Politiki: Abantu 5 mbona bafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda kuko Kagame Paul yerekanye umusaruro we!!
[Ndlr : Muri iki gihe Kagame Paul atangiye kuzana amayeri yo kuvuga ko abaturage bamwandikiye bamusaba guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga kugira ngo azongere yiyamamarize indi manda mu mwaka w’2017, ibyo akabikora aciye inyuma inzego zifata ibyemezo zo mu ishyaka rye rya FPR ; abantu batangiye gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyo ngingo. Bamwe baribaza niba muri FPR ntawundi muntu bafite koko washobora kuyobora igihugu, abandi bakibaza niba mu mashyaka atavuga rumwe na leta iriho ubu mu Rwanda nta bantu bashobora kuyobora igihugu ! Ngo « Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni » umunyarwanda Daniel Murenzi we aratubwira abantu abona bafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda n’impamvu abahitamo. Aho wowe usoma iyi nkuru ntiwaba ubibona ukundi ? Ijambo ni iryanyu basomyi !]
Dore njyewe abantu nemera ko ari intwari (héros) mu banyapolitiki baharanira gutegeka u Rwanda: (simvuga benshi).
1.Faustin Twagiramungu: ni we muhutu kugeza ubu ugaragaza umurongo wa politiki udahinduka, uharanira ikuri kuva amashyaka menshi yaza mu Rwanda kugeza uyu munsi. Iyo aba umuntu uharanira inyungu ze bwite, nyuma y'urupfu rwa Habyarimana Juvénal (Kinani) uyu musaza yari kwinumira akaryaaaaa, agahinduka umukungu. Yariciwe nawe anyura (aca) abicanyi mu myanya y'intoki, ariko ni we wa mbere wabashije kubwira Kagame imbonankubone, ati "iyi ngoyi ugaruye ntituyishaka".
Twagiramungu afite ibiganza byera de, akaba inyangamugayo na n'ubu kandi akomeje politiki izira amarangamutima. Muri make, Abanyarwanda ni we bakeneye ngo abakure mu kangaretete bahejejwemo n'abicanyi n'ibisahiranda. Twagiramungu afite inzozi nka zimwe za Martin Luther King, kandi aharanira ko habaho Rukokoma izatera u Rwanda icyuhagiro. Ubu ayoboye ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.
2.Deo Mushayidi: uyu muntu wahoze ari umupadiri yitandukanyije rugikubita n'imikorerere ya FPR yigira gukora mu miryango yigenga (civil society), ndetse igihe gito yamaze ari umunyamakuru inyandiko ze zimukururira ibibazo byinshi ku buryo yagombye guhunga akiza amagara ye. Ni we mututsi wa mbere wasigaye ari incike wagaragaje ubushake bwo gufatanya n'abahutu mu kurwanya igitugu cya FPR, haba muri za comitees z'amashyaka, haba no munyandiko zityaye yashyize ahagaragara. Icyo cyizere yagiriraga abandi bo ntibakimugiriraga, bituma yumva efforts ze ari impfabusa ajya gushinga ishyaka rye PDP-Imanzi.
Ubu ari mu gihome yakatiwe uburoko bwa burundu. Yagize imibereho itoroshye, nyamara ntiyaharaniraga kwicara ngo ashakishe amaramuko nk'abandi, yemeye guhaguruka ajya muri Africa guhanganira hafi n'ingoma ya Kagame. Bivugwa ko yagambaniwe n'abo bari kumwe muri PDP agafatirwa i Burundi. Ubutumwa bwa Deo Mushayidi buhumuriza abantu bose babwumvise.
3. Itsinda rya 4 (Gang of 4) : Aba bane bavugwa hamwe kuko bose batari kumwe nta wagira icyo akora ngo cyumvikane. Ni Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima. Nyuma y'imyaka myinshi babona akarengane abanyarwanda bagirirwa, bemeye kubishingukamo baza gufatanya n'abahutu kurwanya ingoma ya FPR. Bemera ko bari bafite ububasha muri iriya system kandi iyo bashaka bari gukomeza kuyoboka Kagame bagasugira bagasagamba. Icyo abanyarwanda bakura kuri iyi Gang of 4 n'ishyaka rya yo RNC, ni uko iramutse ifashe ubutegetsi yagabanya akarengane abahutu bagirirwa, cyokora ntiyakarangiza kuko igifite byinshi ihuriraho na FPR. Ntiyakora ubutabera kuko hari byinshi yakwifuza kwirengagiza.
4.Victoire Ingabire: yigaragaje kera ayobora RDR, aharanira ko iryo shyaka rikomoka kuri MRND ryavanga amaraso n'ayandi yahoze ari muri opposition ku bwa Kinani. yarushije ubutwari abagabo bari kumwe na we mu burayi (FDU-Inkingi) ataha mu Rwanda, bivugwa ko bamwohereje nk'agasimba ko kurobesha ifi. ageze i Kigali yatura agahinda k'abahutu, ahahamura abatutsi, ajya gusura imva ya Gitera wibukwa nk'umukurambere wa révolution etc. Ibyo byamukururiye akaga gakomeye none ubucamanza bwa Kagame bwamukatiye imyaka umunani. Ingabire aramutse agiye ku butegetsi byamugora guhumuriza abatutsi, ndetse benshi bahita bava mu gihugu kuko mu bayoboke ba Ingabire higanjemo intagondwa zishishikajwe no gusubira ku butegetsi zatakaje muri 94.
5. Umwami Kigeli V : Kuba atarashoboye kumvikana na Kagame ngo atahe mu Rwanda ni ikimenyetso cy'uko ubutegetsi buriho nta we budateye ubwoba. Umwami rero umaze imyaka isaga 50 ari impunzi ahora ahamagararira abanyarwanda kunga ubumwe, ariko amateka y'ubusumbane hagati y'amoko n'ubucakara abahutu babayemo atuma iyo system y'ubwami ntawifuza kongera kuyumva. Umwami yemeye kwicisha bugufi akabwira abanyarwanda ko ingoma ntutsi yakoze ibibi byinshi bitewe n'ubujiji, akabumvisha ko agarutse yashyiraho ubutegetsi nk'ubwo mu Bwongeleza, Ububiligi, Swede etc... abantu bakajya bishyiriraho Leta kandi bakayikuraho igihe itabanogeye, benshi babyishimira. Gusa byagorana kumvisha abanyarwanda ko ubwami atari ubutegetsi bw'abatutsi bugarutse!
Mbaye mpiniye aha, abakandida batanu barahagije, kandi buri wese mu basigaye bayobora amashyaka ashobora kubona uwo bahuje muri aba mvuze.
Daniel MURENZI (DHR).