Rwanda /Politiki: Ikibazo cy'Ubutegetsi bushingiye ku bwoko aho gushingira kuri demokarasi ni Umugogo w'ingorabahizi !
Abanyarwanda benshi barebera ubwiza cyangwa ububi bw’ubutegetsi mu ndorerwamo y’i nkomoko y’abagize Leta. Aho kureba kamere y’ubutegetsi, niba ari igitugu cyangwa se niba ari demokarasi, birebera ubwoko cyangwa akarere by’abatwara igihugu. Muri iki gihe babona ubutugetsi buriho ko ari ubw’Abatutsi.
Ni n’uko benshi babona ko kuva u Rwanda rwabaho kugeza muri 1959, ubutegetsi bwari ubw’Abatutsi. Hagati ya 1959 na 1994, bakabona bwari ubw’Abahutu. Kuva muri 94 kugeza ubu, Abatutsi bakaba barabwishubije. Ibintu bigasubira uko byari mbere ya 59. Iyi niyo myumvire yiganje mu Banyarwanda.
Byongeye kandi, hagati ya 59 na 73, babona ubutegetsi bwari ubw’Abanyenduga, naho hagati ya 73 na 94 bukaba bwari ubw’Abakiga.
Mu by’ukuri, ikiranga ubutegetsi ni aho bukomoka n’abo bukorera. Iyo budakomoka ku baturage ngo bube aribo bukorera buba ari igitugu, cy’agatsiko cyangwa se cy’umuntu umwe. Ako gatsiko gashobora kuba kavuga ko kabuvana ku bushake bw’Imana, ndetse bukaba bugomba guhererekanywa biturutse ku buvuke (monarchie) cyangwa se ku gitugu cy’abakagize (oligarchie), cyangwa se cy’umuntu umwe (autocratie). Ibi ni byo tugomba kureba.
Mbere ya 59, kurwanya Ubutegetsi bwa Cyami, bamwe babyitiranyije no kurwanya Abatutsi. Hagati ya 59 na 68, abarwanyije Leta yari iriho (aha ndavuga abiyise Inyenzi), babikoze cyane cyane barwanya Abahutu. Hagati ya 90 na 94, FPR yarwanyaga ubutegetsi bw’Abahutu. Kubera izo mpamvu, Abahutu barwanyije Leta ya MRND (bari muri MDR na PSD), biswe ko barwanya ubutegetsi bw’Abahutu. Nyuma ya 94 kugeza ubu, Abanyarwanda benshi bibwira ko kurwanya Leta ya FPR ari ukurwanya ubutegetsi bw’Abatutsi.
Iki kibazo cy’ubutegetsi bushingiye ku bwoko ni umugogo w’ingorabahizi. Kandi ni mu gihe. Kuko cyahitanye za miliyoni z’Abanyarwanda bahitanywe n’intambara ya 90, na Jenoside y’Abatutsi yakurikiye urupfu rwa Habyarimana, n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu kuva muri 94. Iki kibazo ni na cyo ntandaro y’intambara ebyili zo muri Kongo nyuma ya 94. Ubu akarere kahindutse isibaniro ry’ingabo z’amahanga anyuranye, harimo n’iza mpatsibihugu.
Iki kibazo kirakomeye. Kigomba gushakirwa umuti.
Uko benshi bacyumva
Kugeza ubu, hari uburyo bubiri buhanganye mu gihugu cyacu, ku buryo abenshi mu Banyarwanda bafite ingorane zo kwiyumvisha ko dushobora guhanga indi cyangwa izindi nzira z’imibanire iboneye, zatuma Abanyarwanda tubana mu ituze, amahoro, umutekano n’ubwihanganirane. Ubwo buryo bubiri buhanganye ni ubu :
Bamwe mu Batutsi bibwira ko ngo Abatutsi ari bo bahanze u Rwanda nk’igihugu, kandi ngo ni bo bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kuruyobora. Bityo bakumva ari bo bonyine bagomba kwigarurira ubutegetsi bwose n’imyanya myiza cyangwa ikomeye mu gihugu. Bakanongeraho ngo kuko ari ba nyakamwe, kugenzura ubutegetsi ni bwo buryo bwonyine bushobora gutuma bagira umutekano n’amahoro !
