RDC: Umwuka mubi ukomeje kwigaragaza mu bice bihanganye bya M23!

Publié le par veritas

http://ds2.ds.static.rtbf.be/article/big_info/b/4/8/624_341_goma-kaynabayonga.jpgNyuma y’aho kuri iki cyumweru taliki ya 24/02/2013 ibice bibiri bihanganye muri M23 bisubiraniyemo bikarasana,ntabwo ibintu birajya mu buryo mu gice kigenzurwa na M23 nk’uko amakuru veritasinfo.fr ikesha radio Okapi abivuga. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26/02/2013 ubushyamirane bukomeje kwigaragaza hagati y’ibice 2 bihanganye muri M23, igice kimwe kikaba kiyobowe na Sultani Makenga naho ikindi kikaba kiyobowe na Bosco Ntaganda utarakunze kwigaragza muri uyu mutwe.

Bosco Ntaganda ntiyakunze kwigaragaza mubuyobozi bwa M23 bitewe ni uko ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha n’ubwo bizwi neza ko ivuka rya M23 ariwe ryaturutseho mu gihe yabonaga ko Perezida Kabila ashaka kumufata akamushyikiriza inkiko.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26/02/2013 ingabo z’inyeshyamba za M23 zoherejwe na Sultani Makenga zavuye mu duce twa Rubare, Rutshuru yo hagati,Ntamugenga, Nyongera na Mabenga maze azohereza ku misozi ya Mbuzi,Runyonyi naNyabitona muri Bwiza kugirango zifate ibirindiro ahantu hakomeye muri utwo turere maze ziburizemo igitero cyose cya gisilikare inyeshyamba za M23 ziri kuruhanda rwa Bosco Ntaganda zishobora kugaba ku gice cya Makenga ; ayo makuru akaba yatangajwe n’umwe mubasilikare bakuru b’inyeshyamba za M23 utashatse kwivuga amazina ; Makenga yohereje kandi abandi basilikare be mu gice cya Bunagana gihana umupaka n’igihugu cya Uganda kubirometero 20 uvuye i Rutshuru.

http://www.iflair.biz/afriqinter/wp-content/uploads/2012/07/Bosco-Ntaganda-.jpgKurundi ruhande,umusilikare mukuru w’inyeshyamba za M23 igice gishyigikiye Bosco Ntaganda ariwe Baudouin Ngaruye aragenzura igice cya Rutshuru yo hagati,Nyongera, Kiwanja na Rubare.Ariko amakuru aturuka muri ako gace akaba yemeza ko ingabo zo kuruhande rwe zitigaragaza cyane.

Andi makuru aturuka muri ako karere yemeza ko hari uduce twa Rutshuru twayoborwaga na M23 twigaruriwe na FDLR nyuma yaho inyeshyamba za M23 zisubiraniyemo. Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/02/2013 FDLR yigaruriye agace ka gatatu ka Rugari gaherereye mu birometero 40 uvuye i Goma.

Abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu batewe impungenge n’ayo macakubiri yavutse mu nyeshyamba za M23 kuko ashobora gukurura imirwano hagati y’ibyo bice byombi bigatuma abantu bongera gupfa n’abandi baturage bakava mu byabo ari benshi. Aya macakubiri avutse mu nyeshyamba za M23 yigaragaje mu gihe abakuru b’ibihugu 11 bamaze gushyira umukono ku masezerano abuza ibyo bihugu guha inkunga iyo ariyo yose imitwe yitwaje ibirwanisho iri murasirazuba bwa Congo.

Veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
This linking is critical to the success of the ritual.
Répondre
R

Erega bariya batutsi bigaruriye u Rwanda n'uburasirazuba bwa Congo nta kindi bagamije uretse gushyira mu bikorwa plan yabo mbisha yo kwigarurira akarere kose bamaze gutsemba abaturage bagaturiye.

Amahanga yabafashije kwigarurira u Rwanda na Congo ngira ngo amaze gusobanukirwa bihagije n'imigambi mibisha yabo.

Niba koko Communauté internationale ishyira mu gaciro, ikwiye kohereza vuba na bwangu wa mutwe w'ingabo zirwana yasinyiye ejobundi i Adis Abeba, ubundi bagakubita imbwa ziteza akaduruvayo zose
noneho bakareba ko amahoro adataha mu karere.

Ariko ubundi uretse gukomeza kujijisha no kurangara mu bikomeye, hari ubundi aka karere kigeze gahura n'ingorane nk'izo gafite ubu nyuma y'aho abiyise FPR bigaruriye igihugu cy'u Rwanda?

Abwirwa benshi akumvwa na bene yo. Amahanga azashiduka hongeye kuba ubwicanyi ndenga kamere burusha ubukana ubwo mu bihe byashize mu gihe Kagame n'agatsiko ke  k'abicanyi bakomeje gutera
igipindi ngo ntaho bahuriye n'ibibazo bo ubwabo bateje bagiteza n'ubu muri Congo.

None se ubu amahanga kandi ayobewe inama ziri kubera mu Rwanda ngo zo kunga Makenga na Runiga mu micungire ya M23? Ayo mahanga se ayobewe amabatayo n'amabatayo y'ingabo z'umwicanyi Kagame akomeje
kohereza muri Congo?

Erega na za ndege zitwa drone bazohereza si ngombwa cyane kuko ibintu byose bizwi. Keretse niba zizaba zije gukubita imbwa z'abaicanyi n'abagome, naho ibikorwa byose Kagame akora muri aka karere
n'umwana uvutse ubu abikurikiranira hafi.

Répondre