RDI RWANDA RWIZA : F.Twagiramungu ntacyo apfa na Evode na Alain-Patrick ! Ikibazo ni imikorere ya FPR-Inkotanyi ! (leprophete.fr)
Muri iyi minsi haravugwa cyane ukwegura kwa Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera mu buyobozi bw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza. Aba basore bombi bakaba barafashe iki cyemezo ngo kubera impamvu 3 z’ingenzi :
(1)Ko ibyemezo bifatwa mu ishyaka batabimenyeshejwe.
Batanga urugero rw’uko Twagiramungu aherutse kwemeza ko azajya gukorera politiki mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ibyo akaba yarabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro ‘(Interview) n’urubuga leprophete.fr, hari taliki ya 11/08/2012.Icyo kiganiro cyahise kuri uru rubuga taliki ya 14/8/2012.
(2)Ngo RDI ntiyemera gukoran n’andi mashyaka.
Kuri iyi ngingo, abayobozi ba RDI bagiye batangaza ko biteguye gukorana gusa n’amashyaka bahuje umugambi, ni ukuvuga ayemera gukorera politiki mu Rwanda. Igihe nikigera RDI izatangira imishyikirano n’abo bareba mu cyerekezo kimwe ! Ntitwiriwa tubigarukaho.
(3)Kutumvikana kuri “stratégie” ishyaka ryashyira imbere.
Izi ngingo zose zikomeje gukurura impaka nyinshi, ku buryo ndeba ngasanga izo mpaka zisenyagura abari basanzwe bakorana neza , kandi wabyitegereza neza ugasanga nta n’icyo bapfa! Na none ariko baravuga ngo ntakabura imvano : kidobya irahari kandi ni FPR-Inkotanyi ! Reka tubyerekane neza !
1. F.Twagiramungu ntacyo apfa na Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera.
Nk’uko bose babyiyemerera, umubano wa Twagiramungu n’aba basore si uwa none! Baraziranye kandi bakoranye neza ubwo F.Twagiramungu yari umukandida mu matora ya perezida wa repubulika yo mu 2003. Iyo F.Twagiramungu agira icyo anenga aba basore ntaba yarongeye kubitabaza ubwo yashingaga ishyaka rya RDI, muri Mutarama 2011. Bishatse kuvuga ko yari akibafitiye icyizere. Kuba nabo baremeye kongera gukorana na we ni uko bari bazi neza ko F.Twagiramungu afitiye Abanyarwanda umushinga mwiza kandi ko azi gukorana n’abandi ! Ikibazo rero gikwiye gushakirwa ahandi.
2. Ikibazo kiri he?
Niba narabyumvise neza, RDI Rwanda Rwiza ni ishyaka riharanira demokarasi isesuye mu Rwanda n’ ugusaranganya ibyiza by’igihugu mu benegihugu bose. Ishyaka RDI rikaba ritihanganira iterabwoba, igitugu n’ukwikubira umutungo wose w’igihugu bikorwa n’Agatsiko kayoboye ishyaka FPR n’u Rwanda , muri iki gihe.Umwanzi wa RDI si Evode cyangwa Alain-Patrick, ni FPR-Inkotanyi !
N’ubwo RDI yatangiriye mu mahanga, iri shyaka ryimirije imbere politiki ikorewe mu Rwanda, kuko Abanyarwanda batsikamiwe n’igitugu cya FPR ariho bari . Kujya mu Rwanda rero akaba ari nayo ntego yaryo y’ingenzi . Iki cyemezo cyo gukorera mu Rwanda cyafashwe mu nama y’abayoboye ishyaka yabaye mu minsi ishize kandi muri iyo nama, Evode na Alain-Patrick bari bahari ! Imyanzuro y’iyo nama yatangajwe mu bitangazamakuru binyuranye, na Leprophete yahitishije itangazo rya RDI taliki ya 30/ 5/2012 ryasinywe n’umunyamabanga wayo mukuru JM Mbonimpa : Iyo nkuru yahise yitwa « ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI RWANDA RWIZA :Twiyemeje gusanga Club-RDI ziri mu rwanda, tugakorera politiki mu gihugu ».
Guhera uwo munsi icyari gisigaye kwari ugushaka inzira zose zatuma iyo ntego igerwaho. Icyaje kugaragara nyuma ni uko mu buyobozi bw’ishyaka bose batabyumva kimwe, bityo hakaba hari ibipande bibiri bidahuza , umuntu yakwita“courants de pensée” .
