Rwanda-Congo:Hatashye ingabo zo muri special Brigade naho izindi zibarizwa muri M23 zikaba zitarahabwa amabwiriza yo kuva muri Congo!

Publié le par veritas

       apr-copie-1.png

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y’aho zimwe mu mpuguke za Loni zihereye Leta y’u Rwanda za gihamya zerekana ko rufite ingabo muri Kongo, noneho rugeze aho rwerura rukiyemerera ko rufite ingabo muri Kongo, ko ndetse rugiye no kuzikurayo. 

 

Ibi bibaye nyuma y’aho zimwe mu mpuguke za Loni zihaye za gihamya intumwa za perezida Kagame, zirimo minisitiri Mushikiwabo n’izindi ntumwa yari ayoboye igihe bajyaga ku biro bikuru bya Loni muri New York, bakaba baraje gutungurwa na gihamya simusiga zerekana ko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, bityo bituma perezida Kagame ategeka Gen Kabarebe guhita avugira ku mugaragaro ko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo kandi ko rwiteguye kuzikurayo.

 

Amakuru atugeraho yemeza ko abakuru b’igisirikare cy’u Rwanda bamaze guhabwa amabwiriza yo gukurayo zimwe mu ngabo zarwo muri Kongo, izigomba kuvayo byihutirwa zikaba ari izabarizwaga muri «Special Brigade», naho izindi zibarizwa muri M23 zikaba zitarahabwa amabwiriza yo kuvayo.  Abasirikare b’u Rwanda bakaba bakomeje gupfa bazira amaherere, aho bashorwa mu kujya kurwana intambara zidasobanutse muri Kongo, bikaba bigeze n’aho mu minsi ishize abagera kuri mirongo itanu biciwe icyarimwe ubwo bari mu butumwa bw’akazi ahitwa Ndugu mu ntara ya Orientale muri Kongo Kinshansa. Imva zabo zibarizwa i Kanombe zikaba ari zo impuguke za Loni zafotoye mu cyegeranyo ziherutse gusohora, zerekana ko abasirikare b’u Rwanda bapfiriye icyarimwe, baguye mu mirwano yo muri Kongo.

 

U Rwanda rukaba rwemeye gukurayo bamwe mu basirikare barwo bari muri Kongo mu gihe rumaze iminsi rwaribasiye imiryango nka Human Rights Watch hamwe n’impuguke za Loni ziherutse gusohora za gihamya zerekana ko ruri muri Kongo, kandi ko runafasha umutwe wa M23.

 

 
Gasasira, Sweden. (umuvugizi)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article