Abanyarwanda bagera kuri 200 bakoreye Imyigaragambyo muri afurika y’epfo bamagana ubwicanyi bwa Perezida Kagame !

Bose hamwe Bamagana Kagame
Source : Umuvugizi
Ntibyari bisanzwe mu rubanza rw’abashatse kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa ubwo rwasubukurwaga kuri uyu wa mbere ! Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi , yemeza ko abagera kuri Magana abiri bateraniye ku rukiko rwa west gate muri Johannesburg aho urubanza rwa Gen Kayumba rwaberaga , bamagana ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa na perezida Kagame, yaba mu Rwanda hamwe no mu karere k’ibiyaga bigari.
Bari bafite ibyapa byuzuyeho abantu ingoma ya perezida Kagame yagiye yisasira hamwe n’imyenda iriho ishusho ya perezida Kagame yuzuye amaraso mu biganza. Bagendaga bazenguruka urwo rukiko bamagana ubwicanyi bwa Kagame hamwe n’agatsiko bafatanyije kwogoza igihugu.
Ibindi byapa byerekanaga ko kuba perezida Kagame yarashatse kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa mu gihe yari amaze guhunga igihugu, ari ikimenyetso kigaragaza ubwicanyi ndengakamere na ndengamipaka bwa Kagame; Ko kwica kwe kutagarukira mu Rwanda gusa ko ahubwo anabikorera hirya no hino mu mahanga ahiga impunzi zamuhunze . Abigaragambyaga banasabaga UNHCR kutagwa mu mutego wa Kagame ifatanya nawe mu kubuza amahwemo abanyarwanda naho bahungiye mu bihugu bitandukanye bashaka aho bakegeka umusaya .
Maneko wa Kagame Ndibanje Jean Paul yashatse kuburizamo imyigaragabyo!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko maneko za Kagame zari zihagarariwe n’uwitwa Ndibanje Jean Paul woherejwe na maneko za Kagame aturutse I Kigali kuza gutata muri afurika y’epfo, akaba anakorana na maneko w’ ambasade Claude, wamutumye kugira ngo bateze akaduruvayo yaba mu rukiko cyangwa mu banyarwanda batandukanye aho bigaragambizaga. Ariko nk’uko amakuru atugeraho abyemeza yatahuwe vuba nta kintu arangiza.
Bamwe mubari aho batangarije ikinyamakuru Umuvugizi , ko maneko Jean Paul amaze igihe kinini akorana n’abashatse kwica Gen Kayumba, akaba arinawe ukomeje kuba ikiraro hagati y’abo bicanyi hamwe na maneko za Kagame. Tuzakomeza kubagezaho amakuru y’uyu maneko hamwe n’abo bakorana mu nkuru zacu z’ubutaha.
Icyo Hon Safari Stanley avuga kuri iyo myigaragabyo:
Abanyamakuru bacu bari muri afurika y’epfo bashoboye kuvugana na Hon Safari Stanley aho bakoreraga imyigaragambyo doreko ariwe wari uyiyoboye. Yabatangarije ko impanvu yatumye bagana iy’ umuhanda ari uko baboneyeho umwanya wo gukoresha Demokrasi hamwe n’ubwisanzure burangwa muri afurika y’epfo kugirango bahagararire bagenzi babo bari mu gihugu badashobora kwivugira ,bamagana ubwicanyi butandukanye perezida Kagame akomeje gukorera abanyarwanda, banamusaba kunamura icumu . “Turifuzako ubwicanyi bwa perezida Kagame bwamenyekana kurushaho kuberako akabije umuvuduko wo kumena amaraso gusa icyo nababwira ni uko iminsi y’umunyagitugu Kagame kimwe n’abandi bagenzi be ibaze” Safari Stanley .
Hon Safari akaba yasoje asaba abanyarwanda bose aho bari gufatanya bakamagana ubwicanyi bwa perezida Kagame n’agatsiko ke bakomeje kworeka u Rwanda . Yasabye Perezida Kagame kwisubiraho akunamura icumu inzira zikiri nyabagendwa. Ni ubwa mbere uyu munyepolitki wabanje gukoranaho na Kagame, yigaragaje mu ruhame yamagana Kagame, kuva yamunyura mu myanya y’intoki akerecyeza iy’ubuhungiro .Kuva urubanza rwa Gen Kayumba rwatangira kuburanishwa, ni ubwa mbere abantu bagaragaza ikintu kimeze nk’”uburakari” bakiyemeza kujya kwigaragambya imbere y’urukiko ruruburanisha, bagaragaza ko bazi neza uwashatse kumuvana ku isi. Ntibiramenyekana neza niba aba bantu bazajya bakora igikorwa nk’iki uko uru rubanza ruburanishijwe.
Uwera , South Africa