(1)Hari “Courant”ibona ko byaba byiza kubanza kugirana ibiganiro na FPR,mbere yo kujya gukorera mu Rwanda. Abantu bagatahuka bazi neza ko ishyaka rizemerwa kandi bakoroherezwa gukorera politiki mu gihugu bitagombye kongera kugenda nk’uko byagendekeye Madame Victoire Ingabire, akaba afunze azira akamama. Koko rero niba abantu bagomba gukorana na FPR, mu gihugu kimwe, kuvugana n’abari ku butegetsi n’iyo waba ubarwanya, si bibi, ndetse rwose ntacyo bivuguruzaho amahame ya demokarasi. Iyi myumvire niyo ya Evode na Patrick Ndengera. Kugeza ubu iyi myumvire nanjye ubwanjye nari nyisangiye n’aba basore!Twe turi abasore b’Abahutu, badafite complexe n’imwe : twize amashuri, ntitwicwa n'inzara ngo tube dukeneye gusabiriza , nta bwicanyi twishoyemo, nta mutungo wa Leta twasahuye….mbese nta bwoba na mba dufite bwo KUGANIRA n’Inkotanyi! Ikibazo gikomeye gusa ni ukumenya niba izo nyagwa z’Inkotanyi nazo zishaka kuganira natwe, nta buhendanyi! Hagamijwe kubaka igihugu kitarangwamo akarengane.
(2)Hari indi “courant”ibona ibintu ukundi: FPR yagaragaje kenshi no mu buryo bwinshi ko idashaka demokarasi, ko ahubwo iryoherwa cyane no kwikubira ubutegetsi bwose, bityo ikaba idakeneye kugirana ibiganiro byubaka n’andi mashyaka atavuga rumwe nayo! Ikindi ni uko FPR itajya yubahiriza na rimwe ibyo isezeranyije abandi: twese tuzi uko yangije Amasezerano y’Amahoro ya ARUSHA, mu guhitamo kurasa no kwica umukuru w’igihugu, Yuvenali Habyarimana, no guteza akaduruvayo kahitanye Abanyarwanda barenga miliyoni! Ni iki cyemeza ko ubu FPR yaba yarahinduye imyumvire, noneho ikaba ikeneye kuvugana na RDI, mu buryo bwubaka?
Faustin Twagiramungu ari mu bumva ko FPR ari iyo kwitonderwa : kuri we, niba dushaka gukora politiki yabohoza Abanyarwanda ku ngoma y’igitugu cya FPR , kubanza “GUHAKIRIZWA” kuri FPR turwanya ntacyo byatanga, ahubwo twaba dushaka kumera nk’ariya “mashyaka y’umurimbo” akorera mu kwaha kwa FPR, mu Rwanda ! Yiyita opozisiyo ariko mu by’ukuri ni baringa nsa! F.Twagiramungu yemera ko politiki atari ibintu by’imikino, avuga ko atagishobora kwihanganira politiki y’amacenga yakongera kwicisha Abanyarwanda b’inzirakarengane. F.Twagiramungu ahamya ko niba twiyemeje kurwanya FPR dukwiye gukenyera tukayihangara kugeza tuyitsinze cyangwa yo ikadutsinda! Ariko kubera amahano FPR yakoreye Abanyarwanda guhera taliki ya 1 /10/1990 kugeza ubu , twizera ko Abanyarwanda bamaze kubabara bihagije no guhumuka , bityo bakaba bakeneyeIMPINDUKA kandi bakaba batazuyaza guhaguruka baramutse babonye Abalideri bazima babajya imbere . Abanyarwanda nibo dukwiye gukorera, ni nabo bazadukiranura na FPR-Inkotanyi, bo ubwabo bakihitiramo abo bashaka ko babayobora!
3. Uko mbibona.
Izi “courants de pensée” zombi ntizivuguruzanya nk’uko bamwe babyibeshyaho, ndetse zishobora kubangikanywa(cohabiter) mu ishyaka rimwe, ku bantu bamenyereye umuco wo kujya impaka zubaka(débat contradictoire). Kutumva ibintu kimwe ntibyakagombye kuba impamvu yo gusebanya no gusenya ishyaka nka RDI rishobora kugirira Abanyarwanda akamaro gakomeye mu minsi mike iri imbere aha.
Aho ikosa riri ni he ?
