Rwanda: Ifaranga ry'u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n’idolari ry’abanyamerika .

Publié le par veritas

Aloys Manzi

Aloys Manzi

Nk’uko ikinyamakuru «The news times» cyo mu Rwanda cyabitangaje mu nkuru yanditswe na Kenneth Agutamba kuwa 07/09/2014, Abashoramari bashoye imari yabo mu mazu yubatswe mu mugi wa Kigali baragenda batiza umurindi izamuka ry’agaciro k’amadolari, aho abo bashoramari benshi basigaye basaba  kwishyurwa ubukode (Loyer) bw’ayo mazu mu mafaranga y’amadolari cyangwa bakishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda ariko ayo mafaranga y’u Rwanda bishyura akaba afite agaciro gahuye ni uko idolari riri kuvunjishwa ku isoko mu manyarwanda.
 
Kubera iyo mikorere y’abo bashoramari bafite amazu ari muli Kigali, iyo mikorere iragira ingaruka zikomeye ku gaciro k’ifaranga ryo mu Rwanda ugereranyije n' idolari (Devise) ; kandi bigatuma  habaho izamuka ry’ibiciro (Inflation)  ku masoko cyane cyane ku bicuruzwa bitumizwa hanze, izo ngaruka zikaba zigera no kubanyarwanda bandi basanzwe badafite aho bahuriye n’ayo mazu y’abashoramari. Aha turagira ngo twibutse ko, mu gihe ibiciro birimo bizamuka ku isoko  umushahara wa buri kwezi w’abakozi ukomeza kuguma uko meze ntuzamuke ; abakodesha ayo mazu meza ari muri Kigali ntibaba bazi neza amafaranga bazishyura ku kwezi uko angana, kuko ubukode bw’ayo mazu bugendana n’ihindagurika ry’uko ikiguzi cy'amadolari ku isoko ry’i Kigali rihagaze.

Ese ko abashoramari babaye benshi mu Rwanda  bizagenda gute nibaramuka bose bafashe icyemezo cy’uko bazajya bishyurwa mu madolariri ? Ese n’iki gituma i faranga ry’u Rwanda ryaba ritangiye kutagirirwa icyizere n’abashoramari bashoye imari yabo mu kubaka amazu ? Kubyibazaho bifite ishingiro n ‘ubwo ibisubizo bya nyabyo byatangwa n’inzego zibishinzwe, amazi atararenga inkombe. Abo bashoramari ni bande ? hari abashoramari b’abanyarwanda, higanjemo abafite amikoro ahagije, hakaba  n’abashoramari b’abanyamahanga ; ikibazo nyamukuru umuntu yakwibaza ni ukumenya ugomba kurengera umukozi runaka ukeneye icumbi hafi y’umugi cyane ko uwo mukozi ahora ahangayitse kubera ko agaciro k’umushahara we ahembwa mu mafaranga y’u Rwanda kagenda kagabanuka buri  munsi.
 
Ese aho abakagombye kurengera abo baturage bakodesheje ayo mazu mu migi nti baba bari muri abo bashoramari (abategetsi)bubatse ayo mazu ? bazarengera izihe nyungu hagati y’izabo n’iz’abaturage ? Kuba uri umutegetsi, ukiyemeza no gushora imari mu gihugu cyawe ni byiza, gusa muri uru rugero ni nde waba ufite inyungu yo kwishyurwa mu madolari ? Ikibazo kikaba ari ukwibaza  uko uwo muyobozi yabyifatamo mu gihe ama devise yaba ari make mu gihugu, ninde uzarengera agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, mbese aho ntazabanza kurengera inyungu  ze ? Ese wa muturage utazi iyo biva n’iyo bijya azatabarwa na nde ?
 
