Politiki :Ibibazo by'u Rwanda ntibizakemurwa n'abanyamashyaka badashyize hamwe !

Publié le par veritas

http://www.international.gc.ca/cfsi-icse/cil-cai/magazine/v03n03/images/map-carte-fra.gif

Amahoro ya Nyagasani!! Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro! Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe nabandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo ubu, bakagira nicyizere cyejo hazaza kuribo ndetse n’ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk’imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga. Reka mpite ndasa ku ngingo nta gutinda mu magambo;mfite ibibazo nibaza bishobora kuba binibazwa n’abandi banyarwanda benshi :

1.Niki gituma hakomeza kubaho imitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda ariko ikaba itabasha gukorana ngo ihuze imbaraga?

Reka nifashishe urugero rwa vuba cyane kandi rworoshye kumva mu gihe wenda twaba dufite ikibazo cyo kwibagirwa amateka yakera! Niba mukurikira amakuru, murimo kumva ukuntu ubutegetsi rw’umusirikali uyobora igihugu cya Centre Afrique bugeze kubuce nkingwate!? Kubaba batarakurikiranye amakuru, nuko muri iyi minsi ishize abarwanyaga uwo mugabo babashije kwishyira hamwe bashyiraho umutwe umwe rukumbi bahurizamo imbaraga zo kurwanya ubutegetsi. Kuva ibyo byaba, ubu président wa Centre Africa arimo gusa nusaba imbabazi kandi iminsi ubutegetsi bwe bushigaje irabarirwa kuntoki.

Impanvu mbahaye urwo rugero ni iyi!!! Maze imyaka igera hafi kuri itatu, nagerageje kuganira nabamwe mubayoboye amashyaka amwe namwe atavuga rumwe n’ubutegetsi nkoresheje uburyo bw’inyandiko, ndetse bamwe naranabahamagaye kumatelefone, uhereye kuri Bwana Twagiramungu Faustin agitangaza igitekerezo cya RDI Rwanda Rwiza atarayigira ishyaka, Théogene Rudasingwa RNC itarabaho, bagisohora itangazo bari bahuriyeho ari bane (Nyamwasa, Gahima, Rudasingwa na Karegeya), Rusesabagina, kugeza kuri Padiri Nahimana (ubwo yashakaga ngo abantu bafite ubumenyi butandukanye n’ubushake bwuko ibintu byahinduka bikagenda neza mu gihugu cyacu!!!

Aba bagabo bose  rero mubyukuri icyo maze kubabonaho kimwe nabandi benshi  bashinga amashyaka (nibutse ko mubo navuze hejuru kugeza ubu Padiri Nahimana niwe utarashinze ishyaka wenyine) nuko bigoye kugirirwa ikizere nabantu basanzwe nkanjye batazwi muri politike cyangwase batari ibyamamare mu kintu runaka kandi nyamara bari bakwiye kwita kubushobozi twaba dufite. Ibi nkanabivuga kuberako ahanini aba bagabo bose umuntu aba yaberetse ubushake ndetse n’ubumenyi mubintu bitandukanye byagirira igihugu akamaro! Ahubwo bamwe ugasanga ibitekerezo ubagejejeho barabyiyitiriye (gusa byo nti byakagombye kuba ikibazo baramutse babibyaje umusaruro mwiza).

Ikibazo cyanjye niki; Ese abashinga amashyaka ya buri munsi baba bafite inyota y’ubutegetsi kurusha inyota yo gushaka icyagirira abanyarwanda akamaro?

Munsubize:

Ese ntabwo igihe kigeze ngo abanyamashyaka bashyire hamwe hanyuma babwire rubanda icyo bakora kugirango abaturage bongere bagire agafaranga mu mufuka kuruta kuvugako ntamafaranga bafite? Icyo bakora kugirango urubyiruko rubashe kubona imirimo kuruta kuvugako nta mirimo rufite? Icyo bakora kugirango Uburezi bugire ireme rifatika kurusha kuvugako nta reme ryuburezi rihari? Icyo bakora kugirango umwarimu agire imibereho myiza kuruta kuvugako afite imibereho mibi? Icyo bakora kugirango ubuvuzi bugere kuri bose aho kuvugako hari abatavurwa? Icyo bakora kugirango ubusumbane mubanyarwanda burangire aho kuvugako hari ubusumbane? Icyo bakora kugirango tubane n’abaturanyi amahoro aho kuvugako u Rwanda ruhora mu ntambara ? Icyo bakora ngo ubutabera bugere kuri bose aho kuvugako ntabutabera buhari?

