Rwanda /Ubutabera : Mbese Harerimana Musa Fazili yiteguye guhana Kagame Paul ufunga abantu bitemejwe n'urukiko ?
”Umuyobozi wa gereza utazafungura umuntu warangije igihano cye cyangwa agafunga umuntu udafite impapuro z’urukiko zimufunga azajya ashyikirizwa inkiko maze abihanirwe n’amategeko”.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana mu nama ya mbere y’Inama y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yabaye kuwa kane. Ibi ni ibintu umuntu ashobora gusoma ku rubuga igihe.com. Aya magambo umuntu ayumvise yagira ngo ni amagambo meza agamije imikorere myiza, ariko ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko bikunze kuvugwa na benshi.
Nta kuntu Ministre muzima yatinyuka kwihaniza abayobozi b’amagereza ko bagomba kujya bafunga abantu bafite amadosiye gusa cyangwa ngo bafungure abarangije ibihano byabo ibyo bintu bitarabayeho. Birazwi ko hari abantu benshi bafungwa imyaka n’imyaka badafite amadosiye, hari abayobozi benshi bagiye bafunga abantu bakavuga ko aribo bazabifungurira cyangwa bakajugunya imfunguzo z’uburoko babashyizemo! Hari abafunzwe, ababafunze barapfa cyangwa bahindurirwa imirimo ugasanga umuntu ari aho ibye byarayoberanye. Abandi bagafungwa igifungo cyabo kikarangira ariko ntibarekurwe!
Uyu mu Ministre aho kubwira bariya bayobozi b’amagereza kureka gukora ibyo bikorwa bibi gusa, yagombye no gusaba ko abafunze nta madosiye cyangwa bafunze mu buryo butemewe n’amategeko barekurwa cyangwa bagakorerwa za dosiye. Ikindi yatinye kuvuga n’uko hari abantu bafungirwa ahantu hatazwi cyangwa hatemewe n’amategeko, bakazaburirwa irengero cyangwa bakarekurwa nyuma y’igihe kinini basa nk’aho bibagiranye hageretseho no kwicwa urubozo.
Ibi uyu mugabo yavuze ariko bishobora kugorana kuko hari abantu bafite ingufu bafungisha abantu kandi ari uwo mu Ministre ari n’abo bakuru b’amagereza bakaba ntacyo babikoraho ngo imbehe zabo zitubama cyangwa nabo bakajya mu mwanya w’abo bashinzwe kurinda (gufungwa). Urugero: nko kubaza Paul Rwarakabije ikibazo cy’ukuntu imfungwa za Poitiki zifashwe mu buroko ni nko gusetsa imikara cyangwa kwigiza nkana,kuko nawe ubwe ntabyo aba azi kandi n’iyo baba bafashwe nabi ntacyo yabikoraho ngo adakoma rutenderi akabasangamo! Gen Laurent Munyakazi ari mubo Gen Paul Rwarakabije ashinzwe gucunga, bahuriye kuri byinshi bituma Gen Rwarakabije yirinda gukoma rutenderi ngo nawe atamusangayo (bombi bari abajandarume, bombi bari ba Lt Col muri 1994,bombi bari mu mujyi wa Kigali, bombi bava muri promotion ya 14 yinjiye mu 1976, bombi bava mu majyaruguru. Kuri ubu Gen Munyakazi yarahumye kujya kwihagarika bagenda bamufashe!
Nyuma yo kutwibira ibanga ko Kagame ashaka kwiyamamaza inshuro ya 3 mu 2017, noneho Ministre Harelimana yemeye ku mugaragaro ko Leta ifunga abatagira amadosiye kandi ikananga gufungura abarangije ibihano byabo!
Ruben Barugahare
Rwiza News