Rwanda: Ubutabera bw'Ububiligi bwafunguye umutungo w'ambasade y'u Rwanda wari warafashweho ingwate!

Publié le par veritas

http://static3.7sur7.be/static/photo/2013/4/2/1/20130328233141/media_xll_5688661.jpgUbucamanza bw’igihugu cy’Ububiligi bwafashe icyemezo cyo gufungura umutungo wa Ambasade y’u Rwanda iri mu Bubiligi wari warafashweho ingwate. Icyo cyemezo cy’ubutabera bw’igihugu cy’Ububiligi gishobora gutuma umutungo w’ambasade  y’igihugu cy’u Bubiligi i Kigali wari warahagaritswe na leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwihimura nawo ufungurwa ; bityo amakimbirane yagaragaraga mu rwego rw’ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu byombi aturutse kuri icyo kibazo agahagarara. Aya makuru akaba yatangajwe kuri uyu wa kane taliki ya 28 werurwe 2013 n’ikinyamakuru cyo kuri interineti cyo mu bubiligi kitwa 7sur7.be.

 

Ministre w’intebe wungirije akaba ari na ministre w’ububanyinamahanga w’igihugu cy’Ububiligi Bwana Didier Reynders akaba yatangaje ko yamenyeshejwe icyo cyemezo cy’ubucamanza bw’igihugu cy’Ububiligi , akaba ashimishijwe n’uko ubucamanza bwumvise icyifuzo cy’Ububiligi cyo gufungura umutungo w’ambasade y’u Rwanda wari warafashweho ingwate.Didier akaba yongeye ko yizera ko u Rwanda narwo ruzafungura konti z’ambasade y’Ububiligi mu Rwanda.

 

Mu kwezi k’ugushyingo 2011 leta y’u Rwanda yafunze konti y’ambasade y’igihugu cy’Ububiligi i kigali mu rwego rwo kwihimura k’ubucamanza bw’Ububiligi bwari bwafashe icyemezo cyo gufataho ingwate amafaranga yari muri Banki kuri konti y’ambasade y’u Rwanda i Bruxelles bitewe ni uko u Rwanda rwarezwe mu bucamanza bw’Ububiligi na sosiyeti yitwa Agro Consult ihagarariwe na Bwana Gaspard Gatera urega leta y’u Rwanda ngo kuba yaramwambuye amafaranga y’u Rwanda ahwanye na miliyoni 189.

 

Icyo kibazo kikaba cyarahagurukije ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi kugira ngo asabe ubutabera bw’igihugu cye kubahiriza amasezerano y’i Vienne muri Autrichia agenga z’ambasade z’amahanga.

 

 

 

Source :7sur7.be

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article