"UHORAHO NAHE ABANYARWANDA UMUGISHA KANDI ABARINDE ". Padiri Thomas Nahimana.

Publié le par veritas

Abasaserdoti bafite inshingano yo gutanga umugisha mu izina ry'Imana kugira ngo igihugu kigire amahoro.


 

Umwaka w’2011 urahise, umwaka mushya w’2012 uraje. Nta kindi umuntu yakwifuriza Abanyarwanda uretse umugisha no kurindwa n’Imana yonyine. Kuva kera cyane Abasaserdoti b’Abayahudi bafite inshingano yo guha rubanda umugisha mu ntangiriro ya buri mwaka mushya. Dore amagambo bakoresha :

 

«Uhoraho abwira Musa ati : Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be : Abayisiraheli muzajye mubaha umugisha muvuga muti :

Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde !

Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze !

Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro!

Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugiha » (Ibarura 6, 22-27).


1.Guhabwa umugisha n’Imana bivuga iki ?


Ijambo umugisha ni igisobanuro cy’ijambo ry’igifaransa “benediction” ,iri naryo rikaba rituruka ku kilatini “bene dicere” =dire du bien= kuvuga umuntu neza !


Imana ihora ivuga umuntu neza, ikamuvuga ibyiza gusa, ikamwifuriza icyiza cyonyine. Imana ihora yifuriza buri wese muri twe icyamugirira neza.


Aha kandi dukwiye kumva ko Imana itajya yifuza ikintu ngo ikibure, kuko icyo ivuze gihita kibaho ! Iyo Imana ikuvuze neza uba ugira amahirwe kuko biguhama!


Gusa na none ntidukwiye kwibeshya ngo twibwire ko Imana itsindagira umuntu umugisha wayo ku ngufu ! Buri wese afite ubwigenge bwo kwakira umugisha w’Imana cyangwa akawanga! Nk’uko n’iyo izuba ryava rigasizora, umuntu ashobora kurihunga akiyicarira mu gacucu, n’umugisha w’Imana umuntu ashobora kuwuhigika akihitiramo kubaho nk’ikivume: agakora ibibi byinshi, akavumwa n’abantu, aho anyuze hose bakamuha induru, ari we ubyikururiye! Imana ntijya ivuma abantu( male- dicere= malediction=kuvugwa nabi=kuba ikivume). Mu by'ukuri Abantu nibo bivuma kubera ibikorwa byabo bya ruvumwa hanyuma bagahindukira bakavumana hagati yabo . Birababaje. Nyamara babishatse bakoresha ururimi rwabo batavumana ahubwo basabirana umugisha gusa gusa !

 

Twibuke kandi ko kuva na kera kose Imana yokoresheje abantu, by'umwihariko abo mu muryango wa Levi kugirango isesekaze  umugisha wayo ku bantu bayikundira. Muri iki gihe turimo Imana iracyakoresha abantu, by'umwihariko abasaserdoti n'abandi bihaye Imana.


2. Ese n’Abanyarwanda bakeneye umugisha ?


Muri iki gihe Abanyarwanda bakeneye ko Imana ibavuga neza, ikabarinda ikabarengera. Imivumo bahuye na yo ni myinshi ! Nyamara Imana siyo ivuma Abanyarwanda! Ni twebwe ubwacu tudahwema kuvumana: kwangana, kubeshyerana, gushinjanya ibinyoma, kwicana….!


Ikibabaje kurushaho ni uko Abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda ubu bahindutse ibivume ku buryo buzwi na bose : baravumwa n’Abanyarwanda kubera igitugu n'Akarengane gakabije, bakavumwa kandi n’abanyamahanga bahemukiwe ! Barashinjwa iterabwoba, itsembambaga, jenoside…n’ibindi byaha bikomeye cyane bidakwiye  gukorwa n’umuntu kandi ngo akomeze yitwe UMUYOBOZI w’abantu ! Benshi mu bayobozi b’igihugu cyacu barashakishwa n’Inkiko mpuzamahanga nyamara bakarenga bagakomeza kwibwanagiza imbere y’abaturage nk’ako kuba RUVUMWA ari umudende!!!! Undi muvumo utari uwo ni uwuhe ?


None se abanyarwanda bazakomeza kuyoborwa n’ibivume kugeza ryari?


Nta muryango uyoborwa n’ibivume ngo ugire amahoro ! Ntibishoboka! Nyamara ni cyo kibazo Abanyarwanda twese dufite muri iki gihe. Benshi baribaza bati : ubwo se intsinzi yaba iyihe ?


