Rwanda: Mussa Fazil Harerimana,Ministre w'umutekano nawe ashobora kunyerezwa kubera amakuru yemeje asebya igihugu!

Publié le par veritas

Minisitiri w’Umutekano Sheikh Mussa Fazil harerimana (ibumoso) n’umwe mu baburiwe irengero witwa Mubano Clement

[Ndlr :Tumenyereye ko imvugo ya FPR atariyo ngiro ariko ikitari kimenyerewe ni ukubona Ministre wa FPR avuguruzwa n’urwego ayobora kumugaragaro ; ubusanzwe byakorwaga mu ibanga ; kuba bitangiye kujya ahagaragara ni uko ubutegetsi bwa FPR butangiye kwibyaramo amahari ! Ministre w’umutekano Mussa Fazil Harerimana ari nawe ufite munshingano ze polisi y’igihugu, yavuzeko ikibazo k’inyerezwa ry’abantu mu gihugu giteye inkeke ! Mu gihe kitarenze amasaha 6 abivuze, urwego rwa polisi y’u Rwanda rwasohoye itangazo rivuguruza ibyo ministre ushinzwe umutekano yemeje ! Polisi y’u Rwanda ikaba yemeza ko nta muntu numwe wanyerejwe mu Rwanda, ahubwo iyo polisi ikaba yikoma umuryango w’abanyamerika wita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu HRW watangaje ku isi yose ko abantu bari kunyerezwa mu Rwanda ! Polisi ya Kagame yahakanye ibyo kunyereza abantu mu itangazo yatanze ariko igiteye urujijo ni uko muri iryo tangazo polisi yemera ko imaze kunyereza abantu 35 kandi bikaba bigikomeza, umwe muri abo yanyereje ikaba imaze kumurasa ! Mussa Fazil nawe ashobora kunyerezwa n’igipolisi ayoboye akajya kwisobanura ku makuru yemeje y’inyerezwa ry’abantu kandi asebya igihugu !]

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ihangayikishijwe n’amakuru arebana no kubura kw’abantu muri iki gihe. Minisitiri w’umutekano mu gihugu aravuga ko bitangaje kumva amakuru nk’aya mu gihugu kiri mu bya mbere ku isi bifite umutekano. Sheikh Mussa Fazil Harerimana yabwiye Izuba Rirashe ko ubu ari ubugizi bwa nabi bukabije kandi babuhagurukiye…

"Ibi ni ubugizi bwa nabi bukabije, byari bisanzwe biri mu bindi bihugu, biraduhangayikishije ariko ku bufatanye n’abaturage bigomba gukemuka.” Polisi y’u Rwanda, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, imaze kwakira ibirego 4 by’abantu bavuga ko babuze ababo mu buryo budasobanutse. Muri abo bane; babiri bamaze kuboneka nubwo Polisi itavuga umwirondoro w’ababonetse. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kubona ibaruwa umuturage witwa Harerimana Gregoire aherutse kwandikira Polisi y’Igihugu, ishami ry’ubugenzacyaha, ayisaba kumufasha gushaka umugore we wabuze tariki 21 Mata 2014.

Ibaruwa ya Harerimana irimo amwe muri aya magambo; "Ingabire Josephine yavuye mu rugo mu ma saa sita agemuriye Ndoliya James [ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali] Ntashye mu rugo mu ma saa moya z’umugoroba nasanze ataragera mu rugo. Nakomeje gutegereza ntiyaza. Nabaririje mu bavandimwe n’inshuti bambwira ko batigeze bamubona. Bigeze mu gitondo taliki ya 22/04/2014 ataraboneka, ntangira kumushakisha… nkaba mbandikiye Bwana muyobozi wa Polisi ishami rya CID, mbasaba kumfasha gushakisha Ingabire Josephine, dore ko yasize umwana muto uri ku ibere.”
Nyuma y’ibyumweru bibiri yandikiye Polisi, Harerimana Gregoire ntarabona umugore we kandi yamusigiye umwana w’amezi 10 gusa. Ni ijwi rituje; ririmo agahinda Harerimana yabwiye Izuba rirashe aya magambo; "Polisi nta makuru iraduha. Umwana araho, aranywa igikoma gusa ntabwo bimeze neza kuko arara arira.

