HCR yagiriye inama impunzi z’abanyarwanda gusaba ubwenegihugu mu bihugu bahungiyemo nka kimwe mu bisubizo by’ibibazo byabo.
HCR yatanze iyi nama mu nama iherutse kugirira hamwe n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda kimwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Muri iyo nama iherutse kuba mu minsi ishize ni na ho HCR yagaragarije impungenge ko bimaze kugaragara ko impunzi z’abanyarwanda zibarizwa hirya no hino kw’isi, yaba ku mugabane wa Afurika cyangwa w’Uburayi, zitaramenya uburenganzira bwazo bwo kwegera ibihugu zahungiyemo kugirango zibyakemo ubwenegihugu, nyuma yo kubona ubuhungiro aho zahungiye, nk’umuti urambye w’ikibazo cyabo.
Ibihugu bicumbikiye izo mpunzi bikaba bigomba kworohereza izo mpunzi uburyo bwo kwaka ubwenegihugu bishingiye ku mateka bifitanye n’izo mpunzi, dore ko nyishi zimaze guteza imbere ubukungu bw’ibyo bihugu, abandi bakaba barashakanye n’abaturage b’ibyo bihugu. Ku mpunzi zishaka kuzaguma mu bihugu zahungiyemo, umuryango HCR wasabwe kuzashingira ku myanzuro y’akanama ka HCR yise “Cessation of status” no 69 (XLIII) yo mu mwaka wa 1992, ikavugana n’ibihugu bicumbikiye izo mpunzi kworohereza impunzi zidashaka kuzataha mu Rwanda, zikaguma mu bihugu zahungiyemo.
Ikindi ni uko HCR yibukije ko icyo cyemezo cyafashwe kidashatse kuvuga ko nta mpunzi z’abanyarwanda zizongera guhabwa ibyangobwa by’ubuhungiro cyangwa ko igihugu kitazongera kugira impunzi , bityo HCR iboneraho umwanya wo kwihanangiriza ko hatagira umuntu uwo ariwe wese wakwitwaza icyemezo iherutse gufata “Cessation clause” kugirango akigire urwitwazo rwo kwima izo mpunzi ibyangobwa. Yanaboneyeho umwanya wo gusaba abo bireba gusuzuma neza amadosiye y’abanyarwanda barimo kwaka ubuhungiro, bakabafatira ibyemezo bashyize mu gaciro.
Hari abo icyemezo cya HCR kitareba.
Nyuma yo gusuzumana ubushishozi ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, HCR hari ibyiciro bitandukanye yasanze iki cyemezo kitareba. Muri ibi byiciro hakaba harimo abakomeje guhigwa n’igihugu cyabo.
Ikindi cyiciro kitarebwa n’icyo kibazo ni abanyarwanda bavuye mu gihugu cyabo kubera itotezwa, bityo bakaba batinya kuba basubira mu gihugu kubera impanvu z’umutekano wabo. HCR ikaba yaraboneyeho umwanya wo gusaba ibihugu byose birebwa n’iki kibazo hamwe n’abandi bafatanyije muri aka kazi ko kurengera impunzi, ko babagira inama yo kudasaba gusubira mu Rwanda.
HCR kandi ikaba yaramenyesheje abantu bose bireba ko ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, nk’uko ryashizwe mu nyandiko, ritareba impunzi zose zasabye ubuhungiro nyuma ya 31/12/1998 cyangwa abanyarwanda bose baba bakiri mu nzira yo gusaba ubuhungiro kandi ko abo bose bakirimo gusaba ubuhungiro bagomba guhabwa umwanya wabo, bakaka neza ubuhungiro, amadosiye yabo agasuzumwa neza kandi mu buryo bwa kimuntu.
HCR ikaba yarasoje yibutsa ibihugu byose byasinye amasezerano yiswe “1951 Convention” cyangwa aya “1969 OAU Convention” ko bifite inshingano zo gushyiraho mu bihugu byabo uburyo abashaka gukurikiza icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, babikorera muri ibyo bihugu bahungiyemo.
Johnson, Europe. (umuvugizi)