SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA KABIRI TALIKI YA 23/07/2013

Publié le par veritas

http://i1.wp.com/www.banamputu.com/wp-content/uploads/2013/07/goma1.jpg?resize=403%2C302[Intambara irakomeje muri Congo mu ntara ya Kivu: twiyemeje kubaha mu ncamake amakuru y'iyo ntambara kuri iyi paji uko aragenda atugeraho]

14H05: Ejo kuwa mbere habonetse agahenge kumugoroba impande zombi zagerageje kugumana ibirindiro byazo ariko M23 yari yagerageje gusatira Goma ,ingabo za Congo ziza kuyirukankana cyane; bivugwa ko ingabo nyinshi z'abanyarwanda zishwe n'abakuru baziyoboye bagakomereka, ingabo za Kongo zagose ingabo z'u Rwanda, biba ngombwa ko ingabo z'u Rwanda zitera ibisasu bikomeye by'amabombe mu mujyi wa Goma bivuye mu Rwanda kugira ngo ingabo z'u Rwanda zirwanira kubutaka bwa Congo zibone uko zihunga (Kanda aha usome iyo nkuru y'amabombe)

Kubera umujinya M23/FDF zatahanye ,ingabo za M23/RDF  zacunze igicuku kinishye zitangira gucengera zigana mu mujyi wa Goma zivuye ku gasozi kariho anteni 3 z'itumanaho, ubwo ingabo za Congo zahise zibavumbura imirwano itangira saa munani z'ijoro irakomeza n'ubu iracyarimo.

14H25: Amakuru dukesha radiyo Okapi kandi akemezwa n'abaturage baturiye akarere ka Nyiragongo aho imirwano iri kubera , aremeza ko ingabo za Congo zigaruriye burundu akandi gasozi gashya zikirukanyemo M23 mu gitondo cy'uyu munsi, ako gasozi kitwa Munzoga gaherereye mu majyaruguru ashyira amajyepfo y'akarere ka Kibati,ako gasozi kakaba kongerereye imbaraga ingabo za Congo mu rwego rwo kubona inzira yo kugaruza Kibumba. Ejo kandi ingabo za Congo zafashe imbunda nini 2 za M23 zo mu bwoko bwa Twelve, zishanyaguza n'imodoka yo mu bwoko bwa jeep ya M23. (Kanda aha usome ayo makuru kuburyo burambuye)

http://www.tv5.org/TV5Site/info/afp/francais/special/afrique/7b181fb8831cb1b046f7f4c31879e68a70f26b74.jpg17H57: Amakuru dukesha télevision mpuzamahanga y'abafaransa TV5 aremeza ko ingabo za Congo ziri gukoresha imbaraga nyinshi cyane mu kurwanya umutwe wa M23 ufashijwe n'ingabo z'u Rwanda, iyo televison iravuga ko ingabo za Congo zakoresheje kajugujugu 3 mu ntambara y'uyu munsi (Ku ifoto murabona uko ziri kurasa intego ku rugamba) kuburyo zarashe amabombe akomeye kubirindiro bya M23. Iyo televison kandi iravuga kuri raporo ikaze cyane umuryango wita k'uburenganzira bw'ikiremwamuntu w'abanyamerika HRW ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, uwo mutwe wa M23 ukaba wica abaturage ,ukinjiza abana mu gisilikare ubifashijwemo n'u Rwanda, abasilikare bawo bagasambanya abagore ku ngufu barangiza bakabarasa hagati y'amaguru nk'uko bigaragara muri raporo y'uwo muryango igomba gusuzumwa n'umuryango w'abibumbye! Nk'uko ikinyamakuru "ikaze iwacu" kibyemeza kandi tukabihamirizwa n'abasilikare bari mu bice byombi birwana ni uko muri aya masaha ya nyuma ya saa sita ingabo za Congo zagose ingabo z'u Rwanda n'iza M23 mu rugamba ingabo za Congo zatangiye rwo kubuhoza akarere ka Kibumba. (Kanda aha usome inkuru irambuye)

