Spécial: Intambara i Goma irakomeje kuri uyu wa kane taliki ya 29/08/2013 hagati ya FARDC/MONUSCO na RDF/M23

Publié le par veritas

FUNGURA KENSHI IYI PAJI UREBE AMAKURU MASHYA YEREKERANYE N'INTAMBARA I GOMA

http://ds1.ds.static.rtbf.be/article/big_info/6/3/a/624_341_326e5239f6c440697ff2c8a65961bf609191b346.jpg23H55: Kuri uyu mugoroba ,akanama gashinzwe amahoro ku isi kashoboye gufata umwanzuro ibihugu byose bikagize byashoboye kumvikanaho wo kwamagana umutwe wa M23 kubera ibitero ukomeje kugaba kubaturage ba Congo no ku ngabo za ONU. Uwo mwanzuro wanditswe mu magambo akarishye cyane nk'uko tubigezwaho la "lalibre.be" kubera iyicwa ry'umusilikare wa ONU ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya n'abandi bakomeretse, ibihugu byose uko ari 15 (n'u Rwanda rurimo) byibukijeko kugaba igitero cya gisilikare ku ngabo za ONU ari icyaha mpuzamahanga k'intambara,abagize akanama gashinzwe amahoro ku isi bongeye gushimangira ko imitwe yose yitwaje intwaro harimo na M23 igomba kwamburwa intwaro maze igaseswa (Kanda ahausome iyi nkuru kuburyo burambuye).

Uyu munsi kandi abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa SADC bakoreye inama kuri telefoni basuzumira hamwe uko ibintu byifashe kurugamba rwo muri Congo maze bemeranywa ko aho ibintu bigeze ibyo bihugu bidashobora gusubira inyuma amahoro atagarutse muri Congo. Umuryango wa CICR watangaje ko imirwano yashoboye guhosha mu masaha ya nyuma ya saa sita (guhera saa kumi) mu duke twa Mutaho na Kibati ariko ko mu gice cya Rutshuru imirwano yakomeje ! Ibi bikaba bishaka kuvuga ko ingabo za Congo FARDC zatangiye imirwano muri Rutshuru kuburyo M23 ishobora kugoterwa hagati!

21H00: Amakuru avuye i New York aremeza ko umuryango w'abibumbye ufite ibimenyetso simusiga byerekana ko ingabo z'u Rwanda zinjiye kubutaka bwa Congo zikaba ziri gufasha imirwano umutwe wa M23 mukurwanya ingabo za ONU n'iza Congo, kubera iyo mpamvu umunyamabanga mukuru wa ONU Ban-Ki Moon yihamagariye ubwe Kagam Paul kuri telefoni amusaba kwifata akikura muri iyo ntambara yo gufasha M23 (kanda aha isome iyi nkuru). Andi makuru ava kurugamba ni uko agaragaza ko muri aya masaha ya nyuma ya saa sita habonetse agahenge bitewe ni uko abayobozi b'ingabo z'u Rwanda barimo bakoresha inama abasirikare bakuru bayoboye urugamba mu izina rya M23 kugira ngo bafate ingamba z'uko bagomba kwitwara igihe ONU yaramuka itanze ibihano ku mutwe wa M23.

chars-rwandais-au-Congo.png

19H30: Igihugu cy'u Rwanda cyatangaje ko cyohereje intwaro zikomeye mu mujyi wa Gisenyi no kumupaka uzihuza na Congo zo guhangana n'ingabo za Congo. N'ubwo u Rwanda rwirinze kuvuga ko rwinjiye mu ntambara kumugaragaro nta banga ririmo ko arirwo ruri kurwana! Madame Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kujya guhashya FDLR! Igihugu cy'u Rwanda cyohereje imbunda za rutura zo mu bwoko bwa bindes 5, amakamyo manini 5 yuzuye abasilikare, imbunda zirasa ibisasu bya mu zinga bya chars 5, andi makamyo menshi atwaye ibikoresho by'abasilikare ,n'imodoka 11 z'amatoyota zuzuye abasilikare. Ibyo byose byahagurutse i Kigali ku masaha ya saa kumi nimwe byerekeje muri Congo (soma iyo nkuru aha).

19H00: Igihugu cya Tanzaniya cyasabye igihugu cya Uganda kuba umuhuza mu makimbirane Tanzaniya ifitanye n'u Rwanda nk'uko byavuzwe na radiyo BBC Gahuzamiryango, naho mu muryango w'abibumbye u Rwanda rwabujije ko ONU gusohora itangazo ryamagana iyicwa ry'umusilikare wa ONU i Goma, ibyo bikaba aribwo bwa mbere mu mateka y'isi bibaye ko ONU itamagana iyicwa ry'umusilikare wayo akaba ari nabyo byatumye perezida w'ubufaransa asaba ko akanama gashinzwe amahoro ku isi gatera uyu munsi ikitaraganya nk'uko bitangazwa na France24!

