INGABO ZA CONGO NTABWO ZAFASHE IBIRINDIRO BYACU BIKURU !
Mu minsi ishize urubuga www.igihe.com, rwatangaje amakuru avuga ko hari amakuru rukesha Radio Okapi, aho umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu gikorwa cyiswe Opération Rwenzori, Col Céléstin Ngereka, yatangaje ko ngo izo ngabo za Congo zafashe ibirindiro bikuru bya RUD-Urunana byari ahitwa Machuka ku birometero bigera ku ijana uvuye ahitwa Lubero mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ngo imirwano yabaye kuva kuwa Gatatu tariki 1 kugeza kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2012. Ingabo za Congo zivuga ko iyi mirwano yahitanye abo mu mutwe wa RUD babiri, hafatwa mpiri abarwanyi babiri umugore n’umugabo, ndetse hafatwa imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK 47.
Tukimara kumva iyo nkuru twashatse abo muri RUD-Urunana ngo tubabaze niba iyo nkuru ari impamo. Twagiranye ikiganiro gito n’umukuru w’uwo mutwe Dr Félicien Kanyamibwa adusubiza muri aya magambo.”Biriya igisirikare cya Congo kivuga ntaho bihuriye n’ukuri kuzwi na bose. Muri biriya bavuga wenda ni ibyo bifuza kuzageraho, ariko ntabyigeze biba.”
Umutwe wa RUD Urunana ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda bari ku butaka bwa Congo bitandukanije n’umutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.
Marc MATABARO
RWIZA News