Rwanda: Amerika ihangayikishijwe ni uko M23 yahagaritse ibitero byo kwicwa abahutu bari mu mashyamba ya Congo!

Publié le par veritas

stephen-Rapp.png

Kuri uyu wa kane taliki ya 23 Gicurasi 2013, ambasaderi Stephan Rapp yatangarije abanyamakuru aho ari muruzinduko muri Uganda ko igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika kibabajwe ni uko intambara za M23 muri Kivu y’amajyaruguru zatumye ibitero byo kwica impunzi z’abahutu ziri mu mashyamba ya Congo bidakomeza. Abantu bahoraga bavuga ko kagame ariwe wica impunzi ariko Amerika igaragaje ko imutera ingabo mubitugu muri uwo mugambi. Guhera mu mwaka w’1994 Amerika yafashije Kagame kwica abahutu mu mashyamba ya Congo, kuburyo urupfu abo bahutu bicwamo narwo rwakwitwa jenoside bigeze imbere y’inkiko, ariko raporo zose  zivuga kuri ubwo bwicanyi Amerika izibuza gutambuka ! Amerika ikaba igiye gushaka Kagame kugira ngo barebere hamwe uko bakomeza umugambi wabo wo kwica abo bahutu bari mu mashyamba naho ibyo kurwanya M23 ntibiri kumurongo w’ibyigwa Congo igomba kumvikana nabo ! Iyi nkuru yatangajwe na BBC irabisobanura neza !

 

Intumwa  ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinzwe gushakisha abantu bagomba gutanga amakuru y’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga bashinjwa ibyaha byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu Stephen Rapp, yavuze ko intambara zibera muburasirazuba bwa Congo hagati ya leta ya Congo n’umutwe wa M23  ngo zabangamiye ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR ngo zibangamira n’umutekano w’akarere  cyane cyane u Rwanda ! Ambasaderi Rapp ibyo yabivugiye muri Uganda aho ari murugendo ruzamugeza no mu Rwanda.

 

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ari muri Uganda Ambasaderi Stephan Rapp yashimangiye umugambi wa leta zunze ubumwe z’Amerika wo gutanga igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari k’umuntu wese uzatanga amakuru yafasha mu guta muri yombi abantu bose bakekwaho gukora ibyaha byibasira inyoko-muntu mu bihe by’intambara , icyo gikorwa kikaba cyarongereweho n’umukuru w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda Joseph Koni hamwe n’abakomanda be babiri na Sylvestre Mudacumura uyobora ingabo z’umutwe wa FDLR.

 

Stephen Rapp yavuze ko igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyashyigikiye imigambi yo kurwanya umutwe wa FDLR nka : Umoja wetu, kimya ya mbere kimwe na kimya ya kabiri ngo yari imaze kugabanya ingufu z’abo barwanyi ariko kuva aho umutwe wa M23 wavukiye muri ako karere ngo byasubije inyuma ibyo bikorwa.

 

Stephen Rapp yavuze ko hari abantu bagishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bijyanye na jenoside mu Rwanda bakihishe mu bice bya congo bigenzurwa n’interahamwe. Stephen Rapp yagize ati : « Hari abantu 9 bashakishwa n’urukiko rw’Arusha rwa TPIR bamwe muribo basanze bihishe mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba za FDLR, rero turashaka gukorana n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo tuzane abo bantu mubucamanza kuko imanza 6 murizo zimaze koherezwa i kigali, rero turashaka kubona abantu 6 bafatwa bakajyanwa i Kigali hanyuma tukazatanga amafaranga y’igihembo kuribo kuko bashakishwa n’amahanga ».

 

Ambasaderi Stephen Rapp yagarutse ku kibazo cya Congo, avuga ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zikizera ko igisubizo k’intambara muburasirazuba bwa Congo ari ibiganiro by’amahoro, ngo leta ye yumvaga ko ibiganiro by’i kampala byavamo gusinya amasezerano y’amahoro n’uko abasilikare ba M23 badafite amaraso mubiganza byabo bakavangwa n’igisilikare cya leta ; yakomeje avuga ko byari kuba amakosa akomeye kugira ngo umuntu nka Bosco Ntaganda uherutse kwitanga kugira ngo yemererwe mugisilikare cya leta, ibyo akaba yabigeranyije n’uko byari gusa naho ufashe umuhari ukawufungirana mu nzu y’inkoko.

 

 

 

Iyi nkuru tuyikesha BBC yo kuwa kane le 23/05/2013.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article