Igihugu cy'USA cyahaye Gasopo Leta y'u Rwanda ko igomba guhita ihagarika inkunga itera umutwe wa M23!
[Ndlr:Koko aho umutindi yanitse ntiriva ! Ingabo za Congo zifashijwe n’abaturage zikomeje kwitwara neza kurugamba ,amakuru dukura mu mpunzi z’abakongomani mu Rwanda, aratumenyeshako umutwe wa M23 wabwiye imiryango yohereje abana babo kurwanira M23 kugerageza kubaterefona kenshi, bakamenya ko abana babo bakiriho,bakumva nta muntu usubiza izo telefoni zabo , iyo miryango igahita yihanagura (kurira) ! kuko kudasubiza bivuze ko uwo mwana yapfuye! Uwo mutwe wakoze ibyo bitewe ni uko wapfushije abarwanyi bawo benshi kandi ukaba udashobora no kubibwira imiryango yabuze ababo,ubu amarira ni menshi muri izo nkambi ! Uretse abo bari kugwa kurugamba igihugu cy’Amerika cyahaye gasopo u Rwanda ko rutagomba gukomeza gufasha uwo mutwe wa M23.Niba Paul Kagame yanga kumva ubuhanuzi abakristu bamushyiriye,ahubwo akabafunga, ntabwo ananirwa no kugerwaho na gasopo ahabwa n’abanyamerika! Wenda Kagame Paul ashobora gusuzugura ibyo abwirwa ariko akaba ari narwo rupfu rwe! Hasi aha murasoma inkuru isobanura uko itangazo ry’Amerika ribivuga :]
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/07/2013, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyahamagariye u Rwanda guhagarika inkunga yose rutera umutwe w’abarwanyi ba M23 uri mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ; igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika kiremeza ko gifite ibimenyetso simusiga by’uko abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bishoye mu bikorwa byo gufasha M23.
«Dutegetse u Rwanda guhita ruhagarika aka kanya inkunga yose rutera umutwe wa M23 kandi rugahita ruhamagaza abakozi barwo ba gisilikare boherejwe mu burasirazuba bwa Congo », aya ni amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jen Psaki (ku ifoto) n’ubwo atavuze neza n’iba Perezida Kagame ku giti cye nawe ubwe avugwa muri biriya bikorwa byo gutera inkunga umutwe wa M23.
Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakomeje avuga ko igihugu cye gitewe impungenge n’ibimenyetso bishinja leta y’u Rwanda mugutera inkunga umutwe wa M23 byagaragajwe n’umuryango wita kuburenganzira bwa muntu w’abanyamerika witwa « Human Rights Watch (HRW) ».
Umuryango HRW washyize ahagaragara kuri uyu wa mbere taliki ya 22/07/2013 raporo igaragaza ko inyeshyamba za M23 zihabwa inkunga ikomeye n’igihugu cy’u Rwanda , izo nyeshyamba zikaba zimaze kwica abaturage benshi no gusambanya bagaroe ku ngufu (Ndlr : ndetse zikarasa abagore bamwe hagati y’amaguru nk’uko bivugwa muri iyo raporo) kandi M23 ikinjiza n’abana mu gisilikare cyayo ibifashijwemo n’u Rwanda.
Inyeshyamba za M23 zigizwe ahanini n’ingabo zo mu bwoko bw’abatutsi zikomeje guhangana mu mirwano n’ingabo z’igihugu cya Congo hafi y’umujyi wa Goma zigeze kwigarurira mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka w’2012 zikawumarana iminsi myinshi.
Abasoma icyongereza bashobora gukanda aha bakabona ikiganiro cya PSAKI kuburyo burambuye.
Iri nkuru veritasinfo iyikesha iyikesha Televiziyo
mpuzamahanga y’abafaransa France 24
nayo irikuye kuri Reuters