Uko mbibona, Intsinzi ntayindi itari iyi :


(1)Ibivume nibyisubireho, bisabe umuryango n’Imana imbabazi, bizihabwe, bive ibuzimu bisubire ibuntu, umuryango wose ukunde ugire amahoro.

 

(2)Ibyo bivume niba bidashatse guhinduka, nibifatwe byigizwe kure y’ubutegetsi, Abanyarwanda bayoborwe n’abategetsi batavumwa na rubanda n’amahanga. N’ubwo hari batabyizera neza, iyi nzira irashoboka rwose, rubanda ipfa kumenya neza ko ariyo nzira y’umukiro maze benshi bagahagurukira kuyinyuramo. Niyo nzira idahenze, itamena amaraso , yihuta kandi yanyurwamo na buri wese kuko umuganda wa buri wese waba ukenewe.

 

UMWANZURO W'UKWIZERA


Mu gitabo yise « La citée de Dieu », Mutagatifu Agusitini avuga uko abona umurimo w’abasaserdoti :  Bashinzwe gutega amaboko bagasabira ibihugu umugisha, kugira ngo isi igire amahoro. Bashinzwe kandi gutanga raporo buri mugoroba, bakabwira Imana Umuremyi wa byose  uko igihugu cyiriwe, ibyo Abayobozi b’igihugu bavuze, n’ibyo bakoze !


Nuko agasoza agira iyi nama abategetsi  b’ibihugu : Mukwiye gukora uko mushoboye mukajya gushaka abapadiri , mukabashyira amaturo n’amakoro ashimishije kugirango bajye babatangira raporo nziza ku Mana, bityo n’Imana nayo isakaze umugisha n’amahoro ku baturage banyu !


Iyo wibutse ko ingoma ya Paul Kagame yo ifata abihayimana ikabakindagura abandi ikabaheza mu buroko kandi yenda benshi muri bo barengana ku buryo buzwi na bose, uribwira uti, wa muvumo ukomeje gukurikirana Abanyarwanda ufite aho turuka, ariko se habuze iki ngo uhagarikwe ?


(1)Ku bapadiri n’abapasitoro mwese muri mu buroko, uyu mwaka w’2012, uzababere umwaka wo kubohorwa maze musubire mu butumwa bwo gusabira igihugu cyacu umugisha.

 

(2) Kuri wowe Padiri MATEGEKO Aimé( Cyangugu),Padiri Emile NSENGIYUMVA(Kigali) nawe Padiri Edouard NTULIYE(Nyundo), twese turifuza kandi twizeye ko mugiye gufungurwa mu ntagiririro z'uyu mwaka mushya w'2012. Iyomwijuru itwumve.

 

(3)Ku banyapolitiki mwese mutari ibivume, uyu mwaka w’2012 uzababere uwo gusubizwa ijambo, muhoze umuryango nyarwanda watagangajwe no kuyobywa n’Inkozizikibi zihora zishaka kwigira abategetsi batavugirwamo !

 

(4)Kuri wowe Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Charles Ntakirutinka, Deogratias Mushayidi…n’abandi bose baharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kitayoborwa n’irondakoko, ubwikanyize n’iterabwoba, mbijeje  ko Imana yo mu ijuru ishaka ku buryo budasubirwaho ko mufungurwa bwangu mukava mu kaga mwashyizwemo n’abanzi b’amahoro.

 

(5)Kuri wowe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Agatsiko gasa n'agashinzwe kugushuka aho kukugira inama zubaka igihugu, umwaka w’2012 uzakubere uwo gushyira mu gaciro no gukiranura Abanyarwanda :


*Fungura imiryango ya gereza zose zo mu gihugu

*Fungura urubuga rwa politiki buri munyarwanda asubirane ijambo

*Tegeka ingabo zawe gukura itarabwoba ku baturage.

*Maze urebe ngo Imana yo mu ijuru iraguha umugisha kandi ikakurinda kurusha imbunda uhora wiringiye !

 

(6) Ku Banyarwanda mwese mukomeje gutegereza mufite ukwizera, ntimucike intege, UMUCUNGUZI ari hafi .

 

Imana yo mu ijuru nisesekaze umugisha wayo kuri buri munyarwanda;  nimuhe amahoro kandi imurinde.


Padiri Thomas Nahimana

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article