Ibi bibazo ntibireba abanyamugi gusa, kuko izamuka ry'ibiciro (inflation) rituma abanyarwanda barusha ho gukena, ku mafaranga make bari basanganywe bizagera ubwo batazashobora kugura ibyo bakeneye, kubera ibiciro bizaba byazamutse. Ese abayobozi b'u Rwanda ntabwo bigeze bumva uwo mu yaga mu mifuka yabo? Ndakeka ko igisubizo ari oya, kuko iyo biba bibakomereye, baba barafashe ibyemezo bihamye, aha twakwibutsa ko ikibazo cy’ubukungu bw’isi (Credit Crunch) ibihugu byinshi bikomeye byahuye nabyo, byatangiriye ku biciro by’amazu, aho bagiye batanga inguzanyo ku bantu badafite ubushobozi bwo kwishyura amazu baguze.
 
Iki kibazo cyo kwishyurwa mu madolari, twizere ko atari igipimo cy’ubushyuhe bw’indwara itaramenyekana neza yaba itangiye kwiyerekana mu bukungu bw’u Rwanda  kandi urukingo rwayo rukaba rutaraboneka ! Urwo rukingo niba kandi ruhari byaba ari amahire, tukaba dusaba inzego zibishinzwe kuvugutira umuti byihuse, ifaranga ry’u Rwanda rikomeze rigire ingufu cyane cyane imbere y’i devise ry idolari, kuko ariryo dukoresha cyane mu gutumiza ibyo igihugu gikeneye mu mahanga.
 
None se ni nde ufite inyungu mu guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda?
 
Nk’uko twabisobanuye hejuru, hatagize igikorwa haba mu rwego rw’amategeko cyangwa mu rwego rwo gushakira ingufu ifaranga ry’u Rwanda urigereranyije n’idolari, haba hari abantu babifitemo inyungu. Abafite inyungu mu guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda n’abashoramari  ba nyiri ariya mazu, kuko bo ntacyo batakaza iyo ifaranga ry’u Rwanda ritaye agaciro kuko bishyurwa hagendewe ku gaciro kuko idolari rihagaze  cyane cyane ko niba hari abafashe inguzanyo hanze y’igihugu, bakomeza  kwishyura mu ma dolari, kandi abafashe inguzanyo mu mafaranga y'u Rwanda bakahungukira. Amabanki abitse amadolari ubu arimo yunguka cyane hakurikijwe ivunja ry’amafaranga y’u Rwanda n’amadolari bitewe n’aho rihagaze ubu ku isoko ; bityo rero abafite imigabane muri ayo mabanki ntacyo bibabwiye ko ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro kuko bo bakomeza kunguka.
 
Ariko uwatekereza gutyo ntabwo yaba areba kure, kuko ibiciro nibikomeza kuzamuka, ayo mazu yazageraho akabura abayabamo, bya bibazo  by’ubukungu  isi yose yahuye nabyo mu myaka ishize  (Credit Crunch) bikaba bitugera amajanja. Politike y'u Rwanda ishyira imbere ibikorwa by’ishora- mari mu gihugu ariko igomba gufata ingamba zo kugira ngo iryo shoramari ritaba imbogamizi ku muturage. Aha birasaba ko twibaza ku wakagombye gukurikirana ibi bibazo by’ihindagurika ry’ibiciro.
 
Urwego rufite inshingano mu kugenzura izamuka ry’ibiciro, ni Banki Nationale y’u Rwanda. Ukurikije ibyanditswe ku rubuga rwayo, ndetse byanatangajwe n’ikigo gishinzwe statistique mu Rwanda, izamuka ry’ibiciro mu Rwanda riri hasi ho gato ya kabiri kw’ijana ibyo n’ ibipimo byo mu kwezi kwa karindwi muli uyu mwaka. Ukurikije imibare itangwa na Banki Natinali y’u Rwanda, izamuka ry’ibiciro ryaragabanutse cyane ugereranyije no mu gihe gishize, ariko wakwumva ibyo abaturage bavuga batakamba kubera ubukene, biragaragara ko imibare ishobora kuba inyuranyije n’ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda babayemo.
 
