Urwanda rugiye rwaba gereza yujuje ibyangombwa! hehe no kuzongera kuvugana n'abanyu bari mu gihugu !!

Publié le par veritas

Telephoni-copie-1.pngNdlr :Nta gishya kirimo kuko iki gihugu cy’Urwanda cyashatse kuva kera gufunga abaturage no gukumira abantu bashaka kumenya akarengane kari mu gihugu , hejuru yibyo abayobozi b’iki gihugu bashatse kuva kera gukama abanyarwanda baba hanze n’ababa mu gihugu bashyiraho za gahunda zififitse zitirirwa diaspora nyarwanda ya baringa, byageze naho bafata abantu bo mu mumiryangoiri mu gihugu ifite ababo bari hanze bakayirega ibinyoma muri Gacaca noneho bakabwira abo bantu ngo nibatume kuri bene wabo bari hanze baboherereze amafaranga ngo ikibazo gikemuke ! Hari n’imiryango ifite ababo bari hanze yagiye isenyerwa amazu noneho bakayibwira ngo nitume kuri bene wabo bari i Burayi ngo babubakire ! Sibyo gusa , iyi leta y’inkotanyi yakuyeho na Buruse kubana b’abakene bo mubwoko bw’abahutu maze bagacyurira abo bana ngo nibabwire bene wabo bari hanze ngo babarihire amafaranga y’ishuri !

Nyuma y’ibyo byose bigeretseho no kumviriza amatelefoni agendanwa iyi leta ishyizeho agashya ko kubibyaza umusaruro no gukama abanyarwanda : Ngo umuntu wese uzaba uri mu Rwanda azajya yishyura amafaranga mu gihe yakiriye telefoni iturutse hanze !  Abanyarwanda bafite ubukene , nibura bashoboraga no gutakira abo bene wabo bakaboherereza duke , ntaburyo bazashobora kongera kuvugana n’ababo kuko batazabona amafaranga yo kuriha, mubyukuri barafunze ! muri iki kinyejana tugezemo u Rwanda rurimo rutera intambwe yo gufungirana abanyarwanda ,rurimo rubeshya ko ngo rwifuza ubumwe n’ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba bw’Afurika ,,ibyo byashoboka bite ntabusabane hagati y’abanyarwanda n’abandi baturage batuye ako karere ? ngo rurimo ruhamagarira abashoramari kuza mu rwanda , byashoboka bite itumanaho rihenze bigeze kandi n’igihugu kitagera kunyanja, ibi byose iyi leta ya kagame paul ikaba ibyirengagiza mu nyungu zayo zo gukomeza kwambura abanyarwanda , kubapfukirana mu bitekerezo no gutinya demokarasi ! Ni ukuvuga ko bigiye kujya bisaba abanyarwanda kwambuka imipaka kugirango bashobore kuvugana n'ababo bari hanze! Ubu buryo bw'itumanaho u Rwanda ruhisemo ntabwo bwemewe n'umuryango mpuzamahanga w'itumanaho kuko bubangamiye uburenganzira bwa muntu !Ni ukubitega amaso !

Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ibyo biciro byiyongereye, nyuma y’aho Ikigo cy’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyemeje ko uwitabye telefoni yo hanze yagombaga kujya yishyura amafaranga 66.1, ariko ubu yikubye kabiri agera ku mafaranga 132.2 ku munota. Ibyo bireba umuntu wese ukoresha itumanaho ryo mu rwanda MTN Rwanda, Tigo Rwanda, ndetse n’izindi sosiyete zitumana ho, bose bazishyura igihe bakiriye telefoni zo hanze, kimwe n’Abanyamahanga bazajya bitaba telefoni z’iwabo bamaze kugera mu Rwanda, batangiye kwishyuzwa.

Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) cyemeje ko umuntu wese witabye abo mu Rwanda ari mu mahanga, agomba kujya yishyura amafaranga y’u Rwanda 132.2 ku munota, ibyo kandi bikaba bitoroshye kubyumvisha abafata buguzi, nk’uko ikinyamakuru Business Times cyo kibitangaza. Umwaka ushize, MTN Rwanda yari yavuze ko umuntu azajya yitaba telefoni nta kiguzi, igihe ari mubindi bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Botswana, Swaziland na Zambia. Mbere y’uwo mwaka, uwakiraga telefoni ari muri ibyo bihugu yagombaga kujya yishyura amafaranga 60 ku munota, none ubu ageze ku mafaranga 132.2.

RURA imaze kubitegeka amasosiyete y’itumanaho, yatangaje ko ibyo ari ukugirango ibigo bicuruza itumanaho mu Rwanda, birusheho gukora neza kandi byinjire mu ipiganwa, bigamije guca ubujura bushobora kubaho igihe umuntu yitaba telefoni ari mu mahanga. Amabwiriza mashya RURA yashyize ho, niyo ya mbere azaba ageze muri aka Karere. Business Times yanditse iyi nkuru yavuze ko abakiriya batiteguye ukwiyongera kw’ibiciro, ariko kwishyuzwa byo ngo byaratangiye. Khaled Mikkawi, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yagize ati : ”Nyuma yo kuvuga ko ibiciro bigiye kwiyongera ku bakoresha MTN, twahinduye ibiciro by’abakira telefoni. Yongera ho ati :”Abanyamahanga bazitabira mu Rwanda bakoresheje MTN bagomba kwishyura”.

Nk’uko Khaled Mikkawi akomeza abivuga, ibigo bicuruza itumana ho mu Rwanda, bisabwa gusobanurira abafata buguzi ku bijyanye n’amabwiriza mashya, amafaranga umuntu yishyura ku munota, n’ibindi. Diego Camberos, umuyobozi wa TIGO Rwanda yavuze ko icyemezo cya RURA cyagize ingaruka ku bahamagara mu Rwanda bari mu bindi bihugu. Camberos yongeye ho ati : ”Turabona hari impinduka bitewe n’ibiciro byashyizwe ho, ariko haracyari kare kuba umuntu yavuga urugero rw’ingaruka impinduka zateje”.

Nk’uko RURA ibivuga, aya mabwiriza mashya azatuma RURA ikora neza ibyo ishinzwe, kandi ikoranabuhanga rizakoreshwa mu buryo bworoshye. RURA yongera ho iti : "Bizadufasha kumenya neza umubare w’abahamagara bari hanze, binyuze mu byuma byacu”.

Source :Igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ubundi ni ibisanzwe ko buri gihugu kigira uko gifasha abantu mu itumanaho,,,,gusa ibyuRwanda aho bibera akaga nuko byose nta nyungu yindi bizanira umuturage uretse kumusonga. ubwo se iyo
barekeraho 60 byari bitwaye iki...ariko maye ndakina....none se ko bo bishyurirwa natwe...ejo bundi mu mishahara yabo ntibabitwibukije...ingurube zemerewe kurya byose ariko inkoko natwe batureke
twitoragurire ibihore n'utundi dusimba ntawe uduhagaze ku mutwe.

Dore igihome ibindi ni ukwiganirira.

Répondre