Patrick na Evode, ntibirukanywe mu ishyaka kubera ibitekerezo byabo! Yewe nta n’ubwo F.Twagiramungu yabasabye kwegura. Nibo ubwabo bifatiye icyemezo cyo gusohoka mu ishyaka mu gihe Umunyabanga mukuru JM Mbonimpa yari amaze kwandikira abashinzwe imirimo inyuranye mu ishyaka ngo batange raporo y’ibyo bagezeho .
Icyo nenga bagenzi banjye Evode na Patrick ni uko batihanganye ngo bafate igihe cyo kujya impaka no kumvikanisha “courant yabo”, ngo bizagere ubwo ari yo yakwemerwa , ndetse ibe yayobora ishyaka!
Niba Faustin Twagiramungu ari we Perezida w’ishyaka, kugeza ubu, birumvikana ko ashyira imbere “stratégie” ye, ni ukuvuga kudahakwa kuri FPR muri iki gihe. Ikindi kandi ni uko kugeza ubu ari we wenyine tuzi neza ko azajya mu Rwanda ku buryo budasubirwaho! Abandi ntibarigaragaza! Byaba byiza rero ko yubakira gahunda ye ku byo we yemera aho kugendera gusa ku byo yatekerewe! Aha nta kosa mpabona.
Gushaka kumutsindagira imyumvire yacu ku ngufu, atabyemera tukivumbura, ni ubundi buryo bwo gukoresha IGITUGU, kandi nacyo si cyiza kabone n’iyo cyaba gikozwe n’ “aba jeunes”bo muri RDI!
Aba jeunes turitonde, hato tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba! Gukorana na FPR nabyo bisaba “experience”, kandi kugeza ubu FPR yagaragaje ko ari Intagereranywa mu kurimanganya, kubeshya, kubeshyera abandi no kurindagiza Abanyarwanda, cyane cyane abitwa ABAHUTU ! Kuvuga uko biri ntibyica umutumirano!
4. Ikibazo ni imikorere ya FPR Inkotanyi
Byose byatangiye mu minsi ishize, ubwo Evode na Alain-Patrick biyemezaga kujya kuvugana n’Intumwa za FPR ziyobowe na Madame INYUMBA Aloysia, kandi bakagenda ishyaka ritabatumye( nta mandat)! Iyo nama yabereye muri Ambasade y’u Rwanda muri CANADA, na Ambasaderi MUKABAGWIZA yari ahari ! Nk’uko Alain Patric Ndengera yabyiyandikiye, ngo mu byo babwiwe harimo:
(1)Ko umuyobozi w’ishyaka RDI ariwe F.Twagiramungu afite imyumvire nk’iy’Abajenosideri ngo kubera ko asigaye avugira abicanyi ( ni ukuvuga Abahutu barengana !)
(2)Ko Evode na Alain-Patrick baramutse bemeye kujya mu Rwanda bahabwa imyanya myiza.
Izi ngingo zombi nizo mwobo-ruhurura FPR ihora ihambamo amashyaka ya opozisiyo n’abari kuzaba abanyapolitiki bagirira igihugu akamaro ! Udashinjweubujenosideri ahabwa “bundaha”(ruswa y’amafaranga, imyanya….), isi igakomeza ikazenguruka! Akarengane kakarushaho guhwabwa intebe mu Rwagasabo!
Igihe kirageze ngo FPR yumve ko iyi stratégie yayo yo gusenya amashyaka yose ya opozisiyo no kwicira mu igi abari kuzaba Abalideri b’Abanyarwanda, itubaka ahubwo isenya! FPR yarayikoresheje yica abanyapolitiki abandi irabafunga! Yarayikoresheje ifunga urubuga rwa politiki, andi amashyaka ari mu gihugu ahinduka baringa y’agaterasoni ! Yarayikoresheje isenya MDR, icamo ibice bibiri bihora biryana PS-Imberakuri, RNC ntiyorohewe….None bigeze no muri RDI! Icyo FPR itinya si ikindi, ni uko RDI yarangije kwiyemeza(determination) kujya gukorera politiki mu Rwanda. FPR izi neza ko aho ibihe bigeze RDI ifite amahirwe menshi yo kuba yakundwa n’Abanyarwanda bari mu gihugu kuko bayibona nk’ishyaka ryabafasha kwibohora ku ngoyi y’Agatsiko.
