RDC : Kuri uyu wa mbere , imirwano hagati y'ibice 2 bihanganye muri M23 yakomereje i Rugari
Imirwano imaze iminsi 3 ihuje ibice bibiri bihanganye by’inyeshyamba za M23 yakomeje kuri uyu wa mbere taliki ya 11 werurwe 2013. Imirwano yatangiye saa moya za mugitondo murusisiro rwagati rwa Rugari no ku misozi irwegereye iri ku birometero 40 uvuye mu mujyi wa Goma.
Inyeshyamba zishyigikiye Gen Sultani Makenga zirimo zikurikirana inyeshyamba ziyobowe na Col Baudouin Ngaruye na Bosco Ntaganda, Gen Sultani Makenga akaba yiyemeje kwigarurira ikicaro gikuru cy’inyeshyamba za Bosco Ntaganda kiri Kibumba ku birometero 10 uvuye aho imirwano ihuza ibyo bice byombi iri kubera.
Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Col Baudouin Ngaruye ziremeza ko zikigenzura ibirindiro byazo zahozemo kuva imirwano hagati y’ibyo bice byombi yatangira . Amakuru atangazwa n’abaturage bari aho imirwano iri kubera yemeza ko abakomeretse muri iyo mirwano bari kwivuriza mu bitaro bya Rutshuru.
Kubera iyo mirwano abaturage batuye Rugari bahungiye Rumangabo na Kibumba no mu misozi ihegereye.Abaturage benshi batashoboye guhunga imirwano bifungiraniye mu mazu yabo kubera amabombe menshi ari guterwa n’ibice byombi biri kurwana.
Amakuru dukesha radiyo Okapi aratumenyesha ko ku cyumweru taliki ya 10 werurwe 2013, imiryango itegamiye kuri leta yo muri Kivu y’amajyaruguru yasabye impande zombi zihanganye zo muri M23 guhagarika imirwano no guhagarika ibikorwa byo guhohotera abaturage. Iyo miryango iremeza ko abaturage bagera ku 10 bamaze kugwa muri iyo mirwano, amazu menshi akaba amaze gusenywa kuva kuwa gatandatu ; ariko abayobozi b’inzego zibanze bari i Rugari baratangaza ko ari abaturage 5 bamaze kugwa muri iyo mirwano n’abaturage 4 bamaze gukomereka.
Hagati aho leta ya Congo irizera ko amasezerano yo guhagarika imirwano n’umutwe wa M23 azashyirwaho umukono kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 werurwe 2013 i Kampala, ayo masezerano akaba ateganya ko ingabo za M23 zidakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha zakoze zizinjizwa mu ngabo za Congo, akarere kagenzurwa na M23 kakagenzurwa n’ingabo za ONU ziri muri Congo mu gihe igikorwa cyo kwinjiza inyeshyamba za M23 kizaba kirimo gikorwa.
Veritasinfo.fr