komiseri wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga, kubera ubushake, ubwitange n’ubushobozi atahwemye kugaragaza mu mirimo ashinzwe. Nubwo atari ngombwa kubitangira ibimenyetso, ntitwabura kumenyesha rubanda ko mu nama nkuru y’impuguke za CPC yateranye kuva tariki ya 27.08.2014 kugeza tariki ya 08.09.2014, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo iyobowe na Manzi iri mu zambere zashimwe, mu rwego rwo gufasha impuzamashyaka CPC kugera ku nshingano yiyemeje.
2.Iyo mikorere ishimishije kandi y’ingirakamaro ya Bwana Manzi yamenyeshejwe ishyaka akomokamo rya UDR mw’ibaruwa twandikiye Prezida waryo Dr Paulin Murayi tariki ya 06.10.2014. Kuva atarigeze adusubiza agira icyo anenga nyirubwite cyangwa yerekana impamvu zifatika zatuma asimburwa mu mirimo ashinzwe, ikizere dufitiye Bwana Manzi kirakomeje.
3.Twongeye kumenyesha abantu bose ko icyo Impuzamashyaka CPC yimirije imbere ari ugushaka inzira iboneye yo gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu bakomeje kwicwa urubozo n’ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame, ari n’abahejejwe ishyanga, badashobora gutaha mu Rwanda bemye, kubera ko nta mutekano, ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese biharangwa.
Twumva ko umunyapolitiki nyawe ari uharanira mbere na mbere inyungu z’abaturage, aho guta igihe mu matiku n’ubutiriganya bigamije amakuzo n’izindi nyungu bwite z’umuntu ku giti cye cyangwa iz’agatsiko akorera. Ntabwo rero twitaye ku nyandiko z’urukozasoni ziri gucicikana ku mbuga za Interneti zigambiriye gusebanya no gusenya CPC, kandi abaziri inyuma barata igihe, kubera ko nta kizahagarika impinduka igamije amahoro na demokrasi twiyemeje kugeza ku gihugu cyacu.
Bikorewei Buruseli tariki ya 18 Ukwakira 2014
Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida wa CPC