Rwanda / Umutekano: Urugamba rumereye nabi inkotanyi muri RD Congo, none Maneko w'u Rwanda John NGARAMBE yasebeye Nakivale !

Publié le par veritas

Ngarambe.pngKuwa kane tariki ya 01.03.2012 mu nkambi y’impunzi i Nakivale habereye inama yarimu rwego rwo gukangurira impunzi z'abanyarwanda gutaha ku  bushake. Muri iyo nama Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa mbere w’Ambassade y’u Rwanda muri Uganda John NGARAMBE, ari nawe ushinzwe ibikorwa by’iperereza. Naho Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Dr Steven MALINGA.

 

Muri iyo nama Umunyamabanga wa mbere wa Ambassade y’u Rwanda muri Uganda John NGARAMBE yikomye impunzi z’abanyarwanda avuga ko aho gutaha iwabo bamwe muri bo bakorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.

John NGARAMBE mu mvugo yuzuye uburakali n’iterabwoba yabwiye impunzi z’abanyarwanda ziri i Nakivale ko afite amakuru ko aho mu nkambi  haturuka abasore berekeza iya Congo bakajya mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanira kuvanaho ubutegetsi bwo mu Rwanda.

 

Yasabye impunzi kureka kujya gufatanya na FDLR kuko abona ngo abona ntacyo bizabamarira ahubwo bagataha iwabo kuko mu Rwanda ibintu bimeze neza, ngo n’ikimenyimenyi ibibazo babazaga mu myaka yashize ubu atari byo bakibaza.  Ngo arabizi neza ko bajyayo kandi bagomba kubireka.

Ayo magambo John NGARAMBE yavuze ntiyashimishjije Minisitiri Steven MALINGA wari uhagarariye Leta ya Uganda muri iyo nama. Mu ijambo rye yabeshyuje amagambo y’urukozasoni kandi yuzuye ibinyoma yari amaze kuvugwa n’intumwa ya Leta y’u Rwanda avuga ko nta shingiro afite.

 

Steven MALINGA yavuze ko ku butaka bwa Uganda hatari mpunzi z’abanyarwanda  zikorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda. Yavuze ko ibyo John NGARAMBE amaze kuvuga nta shingiro bifite, ko nta FDLR iri muri Uganda, ko iyo haba hari impunzi iri muri FDLR iba yarafashwe.Yashimiye ahubwo impunzi z’abanyarwanda kuba zubahiriza amategeko y’igihugu cya Uganda cyabakiriye abasaba no kuba barakomeje kwitwara neza kuva bagera muri Uganda.

 

Ibyo Maneko w’u Rwanda John NGARAMBE yavuze ko abasore b’impunzi bava Nakivale bakajya muri Congo kwinjira muri FDLR bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda yohereje muri ino minsi abasirikare benshi n’ibikoresho bikomeye mu Ntara ya Kivu guhangana n’ingabo za FDLR.

 

Muri iki gihe hakaba havugwa imirwano ikaze mu bice binyuranye bya Kivu y’amajyaruguru, ingabo z’u Rwanda zikaba zarahatakarije abantu benshi ku buryo byabaye ngombwa kwitabaza indege za kajugujugu kuko ingabo zo ku butaka zari zananiwe. Izo ndege kandi ngo zikoreshwa mu gutwara imirambo y’abasirikari b’u Rwanda baguye ku rugamba ndetse n’inkomere zijya kuvurirwa mu bitaro by’i Kanombe.

 

Ibyo Maneko John NGARAMBE yavuze ntawe byatangaje kuko atari ubwa mbere Leta y’u Rwanda irega Uganda gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali. Ariko nta kimenyetso gifatika yigeze igaragaza. Ahubwo ni uburyo bwo gushaka uko baca intege FDLR kuko babona muri iyi minsi ifite ingufu zidasanzwe bakaba batinya ko no mu nkambi z'impunzi hashobora guturuka abajya muri uwo mutwe. Kuvuga ko hari abajya gufasha FDLR nta gihamya Jonh NGARAMBE yabitangiye ahubwo yakanje amanwa amaze kuvuguruzwa ku mugaragaro na Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda.

 

Abakurikiranira hafi politiki y’ububanyi n'amahanga y'u Rwanda bavuga ko amagambo Jonh NGARAMBE yatangaje ku mugaragaro avuga ko hari abanyarwanda bava muri Uganda bakajya muri FDLR ashobora gutuma umubano hagati y’ibihugu byombi wongera kuzamo agatotsi kandi nyamara wagendaga urushaho kuba mwiza.

Tubibutse ko uwo John NGARAMBE ushinzwe iperereza muri Ambassade y’u Rwanda muri Uganda asanzwe azwiho guhuzagurika mu kazi ke atanga amakuru adafitiye gihamya. Akunze kurangwa kandi no gushyira iterabwoba ku mpunzi z’abanyarwanda ndetse no kuzihiga agamije kuzigirira nabi, avuga ko zirwanya Leta y'u Rwanda.


Silas  KAYIJUKA

Inyabutatu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article