Bamwe mu Bahutu na bo bibwira ko ngo Abahutu ari bo bonyine bagomba kugira ubutegetsi bwose n’imyanya myiza yose cyangwa ikomeye mu gihugu ngo kuko aribo nyamwinshi ngo kandi akaba ari na bo batuye igihugu mbere! Bati ntaho byabaye ko ba« nyakamwe » bategeka ba « nyamwinshi ».
Muri iyi myumvire, ikibazo kigaragara nk’amakimbirane hagati y’Abahutu ku ruhande rumwe n’Abatutsi ku rundi. Muri bene iyi myumvire bisaba kandi buri Munyarwanda gufata uruhande.
Ubu buryo bwo kubona no kumva bufite isôko mu mateka y’igihugu cyacu cyaranzwe kenshi n’akarengane kagiye kagirirwa ubwoko ubu n’ubu uko ingoma zasimburanye, bityo buri bwoko bukumva ko uburyo bwonyine bwo kubaho mu ituze, mu mahoro n’umutekano ari ugufata ubutegetsi bwose, bukagenzura imyanya yose mu nzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu.
Ubu buryo bwo kumva no gusobanura ibintu dukurikije icyo turi cyo, bukagerekaho kuba bunashingiye ku bwoba nta kindi bwatugejejeho usibye amarira n’imiborogo. Ufashe ubutegetsi arabubundikira ngo butamucika, mu gihe abandi nabo baba bubikiriye bategereje igihe n’umwanya bikwiye ngo bamwibe umugono bihorere. Bityo igihugu cyacu kigahora muri gatebegatoki.
Uko cyagaragaye mu bihe by’intambara hagati ya 90 na 94
Ku ruhande rumwe, FPR yavutse, ikura kandi ikoresha ingamba n’imigambi bishingiye kuri bene iyi myumvire ndetse no mu kuyobora intambara cyane cyane Kagame amaze gufata ubuyobozi bwayo. Na n’ubu ni uko ikora. Umuhutu wese ni umwanzi. Ntakwiye kwizerwa. Abahutu bari muri FPR ni abo FPR ikeneye gukoresha mu rwego rw’intambara y’itumanaho. Kuko itashoboraga kandi idashobora kwerura ngo ivuge ko igendera kuri bene uyu murongo.
Ibi byatumye yica Abahutu itajenjeka, aho yarwaniraga. Imaze gufata ubutegetsi ikomeza kwica Abahutu ntacyo yitayeho kindi. Isanga abasigaye muri Kongo iratsembatsemba. Abasigaye ibagaruza umuheto mu gihugu, ibahindura ibikange. Ni uko biri. Kuko kuri yo Abahutu ari abanzi. Muri bene iyi myumvire ni ko bigenda.
Ku rundi ruhande, imyumvire yari iriho ni ivuga iti Abahutu turatewe. Tugomba kwitabara. Umwanzi ni Umututsi. Umuhutu utari kumwe natwe ni umugambanyi. Iyi myumvire yaciye ibice mu Bahutu, amashyaka yiganjemo Abahutu acikamo ibice, bamwe bahinduka ibyitso, abasigaye, igihe Ndadaye yari amaze kwicwa i Burundi, bati mureke twishyire hamwe twese nk’Abahutu. Bica ibice mu ngabo za guverinoma. Aho bigaragariye ko zigiye gutsindwa intambara, Prezida Habyarimana amaze kwicwa, Leta imaze kugera mu marembera, icyo byabyaye ni ukwica Abatutsi kugeza ku yonka nta kurobanura, n’Abahutu b’ibyitso byabo.
Uko kigaragara mu bihe byakurikiye kuva muri 1994 kugeza ubu.
