Sandrine de Vincent yabaye Nyampinga Miss Social Media na Miss Talent
Umunyarwandakazi Sandrine de Vincent aherutse gutsindira kuba umukobwa w’umwirabura muri Canada urusha abandi kuba icyamamare mu mbuga nkoranyambaga (Social Media) ndetse yanikira abandi barushanwaga mu rwego rw’ubuhanga.
Amatora yakorewe kuri internet kuva ku wa 10 Nyakanga kugeza ku wa 22 Kanama 2013 yarangiye Sandrine yeretse abandi bakobwa igihandure, dore ko yashoboye gutorwa n’amajwi akabakaba ibihumbi cumi na bitanu naho umukurikiye agatorwa n’ibihumbi bitanu gusa. Dore uko amajwi yinjiye kuri Internet: Twitter: 13 669 Facebook : 925 Google Plus : 52 Linked In : 51
Sandrine kandi yatorewe kuba Nyampinga urusha abandi ubuhanga (Miss Talent), akaba yarabigaragaje mu buryo yasubije ibibazo yabajijwe mu ruhame ku wa 24 Kanama, aho yahawe amashyi menshi. Uwo munsi akaba yaranifashishije ubuvanganzo asobanurira imbaga yari yitabiriye ibirori icyo ateganya kumarira inyoko muntu. Muri gahunda ze, Sandrine ashishikajwe no kubera ijwi abatagira kivurira b’abakobwa n’abagore b’impunzi zibayeho nabi hirya no hino ku mugabane w’Afrika.
Sandrine De Vincent ni umukobwa w’imyaka 23 akaba ari umunyeshuri muri kaminuza ya Toronto aho yiga iby’imibanire hagati y’amahanga (International Relations). Yavuye mu Rwanda akiri muto cyane biturutse ku ntambara n’itsembabwoko, anyura mu mashyamba, aba impunzi mu bihugu binyuranye muri Afrika, akaba amaze imyaka itatu gusa ageze muri Canada.
Inzozi afite ni izo gukoresha ubuhanga bwe ndetse akifashisha zino mbuga nkoranyambaga (Social Media) mu rwego rwo kuba umuvugizi w’abarengana, abatotezwa n’abazira kuba abanyantege nke ku mugabane w’Afrika.
Muri iri rushanwa umunyarwandakazi Sharamanzi Temahagari Marie France ni we wahawe ikamba rya Miss Africanada 2013
Ubwanditsi