Ese Banki nkuru y'igihugu cy’u Rwanda yaba yarahugiye mu mibare gusa ikibagirwa kujya gufata ibipimo mu baturage cyangwa ku masoko ?  Dukurikije ibyanditswe muri The new time aho Umuyobozi mukuru wungirije wa banki nkuru y’igihugu yavuze ko iryo zamuka ry'ibiciro ku mazu, atari arizi ! None se niba abashinzwe  gucunga agaciro k’ifaranga (inflation) n’izamuka ry’ibiciro ku masoko batazi aho ibintu bigeze, abaturage batazi uko ibiciro bigenzurwa bazatabarwa na nde? Iterambere ry'igihugu mu Rwanda, ntawe uryanze, ariko icyifuzo nyamukuru ni uko imibereho myiza y'abaturage yaba iri ku ntera imwe n’iterambere ry’igihugu.
 
Iterambere twifuza kandi rigomba gushyigikirwa rigomba kuba ari iterambere risaranganyijwe Kandi  iterambere ry’ibikorwa  remezo nk’amazu meza muri Kigali nti ribe  umwihariko w’abantu bamwe,  kandi  abenshi muri bo aribo bakagombye no kurengera wa muturage urimo utakamba kubera izamuka ry’ibiciro. Hari ibibazo by’imibereho myiza y'abaturage mu gihugu, bikeneye gufatirwa ingamba nyazo, atari ukuvuga ibyerekeranye n'iterambere gusa. Iryo terambere rirakenewe, ariko ni hatagira igikorwa ngo hafatwe ingamba zo kurebera abaturage ingaruka mbi zishobora guterwa niryo terambere, n'abarivuga neza uyu munsi , ejo inzara izaba yabageze ho batangire kurivumira ku gahera.
 
Iri zamuka ry’ibiciro ku isoko no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari twafashe ho urugero bituma umuntu yibaza ibibazo byinshi k'ubukungu bw'u Rwanda. Ese imibare itangwa kubyerekeranye n’izamuka ry'ibiciro (Inflation) mu Rwanda ni imabare ya nyayo cyangwa ni imibare basaranganyije ku turere twose two mu Rwanda? Ese iyo mibare yaba ihagaze gute mu mugi wa Kigali wonyine ? Mugosoza twasaba intumwa za rubanda zituvugira kuvugutira umuti kuburyo bwihuse abantu bakomeza gutesha ifaranga ry'u Rwanda agaciro, kandi na Guverinema y'u Rwanda igafata ingamba mu maguru mashya kugirango ubukungu bwacu butazahura n’ingorane zikomeye bukagwa hasi cyane,  kandi mbere y’uko abayobozi bafata ibyemezo bikomeye bajye batekereza ku mibereho myiza y'abaturage mbere ya byose.
 
