Mukugira abere abashatse kuroga Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Intore zabonye akazina gashya k'Abatalibani !!

Publié le par veritas

Kayumba.pngMugihe Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari amaze kurasirwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, yahise yihutishirizwa mu bitaro, ubwo hatangira gushakishwa abari bagiye kumwivugana ; mu gihe ariko yari mu bitaro hari abantu baketsweho icyaha cyo kujya kumuhotorera mu bitaro bakoresheje uburozi. Kuri uyu wa gatanu taliki ta 10/02/2012 niho urukiko rw’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwaburanishaga urwo rubanza rwabashatse kwicira Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu bitaro bakoresheje uburozi nyuma yo gusimbuka urupfu rw’amasasu rwafashe icyemezo cyo kurekura 4 muri 6 baregwa muri urwo rubanza.

 

 

Abo bane barekuwe bitewe ni uko ibimenyetso ubushinjacyaha bwari bubafiteho nta gaciro byari bigifite mu gihe  umutangabuhamya w’ibanze muri urwo rubanza witwa Issak MOHAMED yivuguruje kubuhamya yatanze mbere ari mu gipolisi , yagera imbere y’abacamanza akavuga ko atemera ibyo yasinyiye kuko yabikoreshejwe ku ngufu n’iterabwoba ry’abapolisi kandi abo bapolisi bakamuha na ruswa y’amafaranga y’ama-Rand 800 ahwanye n’amadolari y’amerika 100 ; ikindi kandi urukiko rwashingiyeho ni uko ubuhamya bw’uwo mutangabuhamya butaba bukizewe bitewe ni uko yabonanye n’uruhande ruregwa kandi bitemewe.

 

Abandi bantu babiri bo , urukiko rwemeje ko bagomba gukomeza gukurikiranywa bafunze kuko bakurikiranyweho icyaha cyo kurasa Lt Gen Kayumba Nyamwasa . Urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo rwafashe cyo kurekura aba bantu 4 bashinjwaga gushaka kurogera Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu bitaro ! Mubasigaye mu buroko harimo umucuruzi Pascal Kanyandekwe washatse gutanga ruswa ya miliyoni y’amadolari ; bikaba bivugwa ko ariwe wari wahawe ubutumwa bugeretseho amafaranga menshi na leta y’u Rwanda ngo ajye kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

 

Abantu baravuga iki kuri uru rubanza rwa mbere :

 

Urukiko rumaze gufata icyemezo cyo guhanagura icyaha kuri bariya bagabo 4 bashinjwaga gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa bakoresheje uburozi abantu n’ibinyamakuru bitandukanye byabivuzeho byinshi.

 

Ikinyamakuru igihe.com cy’abana biga itangazamakuru muri kaminiza y’u Rwanda ,ubu kikaba cyarahindutse urubuga n’umuzindaro wo kwamamaza no guhitisha ibitekerezo bya leta ya Kagame, cyatangaje ko Pascal Kanyandekwe yatsinze akaba yabaye umwere nyuma y’amezi 19 ari mu buroko( bishatse kuvuga ko ubu yabusohotsemo),  noneho gikomeza kigira giti : « Nyuma y’ibimaze iminsi biba kandi, hari andi makuru ahwihwiswa ko iraswa rya Kayumba Nyamwasa ryari ikinamico ryahimbwe nawe ubwe mu rwego rwo kugira ngo ahabwe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ntajyanwe muri Espagne, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwibasira inyoko muntu ».

 

Bihereye kuri iyo nteruro yavuzwe hejuru mu gihe.com , abantu benshi kuri interneti bahise babona ko ruriya rubanza rwa kayumba Nyamwasa rusa n’urubanza rw’ihanurwa ry’indege ya prezida Habyarimana , abantu benshi bagaragaje ko harimo amayeri, ruswa ndetse n’iterabwoba bya leta y’u Rwanda,hakabamo no gucurika imvugo no kujijisha abantu ko ikibazo cy’iraswa rya Lt Gén Kayumba Nyamwasa cyarangiye ! Ndetse abantu benshi bakaba bavuze ko agatsiko k’intagondwa z’abatutsi kayobowe na Paul Kagame kiyise intore gafite imyitwarire nk’iy’abatalibani (umutwe w’iterabwoba wamamaye cyane ku isi) kuburyo ako gatsiko kagiye kurimbura abanyarwanda bose gahereye kubahutu ariko kakaba katarebera izuba n’abatutsi bashishoza cyangwa batemera imikorere yako.

 

Bamwe babona imikirize y’uru rubanza ishobora guca intege abayoboke b’umutwe wa politike wa RNC Lt Gen Kayumba Nyamwasa abereye umuyoboke ariko abandi bakemeza ko ahubwo uburiganya n’amanyanga ubutegetsi bwa Kigali bushyira kubutabera bw’amahanga budasize n’iterabwoba kubatanga buhamya banyuranye bishobora gutiza ingufu RNC n’abandi batavuga rumwe na Leta y’abatalibani b’i Kigali( intore) bagakuraho buriya butegetsi maze bagaha abanyarwanda umwanya wo kwishyiriraho ubutabera butabogamye aho gutegereza ubutabera bw’amahanga !

 

 

 

Kayiranga Aimable (veritasinfo) 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> Ntimugatuke aba Taliban sha. Aba Taliban ni ikihe cyaha bakoze nkicyo RPF yakoze? RPF ishyigikiwe na wwesterners nioyo mpamvu ibib bakoze byose bitwikirwa. Nahubundi uzaba ureba ikinamico ya<br /> Diplomcay kuri Nyamwasa, Ingabore, Indege ya Habyara.....<br />
Répondre