Rwanda - France : Aho bukera abanyoye inzoga zo kwakira Kagame i Paris bazazishyuzwa !
Hashize iminsi hanuka urunturuntu hagati y’abakozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, aho ambasaderi atumvikana n’ushinzwe ba maneko ba Kagame, n’abandi bakozi ba ambasade. Uku kutumvikana hagati y’abakozi ba ambasade guturuka kuri maneko wa ambasade, Olivier Kayumba, kubera ko ari we nyirabayazana wo kubiba umwiryane mu bakozi, mu rwego rwo guhishira ubunebwe bwe n’ubusahuzi bw’amafaranga ya ambasade.
Maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa avugwaho ubujura butandakanye kubera kuba ikigirwamana. Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko uyu maneko akomeje kwiba amafaranga ya ambasade ayahisha hirya no hino, ari na yo aherutse kubakamo inzu mu Rwanda.
Olivier Kayumba na none aherutse gushinjwa na bagenzi be bakorana ko ubujura n’ubusahuzi bwe butatangiye ejo bundi, ko ahubwo bwatangiye kuva akiri maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, mbere gato y’uko yimurirwa mu Bufaransa.
Ibi bikaba byaraje mu gihe anaregwa kunanirwa gukora akazi ke ko kuneka, ahubwo agahatira abandi bakozi badashinzwe ako kazi, kujya bamunekera abanyarwanda babarizwa hirya no hino muri Diaspora yo mu Burayi.
Abakozi ba ambasade bararira ayu kwarika kubera uburyo Kayumba Olivier akomeje kubagaraguza agati abafata uko yishakiye, ibi kubera kwigira ikigirwamana muri ambasade.
Ambasade yirukanye Jean Mukimbiri kubera ko yabareze muri FPR.
Kubera aya makimbirane yose avugwa hagati y’abakozi, ambasaderi ndetse na maneko Kayumba Olivier, byatumye umusaza witwa Mukimbiri Jean yandika inyandiko ndende, yaregagamo ambasaderi Kabare na maneko Olivier. Mukimbiri akaba yaragaragaje ubujura, imikorere mibi ya ambasaderi, na maneko mukuru, asaba ubunyamabanga bwa FPR ko bwabatabara, bukanakemura icyo kibazo .
Mukimbiri yandikiye Ubunyamabanga bwa FPR arega maneko Olivier hamwe na ambasaderi Kabare ntiyamenya ko abo yaregeraga nabo ubwabo imikorere yabo idatandukanye cyane n’iy’abayobozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa. Ibi byatumye ubunyamabanga bukuru bwa FPR busubiza, ahubwo busaba ko Mukimbiri aba ari we ufatirwa ibihano bikomeye, birimo no kwirukanwa ku kazi, kubera ko yatinyutse akanenga ibitagenda neza muri ambasade.
Mukimbiri Jean yagerageje kwitabaza ba avoka kugirango bamufashe kumurenganura ku iyirukanwa rye ritakurikije amategeko, ariko ntacyo byamumariye kuko ambasaderi Kabare na maneko Olivier Kayumba bamweruriye ko adashobora kugaruka ku kazi kubera uburemere bw’ibyaha yabareze i Kigali, bityo bamuhagarika by’agateganyo mu mpera z’ukwezi kwa 10/2011 kugeza mu kwezi kwa 11/2011, ubwo yahagarikwaga burundu ku kazi ke.
Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo ambasaderi Kabare na Kayumba bamwakiriye mu Bufaransa.
Aya makimbirane ari hagati y’abayobozi ba ambasade n’abakozi ubwabo, yaje mu gihe na none perezida Kagame atigeze yishimira uburyo abo bayobozi ba ambasade bateguye uruzinduko rwe rwaranzwe n’intege nyishi , aho abatavuga rumwe na Kagame bagaragaje ingufu nyinshi, bituma batamariza perezida Kagame imbere y’amahanga, igikorwa perezida Kagame atigeze yishimira na gato, mu gihe na none ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yakoresheje amafaranga menshi y’ikirenga, itarashobora no gusobanura, kugeza ubu.
Ibi bikaba byarabaye na none mu gihe minisitiri Inyumba Aloyisia yari amaze kugaragaza ko atigeze yishimira uburyo ambasade y’u Rwanda yateguye uruzinduko rwe, ubwo yashingaga Maurice Rwambonera gutegura igikorwa cyo kumwakira we n’abandi banyarwanda. Icyaje kubabaza Inyumba ni uko hafi y’abanyarwanda bose bitabiriye amanama ye mu Bufaransa, bagaragazaga ko bari bazanywe no kwinywera inzoga kurusha kumutega amatwi, bikaba byaranageze aho batangira kumukomera.
Nubwo Olivier Kayumba aregwa ibyaha byinshi ugereranyije na bagenzi be, Leta ya Kagame ntishobora kumukuraho amaboko kubera inyungu ba Gen Karenzi Karake na Col Dan Munyuza, bamukoresha afatanyije na maneko Didier Rugina mu kuneka Ubufaransa , abatavuga rumwe na Kagame nka Dr Rudasingwa Teogene bakunze kwibasira n’ugutuka bakoresheje inyandiko zimusebya bigamije kumwangisha Abanyarwanda .
Johnson, Europe. (umuvugizi)