Aloys Manzi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ninde wambwira umuyobozi uhubuka mu Rwanda wa mbere ,ubeshya se umwicanyi se ruharwa, ngahoooo
Répondre
P
FDLR ifite ingufu ntiyakwirirwa isaba imishyikirano cg ngo yandike amabarwa adasomwa! Harya nta nyandiko yatambutse ivuga ko hariho amoko abili gusa ku Isi (Abisiraheli n'Abatutsi) mwarayisomye cg veritasi izongere iyisubizeho!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
F
niba FDLR nta ngufu ifite ;ni iki gituma u Rwanda rwirwa rusakuza? kuki batayica vuba?kuki FDLR ihangayikishije benshi?
P
FDLR ifite ingufu ntiyakwirirwa isaba imishyikirano cg ngo yandike amabarwa adasomwa! Harya nta nyandiko yatambutse ivuga ko hariho amoko abili gusa ku Isi (Abisiraheli n'Abatutsi) mwarayisomye cg veritasi izongere iyisubizeho!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
G
mu Rwanda bahomba buri munsi ariko bagakomeza bakirata ngo nta kibazo. Bameze nka wa mucuruzi uhomba,wamubwira ko ahomba ,ati ko mfite ibintu byinshi se? ukongera ukamubaza uti ko ifaranga rayavuye kuri 670 rikaba rigeze kuri 703,ubwo ntuhomba? ato oya ,ati mfite amafr mesnhi.
Répondre
F
mu Rwanda ibyo bakora byose ni "TEKINIKI",barabeshya kandi ibyo bavuga nta gaciro biba bifite kuko nta kuri kuba kurimo.Batanga amafr hagakorwa fake reports zo kubeshya CG SE BAKAZIKORERA BO UBWABO.Mu minsi mikeya muzabona uko ibintu bimeze mu Rwanda.NTIMUKIZERE ZA REPORTS zo mu Rwanda
Répondre
F
barasahuye maze bubaka amzu i KIGALI none dore ya mazu agiye guhinduka amazu azaturamo ibihunyira gusa. Niba INFLATION ikomeza gukabya kandi na none UBUSHOMERI bugakomeza gukabya.Ibi bivuga ko amafr azageraho akabura mu Rwanda.Bikavuga ko icyo gihe AYO MAZU AZABURA ABAYAKODESHA!!!Hanyuma? Hanyuma yose ate gaciro.NASABAGA UMUNTU UFITE INZU MU RWANDA ,gutangira KUYIGURISHA hakiri kare maze gakora ibindi.Urugero: aUBUHINZI 'UBWOROZI cg akajya hanze
Répondre
F
wowe witwa teee!!!ndakubwira ko uli igicucu cyane. ngo FDLR izicwa/ na nde? ko kuva mu 1996 Rwanda ihiga FDLR .ko mutayishe? muze muri CONGO tubahe ba nyoko
F
"ngo reports"? izo reports zitangwa ni fake!! nta gaciro zifite kuko zandikwa namwe cg se zikandikwa nabo muba mwahaye corruption. izo report nta luri zivuga.Urumva wa muswa we
T
Murikirigita mugaseka mwese, nta kibazo gihari nta gito. Murebe reports zitangwa hose zerekana ukuntu igihugu gikomeje gutera imbere. U Rwanda ruzahora ari urwa mbere mu karere, cash ziruzuye hose, nimutahe mwubake igihugu cyanyu. Uwo muswa ngo ni FDLR we yarangiritse mu mutwe sinamurenganya, ariko nahumure gato iryo jambo riri hafi gusibangana nkuko MRND na CDR zasibanganye.
Répondre
N
ni FPR kandi yayubatse mu misoro y'abaturage. Kuba abaturage bahomba ntacyo bibabwiye. IKIBAZO: NONESE AYO MAZU UMUNSI YABUZE ABAYATURAMO KO AZAHINDUKA N'INZU Z'IBIHUNYIRA?muzabigenza mute basha?
Répondre
G
mu Rwanda hari ibibazo by'ubukungu bukabije cyane.Ariko ntibivugwa mu rwego rwo kwirata no gutekinika.Ubundi mu minsi mikeya hazaba icyo bita CREDIT CRUNCH mu Rwanda bitewe nuko nta mafr ahari kandi amazu yaguzwe yose cg yubatswe yose azabura abayaturamo bityo AGAHINDA KICE KAGAME NA BYA BIRURA BYE kubera ubutindi
Répondre
M
gutsindwa kwa M23 bitangiye kugira ingaruka mu Rwanda ku bukungu.M23 yatumaga u Rwanda rusahura umutungo muri Congo none byose byarahagaze ubu mu Rwanda nta faranga rigihari.Niyo mpamvu wumva ibibazo bya economics byatangiye
Répondre
F
ubwo ubukungu butangiye kumera nabi i Kigali NI BYIZA CYANE.ubwo ubushomeri bukabije cyane NI BYIZA :ibi bizadufasha GUFATA KIGALI kubera IMYIGARGAMBYO izaba irimbanije!!
Répondre