Ntabwo mvuze nibindi bibazo bitanavugwa kubera impanvu ntazi, harimo iby’imibereho myiza yabaturage muri rusange, amasaziro y’abakozi, nta wukivuga iterambere ry’icyaro, Ntawuvuga ikibazo cy’umuco wacu ugiye gucika n’ibindi n’ibindi! None Muvandi, ko hari abanyarwanda benshi bifuza ko ibintu bihinduka kandi koko bikaba binakwiye, nitudashyira hamwe murabona bizashoboka?

Ntabwo nteye ibuye abo nyapolitiki bose navuze hejuru, birashoboka ko wenda bikanga baringa yo gukorana nabantu batazi bitewe nimpanvu zitandukanye! Ariko se kugeza ryari? Nibwirako iyo wiyemeje gukora politike wakagombye no kuba ufite ubushobozi bwo kubasha gukorana n’abantu batandukanye bikaba byiza iyo ubazi, abo utazi nabo ukiha igihe n’amahirwe yo kubamenya.

Uyu mwaka dutangiye byari bikwiyeko abanyamashyaka nabandi bantu bifuzako ibintu bihinduka bashyira hamwe bakagira uburyo bavuga ururimi rumwe bagasenyera umugozi umwe, bidasabye ko bashyiraho irindi shyaka cyangwa ngo bave mu amashyaka yabo barimo niba abanyuzwe!

Ndanzura ngira nti niba wunva bishoboka koresha uburyo bwose bushoboka ubwire mugenzi wawe ko dukwiye gusenyera umugozi umwe! Bwira uwo munyamashyaka cyangwa se undi wese wifuzako abana bacu bazaba mu gihugu kizira ivangura, kikarangwa no kwishyira ukizana, giharanira imibereho myiza yabavandimwe bacu, mubwire uti igihe kirageze ko dushyira inyungu rusange imbere kuruta inyungu zacu bwite! Muvandi ndemerako bishoboka kdi bizashoboka!Amahoro y’Imana.

Niba ushaka kumenya no kumpa igitekerezo kuri iyi nyandiko, kimwe nizindi zizakurikira, ariko cyane cyane no gutanga umusanzu wibitekerezo wanyandikira kuri:

Email:yesbirashoboka@gmail.com

Umusomyi wa veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ntabwo Paul Kagame yagiye muli maquis pour 4 ans kugira ngo atange ubutegetsi kubera ko les politiciens basakuje cyane. Soyons réalistes, benshi iyo bali muli politique hano mu bihugu bya
tiers-monde, credo yabo iba:" la politique est l'art de la ruse et de l'hypocrisie", juste de la démagogie. Aux grands maux, les grands remèdes, seule une force de pression armée, dans toute sa
brutalité, pourrait ramener un dictateur à voir les choses autrement, et le pousser, MAGRÉ LUI, À CEDER À DES CONCESSIONS DÉMOCRATIQUES. Wake up, twese dukunda igihugu, dukunda amahoro.... Une
aile militaire s'avère necessaire pour l' effectuation de cette équation paramétrique à plusiuers inconnues. Ndemeza ko as the last resort, we have to kill the fire with the fire.

Répondre
K

Nta n'ubwo niliwe nsoma article kuko titre ubwayo itumye mvuga constatation yanjye: les soi disant politiciens, bali hanze, nibagabanye kugora " masturbation politique"-ubundi ngira
ikinyabupfura, nkagira bienséances na euphémisme mu mvugo , aliko na none il faut appeller un chat un chat- call a spade a spade-. Si nigeze mba politicien kuko nta n'ubwo nemera cyangwa nizera
politique y'abanyenzara b'"aba tiers- mondistes" kuko akenshi ce sont des opportunistes, des revanchards aigris cyangwa des nostalgiques du pouvoir. Kandi byose ni droits  z'abo....aliko bon
sens yanjye, cyangwa raisonnement yanjye inyereka ko à moins d'être naïf ou politiquement ecervelé, ntabwo UMUNTU YATEGEREZA KO PRESIDENT PAUL KAGAME WAGEZA KU BUTEGETSI NYUMA Y'IMYAKA INE MULI
MAQUIS YATANGA UBWO BUTEGETSI NGO NI UKO ABANTU BAVUGIJE INDURU. " Le chien aboie....." Aux grands maux , les grands remèdes." Opposition nijye en conclave, bemere bavugire FDLR comme aile armée
niba badashoboye kurema indi aile, kuko sans médiatisation concertée en faveur d'une force de pression brutale, voire même violente contre le régime FPR, je crois qu'il est plus réaliste d'être
pessimiste quant au changement démocratique paisible au Rwanda. Personne n'est obligé de partager mon avis....

Répondre