Mayor wa Rusizi arasubira muri politiki yatojwe yo kurimanganya wagira ngo ni GASUKU ! (leprophete)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fiad67d39b8929ed48%2F1326016489%2Fstd%2Foscar-nzeyimana-ntabwo-yatowe-n-abaturage-agatsiko-kamutsindagiye-abaturage-ba-rusizi-ku-buryo-bw-igitugu-kibi-niyo-mpamvu-akora-nk-umuja-w-abamushyiriyeho-gupyinagaza-rubanda.jpg)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fib93caa10d5878d47%2F1326016350%2Fstd%2Fimage.jpg)
Iri tangazo ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi rishyize ahagaragara politiki yo kurimanganya Agatsiko k’Abasajya kahaye intebe mu Rwanda guhera mu 1994 ! Amakosa y’imyandikire no kwivuguruza bigaragara muri iri tangazo rigufi biteye agahinda ! Reka tugerageze gusoma twitonze twumve ubutumwa Oscar atambutsa !
1. Kwivuguruza
Aragira ati: “Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buramenyesha abaturage bose ko bafite uburenganzira busesuye ku musaruro wabo w’ibigori, umuceri n’ibindi “.
Iyi nteruro ni nziza kandi ni ko kuri kwakagombye kubahirizwa. Abaturage nibamenye nyine ko bafite uburenganzira busesuye ku musaruro wabo, bawukoreshe mu buryo buhuje n’inyungu zabo. Niba bafite uburenganzira busesuye , bivuze ko nta wundi ugomba kubaha amabwiriza y’uko bakoresha uwo musaruro wabo!
Nyamara iyo Mayor wa Rusizi avuze ngo abaturage bose bafite “uburenganzira busesuye” ntaba abyemera! Ni amareshyamugeni gusa, aya bita mu gifaransa opération Com ! Ni ukurimanganya kuko ahita yongeraho ngo :
“ Gusa mu rwego rwo kuwongerera agaciro, abahinzi barasabwa gusarurira mu matsinda no mu makoperative bishyiriyeho, bakawumisha neza ndetse n’igihe cyo kuwugurisha bakawugurishiriza hamwe kugirango birinde guhendwa ”!
“Abahinzi barasabwa”, iri ni itegeko Mayor wa Rusizi ahaye ba baturage ngo bafite uburenganzira busesuye da!
Bategetswe “gusarurira hamwe no kugurishiriza hamwe”! Yibagiwe “no “gusangiririra(kurya) hamwe”!
Wagira ngo turi mu Burusiya mu gihe cya za Kolkoz ! Nibura n’icyo gihe Leta ya gikomunisiti yagaburiraga abaturage, mu Rwanda ho ikigamijwe ni gucucura abaturage , bagahinga bagakoboka, Agatsiko akaba ariko kiyungukira ! Ibi kandi ngo bifite n’amategeko yashyiriweho gupyinagaza abaturage: turashaka kumenya ayo mategeko uko asa n’icyo avuga! Bwana Oscar turakwisabira ko washyira ayo mategeko ahagaragara, twese tukayamenya, dore ko wiyemeje kuyamenyesha “abantu bose” nk’aho ari wowe Minisitiri w’ubucuruzi!!
2. Leta y’Agatsiko ifata abaturage nk’abacuruzi?
Mayor arakomeza agira ati :“Ariko abantu bose bakwiye kumenya ko amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imyaka atemerera abajya kuyigurira abaturage ikiri mu mirima: aribyo bita “kotsa imyaka””!
Aha niho hari ikibazo rurangiza: amategeko agenga abacuruzi yashyiriweho abacuruzi, umuturage usanzwe ahuriye he na yo? Nihafatwe abacuruzi bahanwe niba badakurikiza ayo mategeko abagenga!
