Rwanda: Ntimucike intege mu gushyigikira "Rayon Sport" (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza akaba na Perezida w’Impuzamashyaka CPC yagize icyo avuga ku bibazo by’ikipe ya Rayon Sport ubwo yaganiraga na Radiyo Impala. Bwana Twagiramungu Faustin yigeze kuba umuyobozi wa FERWAFA akaba yarabaye n’umuyobozi w’ikipe yari ikomeye cyane yitwa STIR yari iya sosiyete yayoboraga, azi neza amakipe yo mu Rwanda cyane cyane Rayon Sport ;kuva kera iyo kipe ikaba yari ikomeye kandi ikundwa n’abantu benshi na Twagiramungu Faustin akaba nawe yaravuze ko ayikunda .

 http://maurifoot.net/uploads/gallery/540149_670556356301210_1331459802_n.jpg

 

Umunyamakuru wa Radiyo Impala yabajije Twagiramungu Faustin uko abona imvururu zavutse mu mukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali kugeza ubwo abapolisi biraye mubantu bari baje kureba umupira bagahondagura. Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryafatiye ibihano bikaze ikipe ya Rayon Sport bisa nibishaka kuyisenya burundu !

 

Twagiramungu yavuze ko umupira w’amaguru awukunda ndetse akaba yarakinnye karere nk’abandi bana bose.Twagiramungu yavuzeko yabaye perezida wa FERWAFA kuva mu mwaka w’1980 kugeza mu mwaka w’1988. Dore uko Twagiramungu yasobanuye ibya rayon Sport, n’iby’umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Ni Faustin Twagiramungu ubyivugira muri aya magambo:


«Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ndayazi kuberako ikipe nategekaga yitwa STIR yari ifite abakinnyi beza barimo abo bitaga ba Mudeyi. Amakimbirane nkayo abaho ; hari ikipe yitwaga « Panthère Noir » y’abasilikare ikaba yarakundwaga na perezida Habyarimana n’ababsilikare benshi ariko ntiyigeze itera ibibazo byateye amakimbirane nkariya yabaye kuri AS Kigali na Rayon Sport.

 

Faustin twagiramunguIkipe ya Rayon Sport ni ikipe ifite amateka mu Rwanda, ni ikipe yakomeje gutsinda , ni ikipe yakunzwe n’abanyarwanda bose, nanjye ubwanjye n’ubwo narimfite ikipe nayoboraga ya sosiyete ya STIR ntibyambuzaga kwakira abantu bo muri Rayon Sport mbese ngo mbe nabaha n’umuganda kugira ngo iriya kipe yacu twafataga nk’ikipe y’igihugu ikomeze itere imbere !

 

Ikipe ya Rayon Sport ni ikipe yakomeje kuba indépendante, ni ikuvuga ko yakomeje kugira ubwigenge bwayo, nkaba nasaba abantu kuyiha amahoro, ntabwo ikipe y’abantu bari kubutegetsi ariyo igomba gutsinda gusa, noneho ugashyiraho n’abayobozi bayo b’abasilikari akaba aribo baba ba perezida ba FERWAFA ! Ibyo ni ibintu abantu bagomba kurwanya, ntabwo ushobora kwihererana ibintu byose by’igihugu byiza : amakipe, amazu meza n’ibindi wenyine gusa, ibyo bintu biragayitse cyane ! Nkaba ngirango bagombye guha amahoro urubyiruko kuko ariya makipe arimo abantu bato cyane, nibahe urubyiruko ubwisanzure mu gihugu cyabo, nkaba nsaba abantu babikoze, baba abapolisi, baba abasilikare ,baba abari kubutegetsi bazasabe imbabazi ikipe ya Rayon Sport, kandi bayihe amahoro ikine ishimishe abanyarwanda, nta n’ikindi gishobora kubashimisha uretse umupira mwiza ! bityo rero nkaba namenyesha ababikoze ko bagawe cyane n’abanyarwanda benshi , baba abari hanze baba n’abari mu gihugu.

 

Perezida wa FERWAFA sinzi izina rye ariko yari akwiye kuba IMBERAKURI, simusabye kujya mu ishyaka rya PS ariko ndamusaba ko yagira ukuri ! Njye ukuri naragukoresheje mu makipe yari mu Rwanda igihe nari perezida wa FERWAFA, ndemera mbifungirwa iminsi 9 bitewe ni uko nanze guha ikipe imwe uburenganzira bwo kuba yafata igikombe ngo kuko ari ikipe y’abategetsi ! Narabyanze bijya mu bintu by’amayeri ndafungwa, aho mfunguriwe ntanga démission (ndegura) muri FERWAFA ! Abasomye ibinyamateka muri icyo gihe basomyemo ko nta mu perezida wayoboye FERWAFA neza nka Twagiramungu Faustin !

 

Nkaba nsaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira amakipe yabo, abantu bashyigikira Rayon Sport bakomeze bayishyigikire ntibacike intege, nanjye aho ndi aha ngaha nzakomeza mbashyigikire. Nintabashyigikira mbaha imfashanyo y’amafaranga nibura nzajya mbasabira ku Mana kugira ngo ikipe yabo ikomeze itere imbere ! »

 

Kanda aha wumve uko Faustin Twagiramungu yabyivugiye

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article