18H00 :perezida w'igihugu cy'Ubufaransa François Hollande yasabye ko inama ishinzwe umutekano ku isi iterana kumugoroba w'uyu munsi igasuzuma ikibazo cy'urupfu rw'umusilikare wa ONU wishwe na M23 muburasirazuba bwa Congo kugira ngo hafatwe ingamba zijyanye n'intambara iri muburasirazuba bwa Congo ya M23 kuri FARDC (kanda aha isome iyo nkuru kuburyo burambuye)

Ibisasu.jpg

Ibi ni ibisigazwa by'ibisasu byarashwe uyu munsi mu gitondo ku Gisenyi bivuye muri Congo: ibice bimwe by'ibyo bisasu byagiye bisigara mu matabi y'ibiti!

14H10: Amakuru dukesha ikinyamakuru "groupelavenir" aremeza ko ingabo za Congo n'iza ONU ziri i Goma ziryamiye amajanja ziteguye igitero kigomba kugabwa mu mujyi wa Goma kiyobowe na Colonel NINJA wabaga muri FDLR wishe abana b'i Nyange mbere y'uko agororerwa na Paul Kagame. Icyo kinyamakuru kiremeza ko Sultan Makenga (bizwi ko yakomeretse cyane ndetse bamwe bakaba bemeza ko yapfuye) ejo kuwa gatatu yagaragaye ku Nyundo mu Rwanda ari mu modoka y'ijipe ya gisilikare akikijwe n'abasilikare benshi. Nubwo M23/RDF yashoboye kwica umusilikare wa Tanzaniya ikoresheje igisasu cya bombe,ingabo za Congo FARDC nazo ziremeza ko zishe abarwanyi benshi cyane ba M23/RDF harimo na Colonel Joseph Mboneza. Imbunda nini cyane ziri kurasa ibisasu bya muzinga i Goma, u Rwanda rwazishinze ahitwa Rusura hateganye na Kanyanja mu Rwanda indi mbunda ikaba iri ahitwa Kibaya bakunze kwita Kamakoma mu Rwanda (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye)

http://www.jeuneafrique.com/photos/082013/029082013123123000000gisenyi.jpg13H30: Mu minota mirongo 30 ishize hari amakuru atangwa n'abaturage bari ku mupaka w'u Rwanda na  Congo yemeza ko abasilikare b'u Rwanda benshi bari kwinjira kubutaka bwa Congo berekeza i Goma bagiye guhagarika ibisasu biri kuraswa i Gisenyi bivuye i Goma.

Amakuru tugezwaho n'ikinyamakuru "igihe.com" aratumenyesha ko ahagana saa yine zo muri iki gitondo mu karere ka Rubavu, Umujyi wa Gisenyi, hongeye guterwa ibisasu giturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa, ibyo bisasu byahitanye ubuzima bw’abantu batatu, abandi bataramenyekana umubare barakomereka.  Ibisasu byatewe muri iki gitondo, mu mujyi wa Rubavu kimwe mu gace ka Mbugangari hafi y’umupaka uzwi nka Petite Barrière, iki ndi cyatewe kuri Grande Barrière kwa Nyanja hafi ya RTUC gihitana umunyeshuri, abandi batazwi umubare barakomereka.  Ibi bisasu bitatu birimo bibiri bimaze guterwa muri iki gitondo, bije bikurikira ibindi umunani byatewe ku munsi w’ejo na byo bituruka muri Congo, bitanu muri Busasamana, ikindi kigwa mu Byahi, na ho bibiri biterwa ku musozi wa Rubavu. Ibi nta muntu byahitanye cyangwa ngo bikomeretse.  Abakomeretse bahise batabarwa bajyanwa mu bitaro bikuru bya Rubavu (Gisenyi), aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Hari amakuru avuga ko igihugu cya Congo kigiye gufunga umupaka wacyo ugihuza n'u Rwanda.

12H00: Kubera ikibazo cy'umutekano ikibuga cy'indege cya Bukavu (Kavumu) n'icy'i Goma bibaye bifunze igihe gito, aya makuru akaba yatanzwe n'abakozi bakora kuri ibyo bibuga ariko nta rwego rwa leta rwari rwabitangaza.

http://www.apl-chine.com/imagesv/terre/artillerie/type83/type83_4.jpg10H55 : Intambara irakomeje muri Kivu y'amajyaruguru hafi y'umujyi wa Goma , muri iki gitondo ibisasu 4 biremereye bimaze kugwa mu mujyi wa Goma mu gace ka Majengo na Bujovu bikaba byishe abantu 2 bikangiza n'ibintu byinshi.Ku ruhande rw'u Rwanda naho haravugwa ko hari igisasu cyavuye muri Congo muri iki gitondo kigwa mu isoko rya Mbugangari ku Gisenyi hakaba hamaze kumenyekana ko hamaze gupfa umuntu umwe.

Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga ya RFI aravuga ko ingabo za ONU zifatanyije n'ingabo za Congo zashoboye kwegeza kure abarwanyi ba M23 bafatanyije n'ingabo z'u Rwanda (Kanda aha usome ayo makuru kuburyo byrambuye)

Hagati aho u Rwanda rwashoboye kuburizamo umwanzuro wateguwe n'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika gifatanyije n'igihugu cy'Ubufaransa. Uwo mwanzuro ukaba usaba akanama gashinzwe amahoro ku isi gufatira abarwanyi babiri ba M23 ibihano;abo barwanyi ni Col.Vianney Kazarama na Comanda Erick Mboneza kubera ibyaha by'intambara bashinjwa (kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye).

Igihugu cy'Ubwongereza kiramagana kivuye inyuma umutwe wa M23 uri kugaba ibitero ku ngabo za ONU no ku ngabo za Congo. Ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza arasaba abantu bose bakorana bya hafi n'umutwe wa M23 kuwusaba gushyira intwaro hasi kandi ibihugu by'amahanga bitungwa agatoki guha inkunga uwo mutwe bikayihagarika!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Q

NGO IMIRWANO IRITSHURU , BARAKUBESHYE ARIKO WAGIYE UZA TUKAKWEREKA AHO URUGAMBA RUBERA NTA UN CENTIMETRE ABO WITA INGABO ZA CONGO ZIRAFATA, ARIKO WANYARUKIYE IGOMA IKIBONERA UKO IMODDOKA RIRWA
ZITUNDA IBIGORYI NGO N'INGABO BYAPFUYE ,

NIBA UTARI UBIZI , IGIHUGU BITA URWANDA , CYINJIYE KUBUTAKA NTABWO GOMA YABA IKIBARIZWAMO IBIGORYI NGONINGABO ZA CONGO .

IKINDI NTABWO M23 IKORA IBIBI NA GATO , ARIKO WAZABABJIJE ABANYAMUKURU BO KURUGAMBA , UKAREKA KUJYA UFATA AMAKURU YA MARADIYO YAVUZE N'AMASHUSHI IGHE CYIFATIYE UKAYISHYIRAKURI UBU BURWAYIO BWAWE
NGO SITE ???

GUSA MENYA NGO TURAHARI , KANDI TUZABEREKE ISOMO RY'IMBUNDA , M 23 TURI TARAYI SAHA YOYETE .

NGAHO KOMEZA WOGEZE INTAMBARA Y'IBIGORYI NGO N'INGABO , GUSA NBATITONDERA URWANDA RURABAHA ISOMO AMAHANGA ASAKURIZE RIMWE KUKO NTACYO AMAZE NA GATO .

Répondre
J

TWO
URGENT QUESTIONS TO Mr. PRESIDENT PAUL KAGAME & RPF:

IN
COLLABORATION WITH YOUR RDF THROUGH M23, ARE YOU SURE TO WIN  YOUR BLOODY WAR IN CONGO???

WHAT
NAME WILL HAVE YOUR MYTHIC EMPIRE IN GREAT LAKES REGION FOR WHICH YOUR ARE SACRIFYING  MERCILESSLY THOUSANDS AND THOUSANDS OF YOUNG RWANDANS FOR
DECADES??? Jean Musafiri

Répondre
S

Niba u Rwanda rwaburijemo uwo mwanzuro ,biragaragara ko rufite imbaraga

Uwiyita QUINTA nawe n'intagondwa  CYANE biragaraga,buriya nta binu bibi azi M23 ikora byagahomamunwa ,kimwe na FDLR

Répondre
Q

ARIKO SHA UBA MUZIMA , IYO UVUGA NGO INGABO ZA KONGO ZISHE BENSHI BA M 23 UBWO AHO UTUNNYE UMUGONGO UZI IBIBA , NGO MAKENGA YAPFUYE , NGO MBONEZA YAPFUYE URAPFA UTYO UTUNZWE NO KWIFURIZA ABANTU
GUPFA , EREGA UZABONA IGISUBIZO VUBA IHANGANE , NAKUBWIYE URETSE NAWE NTUNUNDI UZATSINDA M 23, IYO MONUSCO UVUGA , UBAZE IBYAYIBAYEHO KUVA KUWA MBERE , WOWE TEGA AMATWI UREKE GUKORESHA N'IBYIFUZO
BY'UBWICANYI BIKURI MU MATWI , NGO INGABO Z'URWANDA ZAMBUKA , NIBA WARI MURIBABICANYI BATEMYE ABANTU MURI 96 , NTABWO UZI UKUNTU IYO ZAMBUTSE ZAMBUKA , UZABAZE NYOKO CYANGWA BA SO WANYU
BAZAKUBWIRA UKO INGABO Z'URWANDA ZAMBUKA .

TEGA AMATWI NKUBWIRE , URI UMURWAYI W'IGITUNTU CYO MU BWONKO NO MUMITEKEREREZE .

Répondre
I

mbega amafuti mwandika c'est du n'importe quoi :

1. ayo mafoto naya kera rien avoir niby'uyumunsi

2. col Ninja ni umwarimu muri province nord

Répondre