Abasilikari ba FPR-Inkotanyi bishe Musenyeri Christophe MUNZIHIRWA, batoteza uwamusimbuye, Musenyeri Emmanuel KATALIKO kugeza apfuye(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fia858cb2ecd8b4508%2F1307131760%2Fstd%2Fmusenyeri-christophe-munzihirwa-yishwe-na-fpr-inkotanyi.jpg)
(Byakusanijwe n’ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr )
Muri iyi minsi dukomeje kwibaza icyo FPR Inkotanyi ihora abayobozi ba Kiliziya Gatolika ! Ese aho mwari muzi ko n’Interahamwe zivugwaho ubugizi bwa nabi burenze urugero zitigeze na rimwe zihangara Abepiskopi ba Kiliziya gatolika, baba Abahutu, baba Abatutsi , ngo zibice ? Abasirikare ba FPR-Inkotanyi bo wagira ngo kwica urwagashinyaguro Abasenyeri n’abapadiri, kubafungira ubusa no kubagaraguza agati ni yo politiki bizeye ko yabafasha kuyobora Urwanda igihe kirekire no kwigarurira akarere k’Ibiyaga bigari nta nkomyi !!. Impamvu si iyindi ni uko FPR yahisemo kubakira byose ku kinyoma no ku iterabwoba. Birumvikana ko abambere igomba kwikiza ari Abahanuzi badatinya kuvugira ku mugaragaro bamagana akarengane kagirirwa rubanda rugufi. FPR ntiyishe abasenyeri 4 mu Rwanda honyine, yageze no muri Zayire, yivugana Musenyeri Christophe Munzihirwa, itaretse no gutagangaza Musenyeri Emmanuel Katariko kugeza avuyemo umwuka.
Christophe MUNZIHIRWA MWENE NGABO yavukiye i Burhale muri 1926, muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Yize amashuri abanza kuri paruwasi ya LUKUMBO, ayisumbuye muri seminari nto y’i Mugeri. Seminari nkuru yayigiye mu Nyakibanda (Rwanda) n’i Moba (muri Congo). Yahawe ubupadiri muri 1958, akorera diyosezi ya Bukavu imyaka 5, mu w’1963 ajya mu Bayezuwiti. Mu w’1978 yabaye umuyobozi w’ishuri ry’Abayezuwiti ryigisha Filosofiya i Kimwenza (Kinshasa). Mu w’1980 yabaye umukuru w’intara (province) y’Abayezuwiti yo muri Afurika yo hagati. Mu w’1986 yabaye umwepiskopi w’umufasha (coadjuteur) i Kasongo, mu w’1990 asimbura Musenyeri Pirigisha ku buyobozi bw’iyo diyosezi ya Kasongo.Mu kwezi kwa cyenda 1993 yashinzwe by’agateganyo (administrateur apostolique) arkidiyosezi ya Bukavu; le 27/3/1994 atorerwa kuyibera umushumba.
Ntiyigeze yihanganira akarengane
Akimara guhabwa ubupadiri, yaritanze by’intangarugero, afasha byimazeyo abakristu bo mu gaparuwasi gato k’i Bukavu, ku buryo atatinze kugirwa padiri mukuru kuri katedrali n’umuhuza wa bagenzi be (curé doyen).Ubwo yari muri novisiya y’Abayezuwiti i DjumA (Bandundu), yakurikiraniraga hafi uburyo abaturage basanzwe bo mu kitumvingoma bishyiraga hamwe , bagakumira inyeshyamba za Mulele zashakaga kubambura utwabo.
Mu w’1971, yari i Kinshasa, ashinzwe kwita ku Bayezuwiti bigaga muri kaminuza, anashinzwe paruwasi ya kaminuza. Yafungiwe hamwe n’abanyeshuri bigaragambyaga bamagana igitugu cy’ingoma ya Mobutu. Yagarutse i Bukavu ari umwepiskopi mu w’1993, ibintu bimeze nabi mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo (Zayire) kandi ibyo bihugu byose ari magirirane. Yafashije cyane kandi yavuganiye impunzi z’Abanyarwanda bahungiye mu ntara ya Kivu mu 1994. Habanje iz’Abatusti, azakira neza, arazifasha. Hakurikiyeho iz’Abahutu, nazo arazakira, arazifasha, arazivuganira mu mahanga. Ni cyo FPR yamuhoye.