Nanone ariko nta watangazwa cyane n’iyi mikorere mibisha ya FPR, mu kilatini barivugira ngo “agere sequitur esse”, bisobanuye ko umuntu akora ibihuje na kamere ye, ari nabyo umugani wa Kinyarwanda usobanura neza ngo “usimbutse uko ari ntabigayirwa” ! FPR ni materanya , ntawe ubiyobewe! Niba abiyita Abanyapolitiki ba opozisiyo bataramenya neza kamere nyakuri ya FPR, baracyapfa rubi ! Kandi ngo uwiyishe ntaririrwa. Gusa bikomeje kujya bibabaza Abanyarwanda, iyo babonye abantu bari batangiye kwizerwa nk’urumuri, bagira batya bagahinduka icuraburindi nko mu kanya ko guhumbya ijisho, ntibashobore kuganira bihagije ngo banoze neza umurongo wabo wa politiki maze ngo bibahe ingufu zihagije zo guhangana n’Agatsiko k’Abasirikari b'abicanyi gusa bayoboye FPR gakomeje gufata Abenegihugu nk’abacakara n’abaja mu gihugu cyabo. U Rwanda ruzagusha ishyano kugera ryari? Harabura iki ?
Umwanzuro
Nkunda ku buryo bw’umwihariko Evode na Patrick Ndengera. Ariko ndabagira inama yo kugenza make hato bitabaviramo gufata icyerekezo batazi iyo kigana ! Simvuze ko hari icyo mbarusha ariko ndibo nafata igihe gihagije cyo guceceka nkabanza nkazirikana kugira ngo ntisenya nibwira ko ndiho niyubaka; nkirinda kwitsinda ibitego nibwiraga ko ndiho ntsinda mu izamu ry’umwanzi! Umwanzi w’Abanyarwanda si RDI cyangwa F.Twagiramungu! Icyiza Evode na Patrick bariho bereka Abanyarwanda ni uko Faustin Twagiramungu wakunze gushinjwa guhakwa no kugambanira abandi ku Nkotanyi, yarenganaga ! Icyo yifuriza Abanyarwanda ni demokarasi isukuye , itari iyo bahaweho “cadeau” na FPR ! Ubwisanzure (liberté) buraharanirwa , byaba ngombwa ibitambo bigatangwa ! Nta gihugu na kimwe byigeze bibamo ko abaturage babuhabwaho impano n’abategetsi b’Abanyagitugu! Niba hari abategereje iyo cadeau kuri FPR nibakureyo amaso !
Cadeaux za FPR twarazibonye , baragutongoza igihe bagukeneye, bakagutesha urugamba rwo guharanira inyungu z’Abanyarwanda bakagushyira ku rugerero rw’inda yawe yonyine ! Iyo bamaze kukureba imbere n’inyuma bakwibutsa ko atari wowe ufite inda wenyine, umwanya wawe ugahabwa undi ukenewe…. bityo, bityo! Iyo bamaze kuguhararukwa baguhindura bwangu “Useless”, “Ikigarasha gicitse”, “umwanda”…bakakubika ahagukwiye ! Iyo atari mu kaburi, utabwa mu ngarani, kandi byose nibyo kimwe, aka wa musizi wagize ati “Nanze kubaho ntariho”! Hari amazina amateka y’u Rwanda azasigarana nka Pasteur Bizimungu, Kanyarengwe Alexis, Seth Sendashonga….ntawambwira icyaha aba Bahutu bazize nyuma yo kwitangira Inkotanyi, bakaziha roho n’umubiri?
Ikibazo cy’Abanyarwanda kirakomeye, cyicishije benshi ! Kukibonera ibisubizo bikwiye birasaba ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi bihagije ! Ariko hakenewe cyane abagabo n'abagore, abasore n'inkumi bafite ingabire y’ UBUTWARI no KWIHANGANA, batirukira inzira ya bugufi kuko yamaze abana b’imbeba! Hakenewe URUBUGA rwafasha Abanyarwanda KUGANIRA ku bibazo biriho n'urumuri byahabwa, nta we uhejwe ! Aho ya Nama Rukokoma ntikwiye guhamagazwa bidatinze ?
Nuko rero bavandimwe, gusenyagurana no gusebanya sibyo muti, gukomeza iyo nzira ni UGUTANA! Abo bitera ishema ni babandi bemera ko usenya urwe wihutira kumutiza umuhoro! Ukeneye ibisingizo bya BENE ABO, arabage yifashe!
Amahoro ku Nkunzizamahoro mwese.
[ndlr: ushobora kumva hejuru aha iburyo kuri video ikiganiro cya Ndengera Alain Patrick yagiranye na radio Itahuka]
Umuvandimwe, Padiri Thomas.