Rwanda: Paul Kagame arasaba ba Maneko be n'abakuru b'ingabo kumushakira igisubizo gikwiye ku kibazo yatewe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete!
Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bari muruzinduko mu gihugu cy’Ubuyapani , aho batumiwe mu nama mpuzamahanga irebana n’amajyambere y’Afurika igomba kubera i Tokiyo mu murwa mukuru w’icyo gihugu ; inama nk’iyo ikaba iba rimwe mu myaka 5 iteguwe n’igihugu cy’Ubuyapani kuva mu mwaka w’1993.
Ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubuyapani akaba yakiranye icyubahiro cyinshi perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete ari kumwe na Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma. Kubw’umwihariko Perezida Jakaya Kikwete yakiriwe na Ministre w’Ubuyapani nk’icyamamare ndetse Jikaya Kikwete akaba ariwe perezida wenyine washoboye kwakirwa by’umwihariko na Ministre w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe mu biro bye kuri uyu wa kane taliki ya 30 Gicurasi 2013.
Jakaya Kikwete na Paul Kagame bakaba ari bamwe mu bakuru b’ibihugu bahagarariye umugabane w’Afurika batumiwe n’Ubuyapani muri iyo nama ikomeye cyane irebana n’amajyambere y’umugabane w’Afurika. Perezida Jakaya Kikwete na Paul Kagame baherutse guhurira mu gihugu cya Etiyopiya mu birori byo kwizihiza imyaka 50 umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika (U.A) ushinzwe ; nyuma y’ibyo birori niho umunyamabanga mukuru wa ONU yateranyije inama y’ibihugu 11 byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Muri iyo nama y’umwiherero niho perezida Jakaya Kikwete yatangiyemo igitekerezo cy’uko kugira ngo amahoro agaruke mu karere kuburyo budasubirwaho Leta y’u Rwanda igomba gushyikirana n’umutwe wa FDLR naho leta ya Uganda igashyikirana n’umutwe wa NALU. Nyuma y’iryo jambo perezida Kagame wari muri iyo nama ntacyo yavuze.
Nyuma y’igitekerezo cya Perezida wa Tanzaniya Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo na Ministre w’ingabo James Kabarebe, batangaje amagambo avumira ku gahera Perezida wa Tanzaniya, bamwita umujenosideri ndetse bavuga ko afite n’ingengabitekerezo ya jenoside, bavuze andi magambo menshi ateye isoni kuri Perezida Kikwete. Amakuru veritasinfo ikesha urubuga afroamerica, avuga ko nyuma y’aho Kagame Paul atahukiye mu gihugu cya Etiyopiya, yageze i Kigali afite uburakari bwinshi cyane maze atumiza inama ya hutihuti igizwe naba maneko be bakuru n’abakuru b’ingabo.
Kagame Paul yabwiye ba Maneko be amagambo make cyane ariko yuzuye uburakari afitiye Kikwete ndetse arimo n’ibitutsi, yagize ati : « Uyu Jikaya Kikwete ni Rutemayeze,ni umwirasi, akaba ashaka ko abantu bose bamwemera, agenda yigaragaza neza gusa, kandi akaba anasuzugura » ; amaze kuvuga ayo magambo yahise ahaguruka asiga abo yahamagaje mu nama ajya kuryama, iyo nama ikaba yaramaze iminota 15 gusa !
Mbere yo kujya mu nama yo mu Buyapani, Paul Kagame yongeye gukoresha inama igizwe naba maneko be bakuru n’abakuru b’ingabo maze ababwira aya magambo: « ubu rero nyuma y’ubugambanyi bwa Tanzaniya, ibintu birasobanutse, tumeze nk’abana b’impfubyi zigomba kwirwanaho ubwazo,ubu ngiye mu rugendo, ndashaka ko ningaruka muzangezaho gahunda isobanutse neza y’ikigomba gukorwa kugira ngo twikure muri iki kibazo gikomeye ». Amaze Kuvuga ayo magambo Paul Kagame yabajije abari mu nama niba hari umuntu ufite icyo yongera kubyo amaze kuvuga. Abari mu nama bose barebye hasi baraceceka. Inama yamaze iminota mike cyane maze Kagame Paul ahita afata indege ye yerekeza mu Buyapani ! Biravugwa ko Perezida Jakaya Kikwete nava mu Buyapani azibanda kubibazo bibiri aribyo : Imyiteguro yo kwakira Obama no gufata ingamba zo guhangana n’ubushotoranyi bwa Paul Kagame.
Kuva aho Kagame Paul agereye mu Buyapani ntamakuru aramenyekana yemeza niba ashobora kuzahura na perezida wa Tanzaniya kugira ngo ashobore kwiyunga nawe kubera ubwo burakari amufitiye. Mu minsi yashize ikinyamakuru kibogamiye kuri leta y’u Rwanda kitwa Rushyashya cyatangaje inkuru ivuga ko u Rwanda rwiteguye kurwana na Tanzaniya ndetse na zimwe mu nyeshyamba za M23 zitoroka urugamba zikajya mu ngabo za Congo zemeje ayo makuru. Amakuru atangwa n’abahanga muri politiki muri iki gihe yemeza ko ubu Afurika iyoborwa n’abakuru b’ibihugu 3, amahanga akaba afata ibyemezo kuri Afurika ari uko amaze kubagisha inama ; abo bakuru b’ibihugu ni : Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, Jacob Zuma w’Afurika y’epfo na José Edoualdo dos Santos w’Angola ; ndetse iyo ikaba ari nimwe mu mpamvu perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama azasura ibihugu by’Afurika y’epfo na Tanzaniya akabitindamo naho igihugu cya Sénégal akazakimaramo igihe gito cyane !
Ubwanditsi.