Rwanda -Belge: Inteko ya Sena y'Ububiligi yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano u Rwanda na Uganda!
Kuwa kane w’iki cyumweru taliki ya 25 mata 2013, inteko ya Sena ari narwo rwego rukuru rw’inteko-shingamategeko y’igihugu cy’Ububiligi, yafashe icyemezo gisaba leta y’Ububiligi gufatira ibihano igihugu cy’u Rwanda n’Uganda ; niba ibyo bihugu bikomeje kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira mu buryo bwose imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byahamijwe ibyaha byo kurema no gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano muri Kivu n’impuguke za ONU n’ubwo ibyo bihugu byombi bitabyemera. Ibihugu byinshi byo ku isi biha agaciro ibyo izo mpuguke za ONU zemeza muri raporo yazo, igihugu cy’Ububiligi nacyo kikaba cyemera imyanzuro y’izo mpuguke.
Sena y’Ububiligi isobanura neza ko mu gihe bibaye ngombwa imfashanyo leta y’Ububiligi yashyiraga mu mishinga inyuranye y’igihugu cy’u Rwanda na Uganda yakoherezwa muri Congo ikajya gufasha abakuwe mu byabo n’intambara ziterwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro. N’ubwo icyo cyemezo cyo gufatira ibihano u Rwanda na Uganda kitagaragayemo impaka mu kucyemeza, sena y’igihugu cy’ububiligi yagikozeho ubugororangingo, ivuga ko icyo cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa na leta y’Ububiligi mu gihe byaba bigaragaye ko u Rwanda na Uganda bitahagaritse ibikorwa byabyo byo gufasha imitwe yitwaje intwaro cyane cyane umutwe wa M23.
Sena y’Ububiligi ifashe iki cyemezo mu gihe hari amakuru yemeza ko u Rwanda kimwe na Uganda byarangije kohereza abasilikare babyo n’intwaro zikomeye mu mutwe wa M23 mu rwego rwo guhangana n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU kandi ibyo bihugu byombi bikaba byiteguye kwisubiza umujyi wa Goma. Kubera iyo nkunga ,umutwe wa M23 wahagaritse ibiganiro wagiranaga na leta ya Congo i Kampala kugira ngo ujye kwitegura neza imirwano.
Igihugu cy’Ububiligi kizi neza ko u Rwanda na Uganda byiyemeje kwigarurira agace ka Congo,akaba ariyo mpamvu kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 mata 2013, leta y’Ububiligi yiyemeje kohereza abalimu bagisilikare bagomba kwigisha batayo ya gatatu y’ingabo za Congo mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu byerekeranye no kurwana urugamba rukomeye (bataillon commando).
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari, barasanga perezida Paul Kagame ashobora kuhatera ibaba niba yiyemeje kurwana n’ingabo za ONU, ntabwo azagira ubushobozi nk’ubwibihugu by’Uburusiya, Ubushinwa na Koreya y’amajyaruguru byarwanyije ingabo za ONU mu mwaka w’1950-1951 bigatuma koreya icikamo ibice bibiri ! Kurwana na ONU kwa Kagame Paul byagereranywa na cya Gikeri cyihaze umwuka gishaka kungana n’inzovu kigaturika !
Ubwanditsi.