Inkuru y'ibiciro byitumanaho rya telefoni mu Rwanda kubantu bari hanze n'abari mu gihugu yatangajwe nabi !

Publié le par veritas

Mobile.pngNyuma yo kubona inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru igihe yerekeranye n’ihindagurika ry’ibiciro kubantu bakoresha itumanaho mu Rwanda rya telefoni za MTN Rwanda , aho iyo nkuru ivuga ko Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda ; tukaba twabagejejeho iyo nkuru kuri uru rubuga tugaya iyo mikorere y’itumanaho ndetse tukanababwira ko ubwo buryo butemewe n’amategeko ; veritasinfo yihutiye gushaka abakozi b’ikigo cya RURA ngo ibabaze neza uko icyo kibazo k’ibiciro by’itumanaho mu Rwanda kifashe .

Umukozi wa RURA wavuganye na veritasinfo( utashatse ko amazina ye atangazwa) yatubwiye ko inkuru yasohotse mu kinyamakuru k’igihe.com ku iyongerwa ry’ibiciro by’abantu bari hanze y’u Rwanda bakoresha itumanaho rya MTN Rwanda ariyo ariko ikaba idasobanura ibintu neza kuburyo byateye urujijo.

 Uwo mukozi wa RURA yasobanuye ko ibiciro byiyongereye kubantu bakoresha itumanaho rya telefoni mu buryo bita mu rurimi rw’icyongereza roaming :


Ni ukuga ko umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukoresha MTN Rwanda uzajya asohoka akajya hanze y’u Rwanda (mu mahanga) azajya ahamagara umuntu uri mu Rwanda noneho muri icyo gihe akariha iryo tumanaho (aho niho igiciro kiyongereye) ariko uwakira ubutumwa mu Rwanda ntacyo ariha , noneho igihe uri mu Rwanda ahamagaye uwo uri mu mamahanga ufite ya  telefoni ya MTN Rwanda azajya ariha ku giciro gisanzwe cy’uhamagaye umuntu mu Rwanda ariko wawundi uri hanze y’u Rwanda wakiriye ubwo butumwa nawe azajya ariha ubwo butumwa yakiriye (aho niho igiciro cyongerewe kiva kuri 60 kijya kuri 132.2 ku munota).

 

Ibi byumvikane neza ko uwakira ubutumwa akanariha ari umuntu  ukoresha itumanaho rya MTN Rwanda uzaba uri hanze y’u Rwanda yakiriye ubumwa buva mu Rwanda cyangwa yohereza ubutumwa mu Rwanda, ibi bitandukanye n’inkuru yo mu gihe yo yavugaga ko abantu bazajya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze bari mu Rwanda.

 

Twizere ko ibyo umukozi wa RURA yatubwiye aribyo kuko biramutse bimeze nkuko inkuru yo ku gihe.com ibivuga byaba ari agahomamunwa kuko mu matageko mpuzamahanga yitumanaho ntibyemewe ; ntabwo umuntu ashobora kuguhamagara kuri telefoni ari hanze y’igihugu ngo urihe ! Gusa icyo RURA yashimangiye ni uko buriya buryo bwo kongeza ibiciro kubantu bakira ubutumwa bwabo bakanabwohereza kuri telefoni zigendanwa bari hanze y’u Rwanda bwongererewe ibiciro kandi bukazafasha leta kumenya abantu bari hanze y’u Rwanda bahamagara mu Rwanda bakoresheje telefoni za MTN Rwanda bakoreshaga bari imbere mu Rwanda, aha ntabwo humvikana neza , none se nibamenya abo bantu basohotse bagatelefonera hanze y’u Rwanda bizabamarira iki ? Iki cyemezo nacyo kirimo urujijo no kugenzura abantu mubuzima bwabo bwite kandi nabyo amategeko mpuzamahanga atabyemera !

 

Uko byagenda kose , leta ya Kagame yabuze ayo icira n’ayo imira muguha abanyarwanda uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza no guhora ishaka kugenzura buri kanya ngo ibyo abantu bavuga ; noneho inashaka guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho ! Ibi byombi ntibijyana pe , uhitamo kutazana iryo koranabuhanga cyangwa ugahitamo guha abantu rugari bakavuga ikibari kumutima ! Aha ntawabura kuvuga ko umugambi uba wihishe inyuma y’iryo genzura aba ari ubugizi bwa nabi.

 

Tuzakomeza tubikurikirane .

 

 

Ubwanditsi bwa Veritasinfo.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article