Rwanda-CPI: Terminator Bosco Ntaganda avuga ko ari umwere, ibyaha ashinjwa byakozwe na nde?

Publié le par veritas

Terminator-Ntaganda.jpgKuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 werurwe 2013 nibwo Terminator Bosco Ntaganda ukekwaho gukora ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu mu mwaka w’2002-2003 muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagejejwe imbere y’abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI rw’i La Haye mu gihugu cy’ Ubuholandi;kugira ngo amenyeshwe ibyaha aregwa.

 

Yatangiye agira ati: “Nitwa Bosco Ntaganda (…) nk’uko mubizi nkaba narahoze ndi umusilikare w’igihugu cya Congo”.Ibyo akaba yabivuze ubwo umucamanza Ekaterina Trendafilova yamusabaga kwibwira urukiko. Bosco Ntaganda wahawe akazina k’akabyiniriro ka Terminator kubera ibikorwa bye, yitabye urukiko yambaye ikositimu y’umukara, ubwo hari mu masaha ya saa tanu z’amanywa mu Buholandi; Terminator akaba agomba kuburanishwa mu buryo bukurikije amategeko mpuzamahanga , bityo akaba yari yitabye urukiko kugira ngo amenyeshwe ibyo aregwa n’uburenganzira bwe bwose nk’uko bwemejwe n’amategeko y’i Roma yashyizeho urukiko rwa CPI.

 

Muri uko kumenyeshwa ibyo aregwa Terminator Ntaganda we yagize ati:”namenyeshejwe ibyo ndegwa ariko ndababwira ko ndi umwere”.Akimara kuvuga ibyo yahise yamburwa ijambo n’umucamanza Ekaterina amusobanurira ko yazanywe imbere y’urukiko kugirango asobanurirwe ibyaha ashinjwa, ko igihe cyo kuvuga ko abyemera cyangwa atabyemera kitaragera.

 

Igishya mu kwitaba urukiko kwa Terminator Bosco Ntaganda.

 

Muri iki gikorwa cya mbere cyo kugeza imbere y’urukiko Terminator Bosco Ntaganda hari ibintu bishya byagibwagaho impaka nyirubwite yivugiye. Terminator Ntaganda yemeje amazina ye ko ariyo mu gihe yahabwaga amazina menshi, yemeje ko yavukiye mu Rwanda akaba avuga igifaransa n’ikinyarwanda kandi akaba yarahisemo kuzaburana mu rurimi rw’ikinyarwanda.

 

Mu gihe hari amakuru menshi yemeza ko Terminator Ntaganda yahawe amabwiriza yo kutazigera avuga na rimwe izina rya Paul Kagame ahubwo akazavuga ko ibyo yakoze cyangwa ibyo aregwa byakozwe na Joséph Kabila, Terminator Bosco Ntaganda yahakanye ibyo aregwa imbere y’urukiko; icyo akaba ari ikimenyetso kigaragaza ko Bosco Ntaganda azavuga uwakoze ibyaha aregwa imbere y’urukiko! Mu gihe cy’urubanza rwa Thomas Lubanga , Bosco Ntaganda yavuzwe kenshi bituma urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutegeka umushinjacyaha w’urwo rukiko guhamagaza Bosco Ntaganda , none muri uru rubanza rwe hashobora kuzahamagazwa undi wa koze ibyaha Ntaganda ahakana! Ni nde rero utahiwe ?

 

Tuzabihabwa n’uko urubanza ruzagenda !

 

Mushobora gukurikirana hasi aha uko byagenze mu rubanza rwa mbere rwa Ntaganda:

 

 


 


 


 

 

 

Ubwanditsi

 

  

 

   

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Ni gute grenade iterwa SAA 18h40 hafi y'isoko na gare, AMASAHA Y'IRONDO RY'ABASIRIKARE BABA ARI POSITIONNES HAFI AHO N'AHANDI HANTU HIRYA NO HINO MU MUJYI??! IGITANGAJE CYANE N'UKO UMUGIZI WA<br /> NABI NGO YAHISE ABURIRWA IRENGERO!!! Abantu bajyenda umujyi wa Kigali muri ariya masaha na mbere yaho gato, buri metero nka +/- 300 uhura n'umusirikare; byajyera ku bice bya Stade Amahoro, za<br /> Kimironko, umubare w'ingabo ukiyongera. Ntibisobanutse. __Rob<br />
Répondre