Nyamara niba Mayor wa Rusizi yemeza ko ayo mategeko areba n’abaturage bishatse kuvuga ko Leta y’u Rwanda ibona abaturage nk’abakiriya, bagomba kugira icyo binjiriza ako Agatsiko byanze bikunze ! Abaturage bafatwa nk’inka zikamwa, Leta igomba kuvomamo ifaranga gusa, yo ntigire icyo imuha !
Ikibyerekana: dore inzego zose z’ubuyobozi , guhera mu Murenge wa Muganza n’akarere ka Rusizi kugera mu rwego rw’igihugu nta mutegetsi utobora ngo yerekane ko ashishikajwe n’icyo abaturage bazarya ! Mayor wa Rusizi we noneho riramucitse aratura abishyira hanze:
“ tugomba gusarura neza, tugahunika ndetse tukajyana ku isoko : aribyo shingiro ry’ubukire”!
Niko se wo gacwa we, abaturage bazahunika batabonye n’icyo barya gihagije?
Muri Rusizi inzara iravuza ubuhuha, mu giturage urugi rurakinga batanu, none Mayor Oscar we ararota guhunika no kujyana ku isoko, ngo niho ubukire bushingiye!
Nyamara ibi Oscar Nzeyimana avuga kimwe n'ibyo Umuyobozi w'Umurenge wa Muganza ategeka abaturage ntibabiterwa no kwanga abaturage kuko aribo bavukamo ! Barasubiramo ibyo batekerewe wagira ngo ni GASUKU! Umubi ni uwafungura amaso ngo arebe uko abaturage ashinzwe bagaragurika kubera inzara mu gihe Agatsiko kayobora igihugu kiberaho mu murengwe: kamena ibiryo mu ngarani ! Izi za GASUKU ziyobora Utugari, imirenge, Uturere n’Intara…rubanda izazikizwa n’iki ? Mu by'ukuri njye ndareba ngasanga umuti w'ikibazo ari aha ukwiye gushakirwa: urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!
3. Abategetsi b’u Rwanda politiki irabananiye bidasubirwaho!
Nibahaguruke bajye mu isoko bacuruze dore nibyo bashyize imbere, abandi bisubirire kuragira inka dore nibyo bafitemo uburambe! Koko rero biragaragara ko abategetsi bigaruriye u Rwanda badafite n’ubumenyi bw’ibanze umuyobozi w’abaturage agomba kugira:
Koko bose uko bangana bayoberwe ko “Ubukungu bwa mbere bw’igihugu ari abaturage babayeho neza"?
Kandi ishingiro ry’imibereho myiza y’abaturage ni iri ngiri:
(1)Kubona icyo kurya (n’amazi yo kunywa) bihagije
(2)Gutura heza
(3)Gushobora kwivuza
(4)Gushobora gushyira abana mu ishuri
Ahasigaye wowe Leta ukarekera abaturage uburengazira busesuye bagakoresha amaboko n’ubwenge byabo bakiteza imbere ; wowe ukabarindira umutekano kandi ukajya ukiranura abashyamiranye !
Iyo umuturage abonye ibingibi, nta kindi yapfa n’ubutegetsi. Umwongereyeho no kwidagadura, yajya yirirwa akuririmba muri Animasiyo! Biragayitse cyane ko umuntu yahabwa kuyobora abaturage atazi ko “le minimum” umutegetsi agomba kugeza ku baturage be ari “Panem et circenses”(Umugati n’imikino) ! Abaturage b’Abanyarwanda ntibasaba byinshi, ntibarushya: Niba FPR idashoboye kubafasha, nibahe amahoro nta kindi!
4.”KOTSA IMYAKA “: Uku kwitiranya ibintu biterwa n’ ubuswa cyangwa ni uburiganya?
Iri jambo “Kotsa imyaka” ryakomeje kugaragara mu kanwa k’aba bayobozi bo mu nzego zo hasi rirerekana ko ari nka Leitmotiv Agatsiko kari ku butegetsi kabatamitse katanabasobanuriye neza icyo ivuga , nabo bakihutira kwirara mu baturage bababuza amahwemo ! Barayisubiramo nka GAGUKU nsa nsa! Niko basanzwe bakora! Reka tubibutse ikintu cy’ingenzi batazi cyangwa birengagiza nkana :
Mu byerekeye ubuhinzi, habaho ibihingwa bita Ngengabukungu n’ibihingwa Ngandurarugo.
