Politiki : Nyakwigendera NAYINZIRA Jean Népomscène yahanuriye u Rwanda nawe ubwe birasohora! (Michel Niyibizi)
Niyibizi Michel uba mu gihugu cy’Ububiligi azi neza Nyakwigendera Nayinzira, bakaba barakoranye igihe kirekirekire. Mu kiganiro yagiranye na radiyo Impala, Niyibizi Michel avuga ko kuvuga ubuzima bwa Nayinzira bikomeye kuko yari afite ubuzima bumeze nk’amayobera, yari afite imvi zitari iz’ubusaza ahubwo ngo zari imvi z’ubwitonzi n’ubushishozi byombi byaranze ubuzima bwe. Nayinzira Jean Népomscène yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 13/08/2014 aguye mu bitaro bya gisilikare i Kanombe mu Rwanda.
Abashaka kumenya ubuzima bwe bwa politiki ,Niyibizi arangira abantu gusoma inyandiko y’ikiganiro yagiranye na radiyo ijwi ry’Amerika mu mwaka w’2005, icyo kiganiro kiswe «u Rwanda,inararibonye Nayinzira arahanura FPR» aho muri icyo kiganiro Nayinzira yavuze ko u Rwanda rugomba kugirana ibiganiro na FDLR kuko idashobora gutaha imanitse amaboko k’uko Inkotanyi nazo zatashye zitayamanitse, ibyo bikaba bigarukwaho cyane muri iki gihe n’umunyepolitiki uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda Bwana Faustin Twagiramungu.
Muri icyo kiganiro Bwana Nayinzira yavuze n’ibindi bintu byinshi bijyanye no gusaba FPR kugirana ibiganiro n’abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya FPR. Nyuma y’icyo kiganiro FPR yamushyize mu kato isa n’imufungiye iwe kugeza ubu yitabye Imana kandi iyo leta ikaba yaracecetse urwo rupfu rwe. Nayinzira apfuye afite imyaka 72 akaba akomoka muri Komine ya Kayove , Perefegitura ya Gisenyi. Yakoze imirimo myinshi kugeza ubwo ageze no muri ministeri ndetse ashinga n’ishyaka rya politiki rya PDC rishingiye ku bukristu. Nayinzira yavuze ko mugihe FPR yarwanaga yigishaga abantu ko inkotanyi ari abavandimwe, iyo myumvire ye ikaba yarakururiye abayoboke ba PDC akaga gakomeye, ariko nyuma abantu basanze ibyo Nayinzira yavugaga ari ukuri. PDC yari yarahaye izina abayoboke bayo ry’UBUVANDIMWE kuko PDC yari yarihaye umurongo wo hagati (centriste) mu guhuza impande zombi zari zihanganye.
Nayinzira yakoze ingendo nyinshi amaze gushinga ishyaka rye kuko amahanga yarifataga nk’ishyaka ricisha make, nyuma yabaye Superefe, muri 94 ahungira kuruhande rwa FPR, muri leta y’ubumwe yo kuya 19/07/1994, Nayinzira yabaye ministre w’ubukerarugendo n’ibidukikije, aba ministre w’ itangazamakuru , nyuma aba ministre w’abakozi ba leta, avamo aba umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma aba depite ari nabwo FPR yamuhimbiye ibinyoma avamo yiyicarira iwe.
Nayinzira ntiyigeze atinya kuvugisha ukuri akaba ariyo mpamvu FPR yamufashe nk’umwanzi kugeza nubwo mu gihe yitabye Imana FPR yacecetse urupfu rwe. Nayinzira yari afite impano yo guhanura, akareba mu kiganza cy’umuntu akamubwira ibizamubaho mu buzima bwe buzaza , nubwo Nayinzira atize amashuri menshi cyane ariko yari umuhanga mu bumenyi bwa filozofiya kandi agakunda Imana cyane ari nabyo byamuhaye iyo mpano. Buri gihe Nayinzira iyo yatangizaga inama yabanzaga isengesho. Nayinzira kandi yarihanuriye ubwe nk’uko byemezwa na Michel Niyibizi, ngo mugihe hariho impaka zo gushaka abakandida bazaba abaministre ngo Nayinzira yarebye mu kiganza cye, abwira abari mu nama ko abonye ko ariwe uzaba ministre uko ibintu byamera kose kandi niko byagenze! Nayinzira kandi yahanuriye u Rwanda ibizarubaho, akaba yaravuze ko ibyo guhanganisha amoko bikorwa na FPR muri iki gihe bizongera bikabyara amahano y’ubwicanyi bukomeye.
Kukibazo cyo kumenya icyo Nayinzira yari gukorera FPR kugira ngo asezerweho mucyubahiro nkuko byakorewe Inyumba Aloysia, Niyibizi avuga ko ari irondakoko ryokamye FPR ko na Kanyarengwe atashyinguwe kuburyo bukwiye kuko yari umuhutu. Michel Niyibizi asanga Nayinzira agomba kwibukwa n’abanyamashyaka ku mpanuro y’ubupfura, koroherana n’urukundo. Michel Niyibizi yarangije agira inama abayoboke ba PDC na FDU ubu abereye umuyoboke nyuma y’icyemezo cy’ubuhendabana leta ya FPR yafashe ngo cyo kubeshyuza ibinyoma bageretse kuri Victoire Ingabire aho kumufungura.
Ubwanditsi.