UZI na Diyoseze gatolika ya Cyangugu rurageretse .

Publié le par veritas

 

010Plan-ya-hoteli-ya-diocese-cyagugu.pngN’ubwo ubuyobozi bwa diyoseze ya Cyangugu buvuga ko umushinga wo kubaka Hoteli  ITUZE y’inyenyeri eshanu wadindijwe n’uko umushoramari  witwa UZI Ben Simhon uhagarariye sosiyete yitwa UBY wari ufatanije na Diyoseze  ari umuriganya, uwo mushoramari we avuga ko  abariganya ari iyo diyoseze n’abandi bari bafatanyije muri uwo mushinga. Agaragaza kandi ko banamurenganyije bamufungisha bakanamwambura ibye ku ngufu.


Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, bwana Uzi yavuze ko  yatangajwe no kubona Padirix Nambaje Evariste avugira kori Televiziyo y’u Rwanda ko  imirimo yo kubaka hoteli ITUZE yahagaritswe n’uko Diyoseze yakoranye n’umushoramari  w’umutekamutwe ukomoka muri Isiraheli. Aha Uzi yagize ati”Sinumva ukuntu banyita umutekamutwe kandi aribo bampemukeye bakageza nubwo bamfungisha bakananyambura ibyanjye ku ngufu” .Bwana Uzi yakomeje asobanura ko  umushinga wo kubaka Hoteli Ituze watangiye mu 2005, hakaba haragombaga kubakwa Hoteli y’ibyumba 45 gusa, nyuma yaho diyoseze yashakishije umufatanyabikorwa wayifasha kurangiza iyo nyubako, nyuma Uwitwa Gatete Polycarpe  yahuje Uzi uhagarariye UBY mu Rwanda na Padiri Evariste bemeranya gufatanya muri uwo mushinga. Uzi ngo yemeye guhindura iyo nyubako yari yasanze ikiri umusingi ayihinduramo iy’ibyumba 89.


Uzi yavuze ko mu masezerano yagiranye na Diyoseze harimo ko bagira imigabane ingana buri wese agashora  50% y’ikiguzi cyo kubaka , inshingano za UBY zikaba zari ugushakisha ibikoresho by’ubwubatsi, gukora ibijyanye n’imirimo y’ubwubatsi no gukora gahunda zijyanye no gushaka aho amafaranga y’ubwubatsi azava . Bwana UZI yakomeje asobanura ko Diyoseze yumvikanye  na UBY bemeranijwe  atari ngombwa gufata inguzanyo nyinshi muri Banki. Ngo kugira ngo icyo gikorwa kigende neza UBY yazanye imashini zivuye muri Isiraheli zifite igiciro cy‘ibihumbi magana atatu by’amadorali ya Amerika (300.000$). Uzi yasobanuye ko Diyoseze ivuga ko  yashoye  amadorari ya Amerika  ibihumbi magana tanu (500.000$)mu bw’ubwubatsi no mu kugura ikibanza, ariko ngo iyo usuzumye impapuro z’ibaruramari usanga  Diyoseze yaragiye ikoresha kuri ayo mafaranga mu bikorwa byo kubaka amashuri yayo na Kiliziya. Bwana Uzi yakomeje asobanura ko imikoranire ya UBY na Diyoseze ya cyangugu yakomeje kugenda neza  nyuma y’uko bashyizeho Sosiyete yiswe ITUZE LTD,  UBY ihagarariwe na Uzi, naho Diyoseze ihagarariwe na Padiri Nambaje Evariste .Aha Uzi akomeza avuga ko bari bemeranijwe kugiramo imigabane ingana, ngo ibyo byatumye  agaciro ka Hoteli kiyongera kagera kuri miliyoni eshatu z’amadorali ya Amerika (3000.000$).     Ngo nyuma yaho Padiri Evariste yagaragaje ko Diyoseze yashoye  miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mamakumyabiri na bitanu by’amadorali ya Amerika (1.225.000$),ariko Uzi ntiyabyemeye kuberako byagaragaye ko hari amafaranga  yagiye akoreshwa mu nyungu zitari iz’umushinga.