Abagabo bo kubihamya ni abamwishe ubwabo. Bamuhoye ko yagiriraga neza abantu bo bifuzaga ko yagirira nabi. Yari abangamiye abayobozi bashya b’Urwanda. Abandi babihamya ni abakomeje kumwanga na nyuma y’aho atabarukiye. Urugero rw’abo ni nka Yohani Damaseni Bizimana. Le 12/3/2011 uwo Bizimana yasohoye inyandiko mu gifaransa yitwa “Le génocide des Tutsi. Dix sept ans après. Regards sur les formes et les manifestations du négationisme” (www.jkanya.free.fr, Documents). Muri iyo nyandiko, bwana Yohani Damaseni Bizimana akora urutonde rw’abantu ngo bahakana jenoside y’Abatutsi, maze akabifatira mu gahanga. Igitangaje ni uko iyo ageze kuri Musenyeri Munzihirwa, amuvuga ibigwi bitari ibihimbano, kandi mu by’ukuri icyari kigamijwe ari ukumuharabika no kwerekana ko yari akwiye gupfa. Bizimana yerekana rwose ukuntu uwo mushumba atahwemye kwamagana ibibi FPR yakoraga, nko kwica abantu benshi b'inzirakarengane no gusahura iby'abaturage mu Rwanda no muri Congo; Mgr Munzihirwa yageze n'aho ashishikariza FPR kwicarana n'Abanyarwanda bose bakarebera hamwe icyagarura amahoro mu Rwanda, kuko kwiharira ubutegetsi nta kindi byazana uretse umwiryane! Iryo jwi FPR Inkotanyi yanze kuryumva ihitamo kwambura ubuzima uwo muhanuzi. Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona !
Abandi babihamya ni abamukundiye ubutwari bwe kandi bakaba batazamwibagirwa na rimwe. Abo ngabo ni benshi cyane. Kimwe mu bibyerekana ni igitabo padiri Yozefu Sagahutu wo muri diyosezi ya Gikongoro, ariko ubarizwa mu Bubiligi, yamwanditseho mu rurimi rw’igifaransa. Icyo gitabo cyitwa “Espérer contre toute espérance. Témoignage d’un réscapé des massacres de religieux au Congo”. Ed. Sources du Nil, Lille. Icyo gitabo cyarakunzwe ku buryo cyahinduwe mu cyongereza, mu cyespanyolo, mu kidage, no mu gitaliyani. Mu minsi iri imbere kizasohoka no mu kinyapolonye (polonais).
Bamwishe nabi
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fif6ed2613d7762f79%2F1307133673%2Fstd%2Fabepiskopi-bashyinguye-mgr-kataliko-gusa-rero-ubutumwa-bwa-kiliziya-muri-iki-gihe-si-ugushyingura-abishwe-na-fpr-gusa-ni-no-gutinyuka-kwamagana-akarengane-kagirirwa-abahanuzi-n-abakene.jpg)
Mu kwezi kwa 10/1996, intambara yiswe ngo “iya mbere yo kubohoza Zayire” igeze i Bukavu, abategetsi bose b’i Bukavu, baba abasivili cg. abasirikari, barirutse barahunga. Abaturage basigara bareba Arkepiskopi wabo. Nawe abura umutima wo kwigendera ngo abasige. Nyamara ntiyari ayobewe ko Inkotanyi zishaka kumwica. Yari uwa 2 ku rutonde rw’abo zahigaga. Uwambere yari guverineri w’umugi wa Bukavu, uwakabiri yari Musenyeri Munzihirwa, uwa 3 yari umukuru w’ingabo za Zayire i Bukavu, abandi bagakurikiraho. Ariko rero nk’uko byavuzwe mu kanya, bari bahunze. Le 25/10/1996 yagize uruhare rukomeye cyane mw’ishyirwaho ry’akanama kagizwe n’abantu 40 gashinzwe gukumira intugunda, ubusahuzi n’ubwicanyi mu mugi wa Bukavu.