Abamaze kuvugwa ko babuze

Hakolimana Robert Clement, washimuswe na DMI

Uretse Ingabire Josephine; haravugwa umusore witwa Mubano Clement washimuswe n’abantu basaba miliyoni ngo bamurekure. Nibwo bwa mbere mu Rwanda humviswe abantu bashimuta abandi bagamije kubona amafaranga. Inkuru yagaragaye mu bitangazamakuru mu Rwanda ivuga ko Mubano Clement w’imyaka 31 utuye mu murenge wa Kacyiru mu kagari ka Kibaza mu mudugudu wa Mutako, yaba yaratwawe n’abantu bataramenyekana tariki ya 27 Mata 2014 nyuma yaho yari yagiye kureba umupira wa Chelsea na Liverpool.

Muhire Bertin mukuru wa Mubano Clement yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko tariki 27 Mata aribwo baheruka murumuna we ndetse na zimwe mu nshuti ze zimuheruka uwo munsi mu misa ya mugitondo, dore ko yari umuririmbyi muri Chorale La Fraternité. Haravugwa kandi uwitwa Ntihemuka Methode wari utuye mu Murenge wa Remera, uyu ngo yari umunyamakuru ndetse n’umuririmbyi/Umuhanzi.

Ibitangazamakuru byatangaje ko Methode yabuze guhera taliki ya 7 Mata 2014. Hari amakuru avuga ko mu ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Karere ka Musanze, ariho hamaze kubura abaturage benshi; icyakora hari ababihuza n’uko hari umubare munini w’abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zibakurikiranyeho gukorana na FDLR, inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Undi uvugwa mu itangazamakuru ko yaburiwe irengero ni uwitwa Sebahinzi Ephrem utuye mu mudugudu w’ Umuseke, akagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ngo " yaburiwe irengero” kuva ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 avuye gusenga ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iracecetse

Nta muryango n’umwe utegamiye kuri Leta urashyira ahagaragara itangazo wamagana ibura ry’abantu nubwo "KUBURA/KURIGISA” bifatwa nk’icyaha gikomeye ku rwego mpuzamahanga. Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko irimo gukora iperereza ku bantu babiri gusa. Visi-Perezida wa komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Deogratius Kayumba avuga ko "Kuvuga ko umuntu yaburiwe irengero” bikwiye kuvuganwa ubushishozi.

"Kurigisa umuntu ni icyaha gikomeye, kirahangayikishije rwose, amakosa abaho ariko kubura [k’Umuntu] birakomeye. Iyo twabyumvise turabikurikira ariko ni ikintu uvuga witondeye cyane.” Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko imaze gushyiraho umukomiseri wihariye ukurikirana iki kibazo kivugwa muri iyi minsi.

Polisi y’igihugu ivuga ko ikomeje iperereza kuri aya makuru yo kubura kw’abantu. Gusa Ministri Fazil Harerimana avuga ko hari n’abavuga ko ababo babuze kandi nta kibazo gihari ahubwo abavugwaho kubura bakaba bibereye mu zindi gahunda. Sheikh Fazir yagiriye inama abantu kujya bakora ingendo za hafi na kure bamenyesheje abo babana.

Source : izuba rirashe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Mussa Fazil yemeje kuri VOA ko abantu baba bigendeye mubyabo imiryango yabo ikabashakisha, abajijwe niba hari abatwarwa nabashinzwe iperereza, yavuze ati ibyo birumvikana ko baba bakekwaho ibya.
Répondre
P
MUSSA FAZIL NA SHEBUJA KAGAME, NIBEGURE KUBUYOZI BWO KUYOBORA IGIHUGU KUKO BAMAZE KUNANIRWA NO KUREGWA . N'IBAHE ABANYARWANDA<br /> AMAHORO. KUKO IGITUGU N'ITOTEZWA RYABO KU BANA B'URWANDA AMAHEREZO<br /> BAZABONA ISHYANO
K
ARIKO SE MUBWIRE KOKO ABANTU BAZAKOMEZA GUPFA MU RWANDA KUGEZA RYARI. UBUTEGETSI BUYOBOWE NA KAGAME NA GATSIKO KA FPR. BAMENYE KO KW'ICA ABANTU AMAHEREZO BWAZE KIKUZE BAZABIBAZWA N'AMATEKA NDETSE N'UBUCAMANZA.
K
MUSSA FAZIL AGOMBA GUSOBANURA UKUNTU ABANTU BARIGISWA MU RWANDA.<br /> KUKO NIWE MINISTRE W'UMUTEKANO. BAGOMBA KUBAHA IKIREMWA MUNTU.<br /> BAMENYE KO IBYO BINTU KO AMAHEREZO BAZABIRYOZWA.