RDC: kuri uyu wa gatandatu hari imirwano ikaze hagati y'ibice 2 bihanganye muri M23!
Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 9 Werurwe 2013 hari imirwano ikaze ihuje ibice 2 bihanganye by’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’amajyaruguru. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa cy’agahenge imirwano yongeye guhanganisha ibice bibiri bigize M23 nk’uko bitangazwa n’igice kimwe gishyigikiye Général Sultani Makenga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa kumi n’imwe (05H00) za mu gitondo nibwo inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga zagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisilikare cya Rumangabo kigenzurwa n’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Gen Sultani Makenga nk’uko amakuru veritasinfo ikesha AFP abyemeza.
Liyetena Koloneli Vianney Kazarama umuvugizi wa M23 uri kuruhande rwa Sultani Makenga atangaza ko M23 ya Sultani Makenga yashoboye guhagarika igitero cy’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda za gabye ku nkambi ya Rumangabo igenzurwa n’igice cya Makenga iherereye ku birometero 50 uvuye i Goma ; inyeshyamba za Makenga zikaba zakomeje gukurikirana izo nyeshyamba za Ntaganda n’ingufu nyinshi ,ubu imirwano ikaba yerekeza cyibumba ahari ikicaro cy’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga.
Jean Marie Runiga yatangarije AFP ko ntaho ahuriye na Bosco Ntaganda,akaba ashinja Sultani Makenga ubugambanyi bwo kuba yarahawe amafaranga na Perezida Kabila wa Congo kugira ngo aburizemo ibiganiro umutwe wa M23 uri kugirana na leta ya Congo i Kampala.
Kuva hashyirwaho umukono amasezerano yahuje ibihugu 11 by’Afurika na ONU byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ku italiki ya 24 Gashyantare 2013, umutwe wa M23 wahise ucikamo ibice 2 ; kimwe kikaba kiri kuruhande rwa Sultani Makenga , ikindi kikaba kuruhande rwa Jean Marie Runiga ; kuva icyo gihe kandi ibyo bice byombi byahise bitangira imirwano hagati yabyo . Kuri 27 gashyantare 2013 uruhande rwa Sultani Makenga rwirukanye Jean Marie Runiga kubuyobozi bwa M23 ; kuwa kane taliki ya 7 werurwe 2013 nibwo igice cya M23 cya gen Sultani Makenga cyatoye Bwana Bertrand Bisiimwa ku mwanya wo kuba umuyobozi wa M23.
Impuguke za ONU zishinja u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23 ndetse ibihugu bimwe by’uburayi bikaba byarahagaritse igice cy’inkunga byahaga ibyo bihugu kubera ikibazo cya M23 ; aho ibintu bigeze ni uko igice cya Gen Sultani Makenga kemeza ko koko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri M23 ubu zikaba ziri kurwana kuruhande rwa Bosco Ntaganda ; ibyo bikaba bishimangira kuburyo ndakuka ukuri kwa raporo y’impuguke za ONU. Sultani Makenga akaba yariyemeje gufata Bosco Ntaganda akamushyikiriza urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kandi icyo gitekerezo cye kikaba gishyigikiwe na leta ya Congo.
Veritasinfo.fr