Ikinamico ryo kwerekana ko ubutegetsi bwa Kagame Paul budahohotera abanyamakuru !

Publié le par veritas

 

  Gasana JournalisteNdlr : Mu Rwanda biragaragara ko ubutegetsi bw’igitugu butorohewe  kugeza aho butangiye kwitabaza ikinamico ngo bwerekane ko itangazamakuru mu rwanda rifite ubwisanzure ; iyi nkuru y’igihe irabigaragaza neza :


Nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga Umunyamakuru Gasana Byiringiro Idriss aterewe muri yombi, ubu noneho kuri uyu wa Kane uyu munyamakuru yatangarije itangazamakuru ko ibyo yatangarije inzego zitandukanye yabeshye, ahubwo ngo yari mu bushakashatsi bwo kumenya ikibuga cyo gukoreramo itangazamakuru mu Rwanda.


Umunyamakuru Gasana Idriss Byiringiro ( we ubuga ko yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wimenyereza umwuga) w’ikinyamakuru The Chronicles, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya kicukiro kuva taliki ya17 Nyakanga. Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa 19 Nyakanga2012, Gasana yatangaje ko hari ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amusaba gukurikirana ikibazo cye cyo kuba yarashimuswe ndetse agaterwa ubwoba n’abantu atazi.


Uyu munyamakuru yaregaga ko yakiraga telefoni n’ubutumwa bugufi (SMS) bimutera ubwoba niko kwandikira Perezida wa Repubulika ngo akurikirane iki kibazo cye. Nyuma yo kwandika iyo baruwa nibwo Urwego Rushinzwe Iperereza rwa Polisi (CID) rwahise rutangira iperereza mu kumenya iby’iryo shimutwa ryavugwaga. Gasana avuga ko icyamuteye guhimba ko atotezwa akanashimutwa ngo ni uko yagirango arebe niba koko Leta y’u Rwanda by’umwihariko Polisi bishishikajwe n’umutekano w’abanyamakuru. Yongeyeho ko kugeza ubu ahamya ko nta munyamakuru warenganywa ngo Polisi irebere.


Gasana kandi avuga ko ashingiye kuri za raporo mpuzamahanga n’abanyamakuru bahunze u Rwanda ibyo bavuga ku Rwanda ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru, yashakaga kureba neza niba koko ari ukuri. Intego ngo yari afite yayigezeho kuko yabonye ko Polisi ishoboye gukurikirana ikibazo kandi vuba. Ariko ntiyemera ko Polisi ariyo yatahuye ikinamico rye (ibinyoma), ahubwo ko ngo ariwe wahagaritse Polisi mu ipereza ngo ababwire ukuri. Ari ko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza muri Polisi ACP Bizimungu Christopher, avuga ko bitewe n’ipereza ryimbitse bakoze ryaberetse neza ko ibi birego bya Gasana nta shingiro bifite, cyane ko yari atangiye kwivuguruza mu ngingo zimwe na zimwe. Yongeye ho ko ari we ubwe wababwiye ko yabeshye kandi ngo niyo atabyemera Polisi yamaze kuvumbura ukuri.


Gasana kandi yemeye ko SMS yagaragaje avuga ko zimutera ubwoba ari we ubwe waziyandikiraga akoresheje izindi Sim card nka Airtel n’indi sosiyete y’itumanaho yo mu ri Kenya. Uyu munyamakuru yavugaga ko yashimuswe ku wa15 Kamena 2012 n’abantu atazi, bakamuvana mu Mujyi wa Kigali bakamujya na mu Bugesera, aho ngo bageze i Gashora mu ma saa saba z’ijoro. Aba bamushimuse ngo bari banamwambuye telefoni ye igendanwa. Dr. Kayumba Christopher ni Umuyobozi Mukuru w’iki Kinyamakuru Gasana yakoreraga, yatangarije IGIHE.com ko kugeza ubu ataravugana nawe kuva yafungwa cyangwa ngo avugane na Polisi, bityo akaba nta byinshi yabivuga ho ubu.


Nk’uko twabitangarijwe na Komiseri wa Polisi Ishami rishinzwe iperereza, ngo bagiye kurangiza neza iperereza maze dosiye bayishyikirize Ubushinjacyaha. Yongeraho ko Ubushinjacyaha aribwo buzemeza niba ukekwa ho icyaha ashyikirizwa inkiko cyangwa arekurwa. Hakurikijwe ingingo ya 579 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, kubeshya ubigambiriye inzego z’ubutabera bihanishwa igihano cy’ifungo gushobora kurenga imyaka itatu.

 

Inkuru y’igihe yo kuwa 19/07/2012 18 :18

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article