Le 29/10/1996 mu gitondo, Musenyeri Munzihirwa yakoranye inama ya 2 n’abagize ako kanama. Inama yarangiye saa tanu (11h00), ariko yagombaga gukomeza imirimo yayo i saa munani n’igice (14h30). I saa munani (14h00) mu mugi wose humvikanaga urwamo rw’amasasu gusa. Inama ntiyashoboraga kuba ikibaye. Ahagana saa kumi n’igice (16h30) habaye agahenge. Musenyeri Munzihirwa ava kuri katedrali agana kuri koleji Alufajiri, agiye kureba uburyo Ababikira bari bahari bahunga kuberako kubungabunga umutekano wabo mu mugi wa Bukavu urimo intambara byari bimaze kuba ingorabahizi. Mu modoka yari kumwe n’umushoferi n’umupolisi wari wiyemeje kumuherekeza ngo atagira icyo aba. Bageze i Nyawera, baguye mu gico cy’abasirikari b’Inkotanyi, barahagarara kubera ko abo basirikari bariho barasa imodoka Musenyeri yarimo. Musenyeri Munzihirwa ni we wa mbere wayisohotsemo, agenda agana abo basirikari ashyize ikiganza kuri bene wa musaraba munini abepiskopi bambara mu gituza. Abari mu modoka ntibashoboye kumva ibyo yavuganye n’abo basilikari ; babonye gusa abo basirikari bamutegeka kujya guhagarara kuri imwe muri bene za nkingi (pilone, poto-poteau-) zinyuzwaho insinga z’amashanyarazi yari hafi aho. Wa mupolisi wari umuherekeje yagerageje kuva mu modoka, bahera ko bamutsinda aho, n’umushoferi baramwica.
Abari mu modoka yari ikurikiye iya Musenyeri bavuyemo, bagenda bamugana ngo bamubaze ibibaye. Ba basirikari bahereyeko barasa, uwari imbere ari we Jean Pierre BIRINGANINE ahita agwa aho. Abasigaye bagerageje guhunga, babarasa umugenda, hapfamo uwita SHABANI wari wungirije komiseri w’umujyi. Abandi bihishe hafi aho, ariko bagakomeza kwitegereza ngo barebe uko bigenda. Kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30) Musenyeri Christophe MUNZIHIRWA yari agihumeka, yegamiye ya nkingi. Bwari butangiye kwira. Babonye abo basirikari bavugira igihe kirekire cyane kuri telefone zigendanwa ngo basaga n’ababazaga umukuru wabo uko bari bugenze Musenyeri Munzihirwa, hanyuma bamaze kubona amabwiriza aturutse i bukuru, baramwica. Umurambo we watoraguwe bukeye mu ma saa saba (13h00) n’abapadiri b’Abasaveriyani bo ku kigo cya Vamaro kiri hafi aho. Umuhanda wari wuzuye indi mirambo myinshi y’abantu bari bishwe bagerageza guhunga mu modoka cg. ku maguru. Nta muntu wari ugitinyuka gusohoka mu nzu. Imihango ya kumushyingura yabaye le 31/10/1996. Hari abantu 71 gusa. Isanduku y’ubusabusa ikoreshejwe imbaho bavanye ku ntebe zo mu ishuri, amashuka ashaje, imva yacukuwe vuba na bwangu imbere ya katedrali, abasirikari b’Inkotanyi bugarije abantu n’imbunda, ng’uko uko Musenyeri Munzihirwa yashyinguwe. Yatabarutse nk’uko yabayeho : mu bukene bwuzuye kandi yitangira abandi.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi36902ea693ddfb0e%2F1307131799%2Fstd%2Fmusenyeri-emmanuel-kataliko-yatagangajwe-n-inkotanyi-kugeza-avuyemo-umwuka.jpg)
Musenyeri Emmanuel Kataliko wamusibuye mu w’1997 yahereyeko agera ikirenge mu cye. Abishe Musenyeri MUNZIHIRWA ntibishe Museyeri KATALIKO; ariko baramutoteje, bagera n’aho mu w’2000 bamucira iwabo i Butembo-Beni, amarayo amezi 7 yose. Niho yavanye ubwehe bwo gupfa atarwaye, arundurwa n’agahinda ari mu nama i Roma le 4/10/2000.
Imana ibahe iruhuko ridashira, baruhukire mu mahoro.Tuzahora tubibuka.
IKIBAZO GIKOMEYE: Abantu bazakomeza kugaragurwa no kwicwa nk’amatungo kugera ryari? Ubu koko ntacyakorwa ngo Abayobozi ba FPR-Inkotanyi bumvishwe ko atari bo Imana igena urupfu n’ubuzima? Abenegihugu twese dukwiye kubitekerezaho.
Padiri Thomas Nahimana
Padiri Fortunatus Rudakemwa
Abanditsi b’Urubuga www.leprophete.fr