Umwanzuro w’abacamanza b’abafaransa ku wahanuye indege ya Perezida Habyalimana ugiye gushyirwa ahagaragara
Amakuru ava i Paris mu Bufaransa aravuga ko umwanzuro w’iperereza k’uwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira igiye gushyirwa ahagaragara.
Biravugwa ko uwo mwanzuro uzatangarizwa i Paris kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2011.
Hari andi makuru yatugezeho yemeza ko Leta y’u Rwanda yo yamaze kubona iyo myanzuro bikaba byahise bimenyeshwa ikitaraganya Perezida Kagame aho yari mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mihango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishyaka ANC riri ku butegetsi muri icyo gihugu rimaze rishinzwe..
Abakurikiye Televiziyo y’u Rwanda muri iyi week end yashize, hacishijweho ibiganiro bivuga ku cyegeranyo cyakozwe na leta y’u Rwanda ifatanije n’impuguke z’abongereza kiswe Rapport Mutsinzi. Bikaba bigaragara ko Leta y’u Rwanda irimo gutegura abaturage kwakira ibizatangazwa bishobora kuba bishinja abari abasirikare ba FPR na Perezida Kagame.
Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe kibi kuri Perezida Kagame, kubera igitutu cy’amahanga amusaba gutanga urubuga rwa Politiki ku bamurwanya no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu minsi yashize kandi Dr Théogène Rudasingwa wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FPR, akanaba na Directeur de Cabinet wa Perezida Kagame, ubu akaba yaritandukanije na Leta y’u Rwanda agashinga ihuriro RNC afatanije na bagenzi be nabo bahunze igihugu; yatangaje ko muri Nyakanga 1994, Perezida Kagame ubwe yamwibwiriye ko ariwe wahanuye iriya ndege.
Iki kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana cyateye mu minsi ishize umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, igihe mu 2006 hasohokaga inyandiko zo gufata abasirikari bahoze ari aba FPR baregwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege. Ndetse n’igihe Lt Colonel Rose Kabuye yatabwaga muri yombi, bigatuma ibihugu byombi bicana umubano ushingiye kuri za ambassades. Umucamanza Jean-Louis Bruguière wari wasohoye izo nyandiko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, icyo kibazo kirimo gukurikiranwa n’abacamanza bandi b’abafaransa aribo Marc Trévidic na Nathalie Poux. Abo bacamanza bombi bakaba baraje mu Rwanda kuhakorera iperereza. Aba rero nibo bazasohora imyanzuro y’iperereza ryabo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2010.
Tubitege Amaso!
Rwanda Rwiza
(Sources : Rwanda Nziza, le 09/01/2012)