Mu bihe byakurikiye aho FPR ifatiye ubutegetsi, ikibazo cyakomeje kugaragara gityo muri rusange. Guverinoma yariho mu buhungiro imaze kugaragaza ko idashoboye intambara yo gusubira mu gihugu, impunzi z’Abahutu zagiye mu nkundura y’intambara, zishyira hamwe kugirango zirengere kugeza zisubiye mu gihugu. Byabyaye RDR.
Muri icyo gihe, Abahutu basigaye mu gihugu, abo hanze bitaga Ibyitso, binjira muri Leta iyobowe na FPR. Muri 95, FPR imaze kwica abavanywe mu byabo n’intambara i Kibeho nibwo benshi muri bo babonye uko FPR iteye mu by’ukuri. Barahunga, bamwe bashinga FRD. Bakomeje guhunga buhoro buhoro kuva icyo gihe, kugeza igihe FPR isenyeye burundu MDR, mbere y’amatora yo muri 2003. Kandi na n’ubu baracyakomeza guhunga kuko iyo gahunda ya FPR yakomeje.
Muri 98, Kagame agiye kuvanaho nyakwigendera Laurent Désiré Kabila abitumwe n’Abanyaburayi n’Abanyamerika, Abahutu (abasirikare n’abasiviri) bacitse ku icumu mu ntambara yo muri 96-97, bishyize hamwe bibyara FDLR.
Nyuma ya 2000 ariko, Kagame n’agatsiko ayoboye, bamaze gusenya udusigisigi tw’amashyaka bita ay’Abahutu, yatangiye kwikiza Abatutsi badakurikiza umurongo yategetse, bibyara impunzi z’Abatutsi. Ni ibyo byabyaye groupes ziganjemo bene abo Batutsi nka MPD ya Furuma Alphonse, ARENA ya Sebarenzi na Kimenyi Alexandre, Imbaga y’Inyabutatu Nyarwanda ya Ndahimana na Mushayidi Deo, RPR ya Rukeba François (utari mwene Rukeba wa UNAR) yaje kwitwa iya Ntashamaje Geraridi, n’izindi groupes mwagiye mubona. Groupe ya nyuma ni iya RNC ya Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa.
Ibi by’Abatutsi bahunga nibyo byagaragaje ko iyo myumvire atariyo. Byateye urujijo mu bantu bose bafite bene iyo myumvire. Bamwe bati Abatutsi bagira amayeri menshi, ni ukugirango batwoherezemo abacengezi. Kandi koko birashoboka ko bamwe ari abacengezi. Abandi bati ni intambara hagati y’ibisambo byananiwe kugabana. Nabyo birashoboka kuko hari abafite ibyo bapfa na Leta ya Kagame bitagize aho bihuriye na demukarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ariko hari n’abavuga bati nyamara wenda aba Batutsi bafite ibyo batemera mu butegetsi buriho mu Rwanda, batabuziza ko ari ubw’Abatutsi gusa kuko nabo ari Abatutsi.
Ikibazo cy’Abanyarwanda batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi
Abanyarwanda batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi, ibyabo ni bibi. Kuko buri ruhande rugendera ku ivangura rubagira abanzi. Rukabasaba gufata uruhande mu ntambara y’Abahutu n’Abatutsi bagendera ku ivangura barwana. Bamwe bakabyemera, kandi bakanabikabiriza, kugirango bagaragare ko ari Abatutsi cyangwa se Abahutu, ko bakwiye kwizerwa. Abandi bagahora bacuragira hagati y’impande zombi, bitewe n’uruhande babona rufite ingufu. Abandi bagashaka kwemerwa nk’ubwoko bwihariye bw’Abahutsi.