18H57: Amakuru duhawe n'ingabo za M23 aratumenyesha ko ingabo z'uwo mutwe zamaze kwirukanwa muri Kibati yose n'ingabo za Congo, ako karere kose kakaba kagenzurwa n'ingabo za Congo, ubu imirwano ikaba iri kwerekeza Kibumba. Amakuru dukura mu ngabo z'u Rwanda ziri kurugamba aramenyesha ko uyu munsi hapfuye abasilikare benshi b'u Rwanda bagiye gutera inkunga umutwe wa M23, amakuru atangwa n'ibinyamakuru by'iburayi yemezaga ko mu masaha ya saa sita M23 yari imaze gutakaza abasilikare barenga 60, nyuma y'iyo mibare hapfuye abandi benshi, kubera umubare munini w'abasilikare b'u Rwanda baguye kurugamba ,hatangiye kugaragara umwuka mubi mu buyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda bitewe no kutumvikana ku mpamvu zo kurwanirira M23!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Nkamwe muri kuvuga ngo FARDC ntizakubita RDF ntasoni mugira ?

Ubwose uyobewe ko ejo bundi kuwa mbere bashwanyaguje Chars ya RDF ni nde ?

Ubwo se uyobewe ko kuwambere FARDC yafashe amakamyo 4 ya RDF /M23 ni nde ?

Uyobewe se ko FARDC yafashe ibibunda bibiri byo mubwoko bwa Twelve ibyatse RDF/M23 ninde ?

Uyobewe se ko Kibati yose ubu iri mumaboko ya FARDC ni nde ?

Muge mureka kogeza INYENZI sha , ese mugirango U Rwanda rwo zari kurufata iyo zitica Habyalimana cyango ngo FAR ibe ifite Ambargo ???

M23 na RDF ni kimwe kuko byose bitegekwa na Kagame .

Buretse dore na America yabahagurukiye turaba tureba iyo mwerekeza sha kababayeho .

VERITAS courage amakuru uvuga aba ari ukuri .

Répondre
Q

ndumiwe koko , kubona mwitirianya ingabo z'urwanda na m 23? ingabo z'urwanda ???ibyo bihuha babahaho iki iyo mubitangaje kweli , ngo ingabo (za kadahumeka ) ngo zarashe ingabo za m 23 niz'urwanda
? umva nkubwire ujye wivugira ibyifuzo guso gusa we kubyita AMAKURU ??????????? TEGEREZA GATO WIKWIHUTA , KANDI ZAMUKA UGERE AHO URUGAMBA RUBERA ? VA MU KWAMAMAZA INGABO ZITABAHO , REKA GUSEBYA
RDF ? ntabwo zabuze icyo gukora mu rwanda kuburyo zajya guta umwanya muri congo zirwana na KADAHUMEKA ? RDF yashatse kurwana na Congo cyangwa gufata goma ntabwo yo yazayo , haza abo bita Local
defences , reka reka gusebanya ???????????

Répondre
Q

AMAKURU NKAYA MUTANGAZA MUTAZI AHO URUGAMBA RUGEZE MUBA MUBIKURA KU MARADIYO NAGIRANGO MUBA MUHAHAGAZE , CONGO YAGOTA INGABO Z'URWANDA KWELI? CYANGWA MURAVUGA IZINDI NGABO ?

Répondre
A

Erega inkotanyi ntabwo zizi kurwana, zafashe i Rwanda kubera amabrgo, n'ubundi nibabwire Bill Clincton abafashe gufatira  Kongo amabrgo rero.

Répondre
N

FARDC yagose ingabo z u rwanda nibyo koko

Bkundabatware yakomerekeye kurugamba ubu ari kuvurirwa i Kanombe

Barshe imodoka yagenderagamo

Répondre