Bwana Uzi yavuze ko yakomeje kugaragaza ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo ngo ibyo byatumye, Padiri agira ubwoba  abwira Uzi ko aramutse abivuze byamutera ibibazo bikomeye ndetse na diyoseze ikagira ibibazo. Nyuma yaho ngo bemeranijwe ko bahindura uburyo bwo gushora amafaranga muri uriya mushinga bagakoresha uburyo bwo kugurisha ibyumba ku bantu bari hanze bakunda kujya mu biruhuko, aho buri wese yari gutanga amadorali ya Amerika agera ku bihumbi bine  (4000$), akazaba yemerewe kuryama muri icyo cyumba mu gihe cy’icyumweru muri buri mwaka, akamara imyaka 30 abyemerewe cyangwa akaba yaryama mu yindi hoteli  iri mu zagombaga gukorana na Hoteli  Ituze muri iyo gahunda. Ibi ngo byari gutuma imirimo yo kubaka iriya Hoteli irangira vuba kandi nta nguzanyo nyinshi bafashe, ndetse bikanongera umubare w’ibyumba kuko byagombaga kuba 125.


Ngo igikorwa cyo gushaka abazagura ibyo byumba  cyashinzwe David Kabuye na Gatete Polycarpe bahabwa amafaranga ya avanse agera kuri miliyoni mirongo icyenda y’u Rwanda (90.000.000 frw). Bwana Uzi yavuze ko amaze kubona ko  nyuma y’igihe kigera ku mwaka abari bahawe inshingano zo gushaka abazagura ibyumba ntacyo bari bakoze ngo yashatse undi muntu ubimenyereye wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amugira umukozi wa UBY kugira ngo ITUZE LTD  izabashe kwinjiza amafaranga yo gushora muri uwo mushinga.


Bwana Uzi akomeza avuga ko Diyoseze yamwiyambaje ngo ayifashe gutegura urugendo Musenyeri yagombaga gukorera i Roma kugira ngo ajye gusaba inkunga yo kurangiza umushinga, ngo yemera gusinyira Diyoseze  sheki (chèque) musenyeri yagombaga kwerekana  agaragaza uko diyoseze yakoresheje ayo mafaranga kugira ngo ahabwe inkunga. Izo sheki zikaba zari zivuye kuri UBY zijya kuri ITUZE LTD. Aha yagize ati “Nakoze ikosa ryo kwizera abo twari dufatanije umushinga kuko ntari nzi ko bashobora kumpemukira”.


Asobanura ko yababajwe n’uko yasabye Padiri  Evariste ko yamusubiza izo sheke, ariko amubwira ko atazi aho yazibitse, nyuma yaho yiyemeza kuzihagarikisha, ariko aza gufatwa afungirwa ko yatanze sheke zitazigamiye. Aha avuga ko yatangajwe no kumva bamubeshyera ngo yaje mu Rwanda atorotse mu gihugu cy’iwabo kuko yashakishwaga, kandi igihugu cy’iwabo cyaragerageje ngo afungurwe kikanamwohereza urwandiko rw’inzira rushya kuko urwa mbere rwari rwarangiye ubwo yari afunze. Akomeza avuga ko igihe yari afunze bamusinyishije ku mbaraga ngo atange ibye byose kugira ngo afungurwe, ariko we  aho gusinya yandika mu rurimi rw’iwabo  ko  atanze ibye ku gahato, bagira ngo yasinye. Nyuma yaho amaze gufungurwa ngo yiyambaje inkiko kugira ngo asubizwe ibye, ariko akaba atarabisubizwa. Aha yagize ati”Umuryango wanjye wansabye guheba ibyanjye byose nkava mu Rwanda, ariko kubera ko nzi ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu narahagumye kugira ngo ndenganurwe kandi bizashoboka”. Tubamenyesheko byari biteganijwe ko iriya Hoteli Ituze itahwa muri uku kwezi kwa Gashyantare 2012.


source : Niwemutoni Phoibe - Imvaho Nshya

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article