Ibihingwa ngengabukungu bigenerwa isoko no kwinjiriza igihugu amadovize! Ibyo bihingwa ni nka kawa, icyayi….ibi bihingwa Leta ishobora kugena amategeko y’uko bigomba kwitabwaho. Umuturage umubujije “kotsa ikawa” (kuyigurisha ahendwa Sizeni=season, itaragera!) byaba bifite ishingiro kuko n’ubundi icyayi cyangwa ikawa sibyo umuturage akenera gushyira mu nkono buri mugoroba kugira ngo abana baramuke! Ahatiwe kwihangana kugira ngo azagurishe kawa ye neza, Leta yabishimirwa!
Ariko ibihingwa ngandurarugo bigenewe mbere na mbere gutunga abaturage,buri munsi, hanyuma hagira ibisaguka umuturage akaba yabihunika cyangwa akabigurisha ! Nta Leta nzima ishobora kubuza abaturage kurya ibigori, ibishyimbo, amashaza, ibirayi, igitoki….bejeje! Icyemezo cy’ubuyobozi cyo guhatira abaturage guhunika imyaka bejeje kandi batariye nta we utagikeka amababa=kigendereye gusahura imyaka ya rubanda! None se Agatsiko kazabe karashoboye kugeza Abanyarwanda ku rwego rw’iterambere ritagikenera kurya?
Leta y’u Rwanda ikomeje guteshuka ku nshingano zayo: wagira ngo abategetsi bacu hari uwabatumye amafaranga! Nta kindi barota kitari ifaranga no gukira vuba batarushye, bakubaka za Villa, bakagira za Farms...! Imyanya y’ubutegetsi bayihinduye imyanya y’ubucuruzi! Baraca abaturage amafaranga y’akataraboneka kandi bigaragara neza ko abaturage ntaho bayakura, ruswa iraca ibintu mu nzego zose…umuturage yahindutse nk’inka ikamwa, ariko nibura n’inka barabanza bakayigaburira kugira ngo ikunde ikamwe menshi !
Reka tubivuge uko biri : Umuturage w’i Rwanda we yahindutse UMUJA: arakora abaherwe bakarya,bakaryama, bagasura !Umuturage we yiyicira isazi mu jisho! Ntibizoroha !
Umwanzuro
(1)Perezida wa repubulika, Abaminisitiri be, abadepite , abayobozi b’intara, imigi , n’uturere….nibatange urugero rwiza ! Ngaho se niba ari abagabo ,nibazane ya mishahara yabo y’ikirenga, bigire hamwe n’abaturage uko yakoreshwa, nibiba ngombwa bayisangire n’abaturage bakennye! Niba abo bategetsi batabyemera, agasaruro k’utugori k’umuturage batindahaje baragashakaho iki?
(2) Icyo bivuze ni iki: mu mitwe y’abategetsi bo mu Rwanda, igihugu ni icyabo bonyine, abaturage ni ABAJA, bahinduwe nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo ! Nta burenganzira bakigira ku mutungo wabo bwite, yewe dore basigaye banasorera isambu isanzwe ari iyabo bwite ! Ibi nibyo padiri Thomas Nahimana aheraho akavuga ngo leta iriho mu Rwanda ari ”un Etat-Voyou”, kandi niko biri. Nayo kandi ntisiba kubyerekana, mbese nko muri iri tangazo rya Mayor wa Rusizi…..!
Niyo mpamvu kuyirwanya kugeza ihirimye ari igikorwa cy'ubutwari kikaba n'ikimenyetso gikomeye cyo gukunda igihugu! Igihe kirageze, muturage w’I Rwanda nudahaguruka ngo wirenganure, uzaba wizize!
Zelote Mahoro!