Uko ikibazo cy’ubutegetsi giteye mu by’ukuri
Mu by’ukuri, ikibazo cy’ubutegetsi mu Rwanda ntabwo giteye nk’uko abantu benshi bacyumva kugeza ubu. Ikibazo ntikiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ikibazo kiri hagati y’abagendera ku ivanguramoko (banarikoresha ngo bagere ku butegetsi cyangwa se ngo babugundire) n’abarirwanya. Ni yo mpamvu gusimbuza ivangura ryibasira Abatutsi iryibasira Abahutu ntacyo bikemura. Bose ni Abanyarwanda. Nta Rwanda rw’Abahutu gusa ruzabaho. Nta n’u Rwanda rw’Abatutsi gusa ruzabaho.
Abagendera ku ivanguramoko bateye ikibazo gikomeye ubu, ni abari muri FPR kuko bari ku butegetsi. No mu barwanya ubutegetsi bwa FPR harimo abafite iriya myumvire isanzwe mu Banyarwanda. Ntibafite ingufu zo gutera ingorane zikomeye cyane kuko batayobora igihugu, ariko baramutse bafashe ubutegetsi byatera ingorane zisa n’izo FPR itera ubu.
Muri iki gihe abavuga ko barwanya ivanguramoko abenshi biganje mu Bahutu. Si ikindi ni uko aribo ritsikamiye cyane muri iki gihe. Ni mu Bahutu rero hagombye kuva ingufu zo kurihagarika burundu. Bitari ibyo kwihimura ngo bagarure ibyahise.
Hari n’Abatutsi batemera ivanguramoko. Ni bake kubera ibyababayeho. Ariko uko bangana kwose, bagomba kugira uruhare rungana n’urw’undi wese mu gutsinda iyo ntambara igamije kuvanaho ivanguramoko mu Rwanda.
Mu batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi naho harimo abashaka ko iki kibazo kirangira burundu, abagendera ku ivangura bagatsindwa burundu, Abanyarwanda bakagira amahoro arambye.
Guhakana ubwoko cyangwa kugerekeranya mu nzego z’ubuyobozi abantu batandukanye ku murongo w’imyumvire, usisibiranya ugamije gusa kubeshya ngo ntuvangura, sibwo buryo bwo gukemura icyo kibazo. Gukemura icyo kibazo ni ukugendera ku murongo w’imyumvire maze kubabwira.
Uyu murongo ni wo watumye ANC itsinda muri Afrika y’epfo. Kuba yarabigezeho ni uko itigeze ifata inzira yo kurwanisha amoko. Yafashe inzira yo kurwanya ivanguramoko, ryaba rikorwa n’Abazungu, ryaba rikorwa n’Abirabura. Impamvu banze iyo nzira, ni uko babonaga itazatuma batsinda Leta ivangura y’Abazungu. Kuko bari kugera igihe Abirabura ubwabo bacikamo ibice, bishingiye ku moko, cyane cyane Abazulu, Abaxhosa, Abasotho. Abazulu bamwe baje kuba ibikoresho bya Leta Ivangura y’Abazungu, bakora ishyaka ryabo Inkhata Freedom Party, ryageze igihe rihangana na ANC aho kugirango rirwanye Leta ivangura y’Abazungu.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, ANC ni umutwe urimo abarevolisiyoneri bose, baba Abirabura, baba Abazungu, baba Abavanze, baba Abanyaziya. Ntabwo abatari abazungu muri ANC bafatwa nk’abacanshuro abo kwerekana gusa, byo kwiyerurutsa. Ni abayobozi buzuye, bafite uburenganzira bungana n’ubw’undi wese muri ANC. Ntabwo ANC ari umutwe w’Abirabura. Ni umutwe wa politiki w’Abanyafrika y’Epfo bose baharanira icyo bise « National Democratic Revolution ».
Uyu murongo ni wo wonyine ushobora gutuma ikibazo cy’amoko gikemuka burundu mu gihugu cyacu. Ni wo FDU-INKINGI yahisemo. Icyo muri FDU-INKINGI dushaka ni demokarasi. Ni ukuvuga ngo uzana ikindi kitari demokarasi n’uburenganzira bungana turamurwanya, yaba ari Umuhutu, yaba ari Umututsi.
Eugène NDAHAYO
Visi Perezida wa Mbere wa FDU-INKINGI