U RWANDA RURASHYA, INGOMA YA KAGAME IHINDURA IMIRISHYO ( DR. RUDASINGWA)

Publié le par veritas

Théogène Rudasingwa

Théogène Rudasingwa

Nkuko bisanzwe Kagame yashyizeho undi Minisitiri w ‘Intebe, Anastaze Murekezi, umuhutu ngo wasabye imbabazi, kandi wavuze ko afite amaraso y’abatutsi mu bisekuruza bye.
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mukomeze mube maso kuko Kagame nagatsiko ke baragerageza kubajijisha kandi ntacyahindutse:
 
1.U Rwanda rutegekwa na Kagame, madamu we Jeanette, n’agatsiko ka abasirikare ba batutsi ahanini bahoze ari impunzi muri Uganda.
 
2.Ako gatsiko gakorera Kagame na Jeanette niko kayobora goverinoma ya mbere (no.1) itagaragara (informal government), ifatirwamo ibyemezo kandi iyobora goverinoma ya kabiri No.2 ( formal government-). Maj. Gen.Jack Nziza niwe ukora nka Minisitiri w’Intebe muriyo goverinoma ya mbere, raporo azishyikiriza Jeanette na Kagame. Inzego z’umutekano zose, niyo zibarizwa muri goverinoma ya kabiri, zitegekwa nabagize goverinoma ya mbere. Na FPR ubwayo ni igikoresho cya gatsiko muri goverinoma zombi. Umutungo witirirwa FPR, cyangwa wa leta, muri Crystal Ventures cyangwa Horizon Group, control yabyo iba muri goverinoma ya mbere.
 
3.Iyo goverinoma ya kabiri niyo ibarizwamo abahutu, no muri rusange abasivili. Birazwi ko Minisitiri w”Intebe, aba Minisitiri,n abandi bayobozi bakuru bagomba kubanza kubaza ba Jack Nziza na bagenzi be muri goverinoma no.1 mbere yuko bafata ibyemezo, biturutse ku buremere bwabyo. Mbere yuko Kagame atanga igisubizo, ba Minisitiri b’Intebe nabandi bayobozi bakuru bagendera ku magi, bagategereza.
 
4.No muri goverinoma no.2 abahutu babarizwamo hari imyanya ubu batageramo: Minisitiri w’Ingabo, Ububanyi n’Amahanga, Ubutabera, Imari, Banki Nkuru, Rwanda Revenue Authority, Ubuzima…ibyo bigomba kujya mu maboko y’ abatutsi bakorera Kagame n’agatsiko ke, kandi bumva ko bakorera goverinoma no 1.
 
5.Mu guhindura guverinoma, Kagame aba ashaka kubeshya abanyarwanda na banyamahanga ko hari ibyo yavuguruye. Reka da! Ubu u Rwanda rwugarijwe n inkongi y’imiriro, inzara, ubwicanyi bukabije, ubuhunzi, ubushyamirane buzavamo intambara, gutoteza no gufunga abatavuga rumwe na Kagame na gatsiko ke, ubwoba, ubushyamirane n’ intambara z urudaca nabaturanyi, n’ibindi. Kagame ni nka wa wundi babwiye bati inzu irahiye, nawe ati nimusase turyame.
 
6.Kagame ntasinzira, ngo arashaka guhindura Itegeko Nshinga akiha indi manda y’Imyaka irindwi, akazavaho abisigiye umugore,umwana we, cyangwa undi wese azihitiramo, Iyo niyi nshingano nyamukuru Kagame yahaye agatsiko ke muri goverinoma No. 1. Murekezi na goverinoma ye No.2 yabagendera ku magi ngo niyo izaherekeza Kagame na madamu we, bityo ngo ingoma yabo igasugira igasagamba.
 
7.Kagame ntasinzira kuko mu kwigamba ko azakomeza kwica abanyarwanda ku mugaragaro, yahisemo gushora u Rwanda nabanyarwanda mu yindi ntambara. Abo yatije imyanya muri goverinoma ya kabiri ngo nabamutiza umurindi mu kurwana intambara azatsindwa.
 
Kagame ahanganye nabanyarwanda batarambirwa, baharanira uburenganzira bwa banyarwanda bose, n’ubumwe muri demokarasi.
Tuzarwanya Kagame na gatsiko ke hamwe. Tuzamutsinda hamwe. Tuzubaka u Rwanda hamwe.
 
Nyuma yo kuvanaho ako gatsiko, abanyarwanda bazashyiraho inzego z’umutekano bose bibonamo; goverinoma bazumvikanaho kandi biciye mu nzira ya demokarasi; inzego z’ubutabera zizarengera buri munyarwanda kandi zirenganura abarenganye bose; n’ubwiyungye nyakuri bushingiye ku kubwizanya ukuri.
 
Munyarwanda, Munyarwandakazi: hitamo uruhande ruzatsinda. Itaze Kagame nagatsiko ke, bazarohame bonyinye, bazira ubwicanyi bwabo.
 
Tubahaye ikaze!
Twitinya. Tuzatsinda!
 
Dr Théogène Rudasingwa
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
ariko ko tubona kagame agerageza kuyobora neza uwabuguha rahira ko isoni zitabakora,
Répondre
F
azibeshye arebe kabisa!!! azibeshye ahindure ashaka indi mandat maze wibonere uko FDLR ikora
Répondre
F
ni byiza ko U RWANDA koko rwazayoborwa n'abantu batagira UBURYARYA cg akarimi ko kubeshya. DEMOCRACY yuzuye niyo FDLR ishaka.ntihazagire uzongera kwobwira ko KUVUGA IBYO ABAHUTU BASHAKA KUMVA ariko gutuma bahumiriza ngo bategekwe na TUSTI. Oya daaa! hutus ntabwo ari naifs kandi na FDLR ntbawo ari naifs. Mujye mwitondera ababeshyi rero
Répondre
M
Erega mubyukuri u Rwanda rukeneye abatutsi na bahutu batekereza nka Rudasingwa. Niba ataramareshamugene ibitekerezo bye bikwiriye gushyigikirwa na aba Nyarwanda bose. Abahutu nabatutse batekereza murubu bulyo nibo dukeneye.
Répondre
H
AYA MAGAMBO YA Rudasingwa nizere ko na babandi birirwa bakururuka inyuma ya Kagame mumenye ko Rudasingwa si FDLR cyangwa umuhutu,ntawe muli mwe umurusha ubututsi.Ariko Uwiteka amuhe uburambe no kubaho.aho ari nizere ko nta abahotoranyi bahari.<br /> namwe batutsi bandi mwange ikibi.
Répondre
U
Njye simbona ko Kagamé yahinduye imirishyo , imirishyo iracyari yayindi ahubwo yahinduye abakaraza! Tubitege amaso kuko oposition mbona hanze aha iri kuduca intege, mutubwize ukuri nahubundi Kagamé namwe aracyabategeka na 2017 sinziko atazayirya kuko ubumwe twifuza bubaye ingume.
Répondre
A
Murakoze kutimenyesha ko mu Rwanda hali gouvernements ebyili n,ibyo zishinzwe.Mwibale.
Répondre