RDC: Kuri uyu wa gatatu imirwano yakomeje hafi ya Goma

Publié le par veritas

TURABASHYIRIRA KURI IYI PAJI INKURU YOSE IJYANYE N'INTAMBARA MURI CONGO UYU MUNSI

 

http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/d/d1/Paul_Kagame_New_York_2010.jpg21H00 : Aho Kagame Paul aryama uyu munsi ntakanguka kubera ibyishimo by'uko yashoboye gukocora Kikwete nk'uko yabivuze ! Umenya kandi iyi ari intangiriro kuko urugamba rugikomeza Kagame akaba yiyemeje gufata Goma akirukana ingabo za ONU. Umusilikare wa ONU Kagame yashoboye kwica akomoka mu gihugu cya Tanzaniya kandi akaba yashoboye no gukomeretsa abandi 3 bo muri icyo gihugu n'abandi 2 bakomoka mu gihugu cy'Afurika y'epfo. Umwanditsi n'umushakashatsi w'umufaransa witwa André Guichaoua (kanda aha usome ibyo yavuze) niwe ejo wanditse ko Kagame naramuka yishe umusilikare wa Tanzaniya i Goma dushobora kubona intambara irose hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda , none dore ibyo yavuze nibyo bibaye! Si ibyo gusa kuko na Nyirabiyoro yahanuye ko Rukirigitangwe azafata Karagwe akayigarurira (kanda aha usome ubwo buhanuzi) ! Wabona rero Tanzaniya yihaye gucokoza Kagame agahita ayizamukana agafata Karagwe! Umenya hirya y'ejo hazaza haduteganyirije udushya twinshi kumarembere y'iyi ngoma ya Kagame Paul! (kanda aha usome iyi nkuru kuburo burambuye)

 

19h25: Amakuru dukesha televiziyo mpuzamahanga y'abafaransa France 24 aremeza ko abarwanyi ba M23/RDF bamaze kwica umusilikare umwe wa ONU bakaba bakomerekeje abandi basilikare ba ONU 3 ibyo bikaba byatumye ingabo za ONU ziri gukoresha imbaraga nyinshi mu mirwano yo kuri uyu mugoroba . Nta gihugu bavuga umusilikare wa ONU wapfuye akomokamo!

 

http://r.llb.be/image/61/521e173935707ef67adc0961.jpg

Uyu munsi mu masaha ya nyuma ya saa sita ingabo z'umuryango w'abibumbye zashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko ingabo z'uwo muryango ziri i Goma ziri kurwana na M23/RDF. Ingabo za ONU ziri gukoresha kajugujugu z'intambara zigaba ibitero ku mwanzi n'izikoresha ibisasu bya muzinga. Ni ubwa mbere ingabo za ONU zemeje k'umugaragaro ko ingabo z'umutwe udasanzwe wa ONU ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo winjiye mu mirwano.

 

Umutwe udasanzwe wa ONU n'ingabo za Congo FAR nizo zagabye ibitero ku mutwe wa RDF/M23 kuko bari bamaze kumenya ko ingabo za Kagame zirenga 2000 zari zimaze kwinjira kubutaka bwa Congo, haravugwa ko hari abandi basilikare 1500 b'u Rwanda baraye binjiye iri joro mu mutwe wa M23 bagemuye amasasu kuko ejo M23/RDF yari yashiriwe!

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa "lalibre.be" aremeza ko ingabo za ONU arizo  ziyemeje gufata iya mbere mu kugaba ibitero ku mutwe wa M23/RDF bitewe ni uko zabitegetswe na Komiseri mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye wita kuburenganzira bw'ikiremwamuntu "Flava Pausieri" kuko yavuze ko amaze icyumweru abona ibikorwa bikabije byo guhohotera ikiremwa muntu muri Congo i Goma, akaba asanga ibyo kudahana abagizi ba nabi babuza abaturage amahoro bigomba guhagara, iryo tangazo yaritangiye i Genève.

 

Komiseri wungirije wa ONU ushinzwe uburenganzirabw'ikiremwamuntu asanga ibikorwa byo gusambanya abagore ku ngufu bikomeje, yavuze ko imite yitaje intwaro cyane cyane M23 ikomeje gukura abaurage mu byabo, kubicir ubusa, kubatarira ibintu no kubambura ubutaka bwabo. Bityo ingabo za ONU zikaba zigomba kuranya uwo mutwe uko byagenda kose!

 

 

Ubwanditsi

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> None se wowe wandika hano ndabona utarinkuru wandika ahubwo uri animataire wa fdrl ngaho komeza wogagize ubwo buterahamwe bwawe<br />
Répondre